Umudepite wo muri Kenya ari gushakishwa nyuma y’uko ashinjwa kurasa akica icyegera cy’uwo bahanganye mu matora mu burengerazuba bwa Kenya.

Ababibonye bavuga ko Didmus Barasa, umudepite w’agace kitwa Kimilili, yarashe uwo mugabo mu mutwe nyuma y’ubushyamirane ku biro by’itora mu ntara ya Bungoma. 

Ibitangazamakuru byo muri iki gihugu byavuze ko Polisi yatangiye guhiga uyu mudepite urimo guhatanira manda ya kabiri mu matora y’uyu mwaka, akaba yahawe amasaha 24 yo kwishyikiriza abarimo gukora iperereza kuri urwo rupfu. 

Uyu mugabo, ntabwo ari ubwambere ajyanwa mu butabera kuko umwaka ushize, yafunzwe aregwa gukubita umunyamuziki wo muri aka gace. 

Abaturage muri Kenya ubu bategereje kumenya ibyavuye mu matora, mu gihe amajwi arimo kubarwa ku biro by’amatora bibarirwa mu bihumbi za mirongo biri mu gihugu. 

Aya matora aragaragara nk’irushanwa rikomeye ry’abakandida babiri, Raila Odinga w’imyaka 77 na William Ruto w’imyaka 55. 

Odinga wabaye igihe kinini mu batavugarumwe n’ubutegetsi, abamushyigikiye bamuhimba “Baba” (Data), ari kwiyamamariza uyu mwanya ku nshuro ya gatanu.

Ruto, usanzwe ari visi perezida, yagerageje kwiyegereza abanyakenya basanzwe yiyita “hustler”, ni inshuro ya mbere yiyamamaze kuri uyu mwanya. 

Ugenekereje mu Kinyarwanda, ‘hustler’ bivuze umuntu w’amikoro aciriritse ukora ubushabitsi butandukanye ashakisha imibereho.

Abandi bakandida babiri – David Mwaure Waihiga na George Wajackoyah – nabo bari mu ihiganwa.  

Gutsinda ku cyiciro cya mbere bisaba umukandida: 

  • Hejuru ya 1/2 cy’amajwi yose y’abatoye mu gihugu 
  • Nibura 25% by’amajwi mu ntara nibura 24 kuri 47 z’igihugu   

Nyuma yo kubara amajwi ku biro by’itora, ababishinzwe bafata ifoto y’ibyayavuyemo bakayohereza ku biro by’itora by’akarere birimo, n’ahari kubarirwa amajwi ku rwego rw’igihugu. Kugira ngo habemo umucyo, itangazamakuru, amashyaka ya politike hamwe n’amatsinda ya sosiyete sivile basabwe na bo kubara ibiva ku biro by’amatora bigera ku 40,000 biri mu gihugu.  

Gusa komisiyo y’amatora yonyine ni yo yemerewe gutangaza uwatsinze itora rya perezida nyuma yo kugenzura amajwi yose yoherejwe ku biro bibara amatora yo mu gihugu hose. 

Iyi komisiyo igomba gutangaza uwatsinze bitarenze iminsi irindwi.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version