Mu gihe u Rwanda rukiri mu minsi ijana yo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Gahanga mu Karere ka Kicukiro,hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 10.224 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 30 Kamena 2023,Abacitse ku Icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko cyabaruhuye imitima,bakaba bashimishijwe byimazeyo no kuba ababo bashyinguwe mu cyubahiro ibibasubiza Agaciro bambuwe ubwo bicwaga urw’agashinyaguro bazira uko baremwe.
Mukakarangwa Erinestine,umwe mu bafite abe baruhukiye muri uru Rwibutso yagize ati “Ikintu cyambere iyo tubonye abacu tukabashyingura mu cyubahiro twumva twishimye kandi turuhutse mu mutima Kuko iyo utigeze ubona uwawe ngo umushyingure, hari igihe wenda utekereza uti wenda aracyariho tuzabonana. Ariko iyo umubonye ukamushyingura mu cyubahiro uhita umenya yuko atakiriho ukabyakira warangiza ukavuga nyine uti aho tuzongera guhurira ni mu Ijuru.”
Gukorwa ku mutima n’iki gikorwa kandi birashimangirwa na Mwumvaneza Frédéric wagize ati: “Iki gikorwa twacyakiriye neza cyadukoze ku mutima cyane. kugirango twegeranye iyi mibiri yari hirya no hino Kuko kenshi kubibuka kugera aho bari bashyinguye wasangaga ufite mama wawe undi akaba afite mushiki we hariya, ariko kuba begeranye hamwe n’igikorwa cyadushimishije cyane kandi twumvise ko abacu bahawe agaciro bambuwe.”
Umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi warateguwe kandi ushyirwa mu bikorwa na Leta yavanguraga Abanyarwanda hashingiwe ku moko ibyatumye ikoranwa ubukana bukabije,ariko iza guhagarikwa n’ingabo zari iza RPA Inkotanyi zari ziyobowe n’Umugaba mukuru wazo Perezida Paul Kagame,bityo mu bikorwa nk’ibi ukaba ari n’umwanya mwiza wo gushimira izi ngabo ndetse n’ubuyobozi bushyize imbere Ubumwe bw’Abanyarwanda,nk’uko byagarutsweho na Kabandana Félix Perezida wa IBUKA mu Karere ka Kicukiro.
Ati: “Uyu ni umunsi ukomeye kuko abantu bongera gusubiza ababo agaciro bambuwe. Ni n’umwanya mwiza wo kugirango twongere tunashimire izahohe ari ingabo za RPA,uyumunsi akaba ari ingabo z’igihugu zari zikuriwe n’umugaba mukuru wazo nyakubahwa Perezida Paul Kagame, ubutwari bagize mu byukuri kugirango babashe kurokora abarimo bicwa. Turashima inzego zacu duhereye ku buyobozi bukuru bw’igihugu ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere n’umujyi wa Kigali uburyo bakomeza gufasha Abacitse ku icumu mu iterambere ntabwo bigeze basigara inyuma,baragaragara mu bikorwa bitandukanye haba mu buyobozi bwite bwa Leta no muzindi nzego zitandukanye ibyo nabyo bituma abantu barushaho kwiyumva mo ko bagomba gufatanya n’abandi mu iterambere ntibumve ko bigunze cyangwa bari bonyine.”
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza Y’Abaturage, Urujeni Martine, yahumurije Abacitse ku Icumu rya Jenoside ababwira ko batari bonyine ahubwo ko u Rwanda rufite ubuyobozi bwiza kandi buzakomeza kubaba hafi uko bikwiye baharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Ati “Nk’ubuyobozi tuzakomeza kubaba hafi,haba mu kububakira amacumbi kubatayafite ndetse no gusana ayaba yarangiritse. Tuzakomeza guharanira ubudaheranwa kugirango hatazagira uhereranwa n’agahinda,tuzakomeza kandi kurwanya Jenoside n’Ingengabitekerezo yayo,duhangana n’abakigoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gahanga,hashyinguye imibiri y’Abatutsi isaga ibihumbi 17000,harimo ibihumbi 6711 yari isasnzwe ihashyinguye,hanyuma mu rwego rwo guha icyubahiro no kwimura imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside uyumunsi hakaba hashyinguwe mo imibiri ibihumbi 2522 yavanwe i karembure ndetse n’iyavanwe i Nunga ingana n’ibihumbi 7564.
Hari kandi imibiri 138 yabonetse harimo 135 yavanywe mu cyobo cyiri hafi y’uru Rwibutso, ibyatumye imibiri yashyinguwe mu cyubahiro uyu munsi ingana na 10224.