Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Amatora muri Kenya, yemeje ko William Ruto yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu yari ahanganyemo na Raila Odinga.

Ibi byavuye mu matora yabaye mu cyumweru gishize, byatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri Kenya ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Kanama 2022.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yavuze ko ibyavuye mu matora by’agateganyo bigaragaza ko William Ruto yagize amajwi 50.49 % mu gihe Raila Odinga yagize 48%.

William Ruto wari wiyamamaje ku nshuro ya mbere kuri uyu mwanya w’Umukuru w’Igihugu, abaye Perezida wa Gatanu wa Kenya nyuma y’imyaka 10 ari Visi Perezida wa Uhuru Kenyatta usoje manda ze.

Gusa ubwo iyi manda yarangiraga, William Ruto wari inkoramutima ya Kenyatta, yaramwihindutse, yemeza ko ashyigikiye Raila Odinga bagiye bahanganira mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Mu kubarura amajwi, William Ruto na Odinga bakunze kugendana mu majwi nubwo Ruto inshuro nyinshi ari we wakunze kuza imbere ya Odinga.

Ibi byavuye mu matora bitangajwe mu buryo bw’agateganyo, biteganyijwe ko bizakurikirwa n’ibya burundu bizatangwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

William Ruto wahise agira icyo abwira Abanya-Kenya, yabashimiye yaba abamutoye n’abataramushyigikiye, aboneraho gushimira Raila Odinga bari bahanganye.

Uyu mugabo utsinze amatora bidatunguranye cyane kuko yari mu bahabwaga amahirwe, yaboneyeho no gushimira Uhuru Kenyatta yabereye Visi Perezida muri manda ebyiri.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version