Abanyeshuri biga muri Kaminuza ya African Leadership University (ALU), yo mu Rwanda batsinze abaturutse muri Kaminuza ya Rutgers yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu irushanwa ry’ibiganiro mpaka (Debate) bitegurwa n’Umuryango Nyarwanda utari uwa Leta, iDebate, mu bigo by’amashuri yo mu Rwanda.

Ni irushanwa ryabaye ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 19 Gicurasi 2022 ribera muri Kaminuza ya ALU, iherereye mu cyanya cy’inganda i Masoro mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

 Iri ni irushanwa riba buri mwaka, aho Umuryango iDebate Rwanda, uzana  Kamiza zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakaza gusura u Rwanda, aho basura ibigo by’amashuri ndetse n’abandi bakorana n’uyu muryango.

Mu rwego rwo kubasezeraho, uyu muryango ugahitamo kaminuza imwe yo mu Rwanda isanzwe ikomeye mu bya debate igahangana n’abo bo muri Amerika. Bigakorwa umunsi ubanziriza uwo bazatahiraho.

Kuri iyi nshuro, Kaminuza ya African Leadership University ni yo yarihagarariye u Rwanda mu gihe Amerika yarihagarariwe na Rutgers University.

Aho baganiraga ku nsanganyamatsiko yibazaga niba za Leta z’ibihugu zakwigomwa imbaraga zashyiraga mu guteza imbere ubukungu zikazishyira mu guteza imbere ibidukikije. “This House Should Sacrifice Economic Growth for the good of the environment” 

Abanyeshuri ba African Leadership University, bashimangiraga ko ingufu nyinshi zikwiye gushyirwa mu kubaka ubukungu butajegajega, ni bo begukanye iri rushanwa.

Eugene KWIZERA, umwe muri bo avuga ko iyi ari indi ntambwe bateye mu bijyanye n’amarushanwa nk’aya. Ati “tumaze igihe turushanwa n’abantu bo muri Afrika ariko iyi ‘experience’ yo kudibetinga [debating] n’abantu banakora debate cyane kuturusha, tukaba twanabatsinze ni ikintu cyiza cayne twishimiye.”

Christal St. Clair waruri mu itsinda ry’abo muri Rutgers University avuga ko yishimiye guhura n’iri tsinda kandi ko Debate bakoze yabigishije. “Debate ubwayo yigishaga. Byanshimishije guhura n’irindi tsinda twarushanyijwe. Bari abantu beza. Numvaga nakagumye hano igihe kirekire.”

Umuryango iDebate Rwanda uvuga ko kuba Kaminuza yo mu Rwanda yashoboye gutsinda iri rushanwa bigaragaza ko Abanyeshuri bo mu Rwanda bageze ku rwego rushimishije muri za ‘Debates’.

Adelphe RUGUNDANA, ashinzwe programe zose zihuza iDebate Rwanda n’andi matsinda ya Debate yo hanze y’igihugu, ati “ ubusanzwe ni Kaminuza zo muri Amerika zatsindaga ariko kubona uyu munsi ari University yo mu Rwanda yabashije gutsinda biradushimishije cyane.” Akomeza avuga ko “bigaragaza ko n’ubundi hano mu Rwanda dushobora kuba dufite ubushobozi nk’ubw’abo muri ibyo bigo byo hanze.”

Adelphe RUGUNDANA, nyuma yo guhemba umwe mu barushanyijwe

Muri 2012 ni bwo Umuryango iDebate Rwanda watangije gahunda y’amarushanwa y’Ibiganiro mpaka (Debate) mu mashuri yisumbuye. Kugeza ubu bakorana n’ibigo 115 birimo 70 byo mu mujyi wa Kigali.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version