Ingabo za Kameruni zavuze ko zishe abantu icumi mu mutwe witwaje intwaro utavuga rumwe n’ubutegetsi wari warashimuse mu kwezi gushize mu burengerazuba bw’iki gihugu abarimo umusenateri w’ishyaka riri ku butegetsi kandi ngo abari barashimuswe barekuwe.
Ku ya 30 Mata, Elizabeth Regina Mundi, n’umushoferi we bashimuswe n’inyeshyamba zisaba ubwigenge mu turere two mu majyaruguru y’u burengerazuba n’amajyepfo ashyira uburengerazuba, butuwe cyane n’abaturage bake bavuga icyongereza mu gihugu cyiganjemo Abafaransa.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere i Ashong, mu majyaruguru y’iburengerazuba, mu gikorwa cy’ingabo zagabye igitero ku bwihisho bw’umutwe w’iterabwoba, ingabo zavuze ko: “umutwe w’abasirikare wagerageje kwihisha igihe umutwe w’iterabwoba witwaje imbunda nini barashe ibisasu biremereye, mugihe bagenzi babo bagerageje gutoroka.
Amakimbirane y’amacakubiri muri iki gihugu yatangiye mu 2017, nyuma y’uko guverinoma ihagaritse imyigaragambyo isaba ko abaturage bagizwe n’igicye cy’abavuga icyongereza n’abandi bavuga igifaransa bafatwa kimwe ndetse n’ubwigenge kuri Anglophone, bamwe muri bo bakaba bumva ko bahabwa akato na Perezida Paul Biya w’imyaka 89, umaze imyaka hafi 40 ayoboye Kameruni.
Muri Mutarama, umurambo w’umusenateri utavuga rumwe n’ubutegetsi, umunyamategeko Henry Kemende, basanze wuzuye amasasu i Bamenda nyuma y’imodoka ye yibasiwe ikaburirwa irengero. Iki guhugu cyashinjije ubu bwicanyi abitandukanije n’ubutegetsiubwo.
Akimara gushimutwa, Madamu Mundi yagaragaye kuri videwo yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga asoma, bigaragara kobyari ku gahato, inyandiko yo mu Cyongereza isaba ubwigenge, imbere y’ibendera ry’ingabo z’igihugu cya Ambazoniya (ADF) n’iryana “Repubulika ya Ambazoniya, n’abitandukanyije n’ubutegetsi mu majyepfo y’iburengerazuba no mu majyaruguru y’uburengerazuba.
Umuryango w’abibumbye wavuze ko abantu barenga miliyoni 4.4 muri Kameruni bakeneye ubufasha, aho abantu barenga miliyoni 1.5 bakuwe mu byabo naho izindi mpunzi 67.000 zo muri Kameruni zikaba zaravanywe muri Nijeriya