Abakandida ku mwanya wa visi perezida wa Kenya, mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri bahataniye mu kiganiro mpaka kuri televiziyo, cyari kiganjemo ingingo ya ruswa n’icyiswe kwigarurira leta.

Iki kiganiro mpaka cyo mu matsinda abiri cyari cyitabiriwe n’abakandida bane, ariko amaso yari ahanzwe Rigathi Gachagua na Martha Karua bo mu mashyaka ya politiki akomeye.

Abakandida babajijwe ibibazo birimo ibivuga ku bukungu, imiyoborere n’ubunyangamugayo bw’abari mu myanya y’ubutegetsi.

Gachagua, urimo kwiyamamazanya na Visi Perezida wa Kenya William Ruto mu ihuriro ‘Kenya Kwanza’ (mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo “Kenya mbere na mbere”), yagowe no kwisobanura kuri dosiye ikomeje ya ruswa.

Ariko yakomeje gushinja uwo bahatanye wo mu ihuriro ‘Azimio la Umoja’ (guharanira ubumwe) gufashwa na leta  akomoza ku gushwana hagati ya Perezida Uhuru Kenyatta na Visi Perezida we Ruto.

Karua, wahoze ari Minisitiri w’ubutabera, yashimangiye uko yagiye arwanya ruswa mu gihe cyashize.

Abasesenguzi bamwe bavuga ko ibiganiro mpaka by’aya matsinda yombi byananiwe kuvuga neza ku bibazo nyakuri byugarije Abanya-Kenya.

Wanjiru Gikonyo, inzobere mu miyoborere, yagize ati: “Twagumye mu bibazo bijyanye na ruswa, kwigarurira leta, igisobanuro cy’ibico n’inshingano ya visi perezida mu gihugu. Twari dukwiye kuba twamaze igihe tuvuga ku bukungu”.

Iki kiganiro mpaka cyabaye nk’ikigena ishusho n’ingendo y’igitegerejwe cyane ku itariki ya 26 Nyakanga, cy’abakandida ku mwanya wa Perezida.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version