Abatuye mu kagali ka Muremure mu murenge wa Nduba, bavuga ko babangamiwe n’abajura bitwaje intwaro bakunze kubategera mu ikoni riri munsi y’ikimoteri rusange cy’Umujyi wa Kigali, giherereye muri uyu murenge bakabambura bakanabica.

Abaturage batuye muri uyu mudugudu bavuga ko mu masaha y’umugoroba biba bigoye kwirenza iri korosi wenyine kuko hasigaye hakorerwa ubusambo bwuje urugomo rukabije.

Bavuga kandi ko hari abajura bitwaje intwaro gakondo baritegeramo abantu bakabambura rimwe na rimwe bakabakomeretsa hakaba hari n’abahaburira ubuzima.

Umwe mu bahatuye yabwiye umunyamakuru wa Tv1 ari nayo dukesha iyi nkuru ko hari babiri bamaze kuhavunikira ingingo kubera urwo rugomo undi we bikaba byaramuviriyemo urupfu.

Undi muturage yavuze ko iyo baguteze ukabura ubutabaza bagutema barangiza bagatwara ibyo ufite.

Ati “ntibatinya na za moto kuko barazitega bagahanura abaziriho bakabakubita bakabambura. Ubu njye nzi abantu bagera kuri batatu bamaze kuhategera. Urebye ubu buhemu bwatangire mu mpera za Mata uyu mwaka.”

Bakomeza bavuga ko iyo saa kumi n’ebyiri z’umugoroba zigeze utarataha uguma aho uri ugataha bukeye cyangwa ugahamagara abaturanyi bawe bakaza bakaguherekeza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nduba, Nibagwire Jeanne, yavuze ko abakora irondo ry’umwuga basigaye bagenzura aka gace kavugwamo urugomo ku buryo iki kibazo kitagihari.

Yagize ati “Hari irondo ry’umwuga n’imodoka y’irondo bihazenguruka, nta kibazo gihari kugeza uyu munsi.”

Nyamara aba baturage bavuga ko iyo irondo rihari uwo munsi aba bagizi ba nabi batahagera cyangwa bahava by’akanya gato ba bajura nabo bagahita bahasesekara.

Iri korosi niryo bivugwa ko riberamo urugomo rukabije
Share.
Leave A Reply

Exit mobile version