The World

Technology

Sports Roundup

AMAKURU AGEZWEHO

Lifestyle Trends

World & Nation

View More

Joe Biden, Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika yasabye abagize Inteko Ishinga Amategeko kwemeza ingingo n’amategeko bireba uzajya agura cyangwa atunga imbunda kandi bizahagarika ubwicanyi bumaze imisi bubera hirya no hino muri Amerika.

Kuri uyu wa kane mu ijambo yagejeje ku Banyamerika yasabye Inteko Ishinga Amategeko gusubizaho itegeko ryo mu 1994 ryabuzaga gutunga imbunda zirasa amasasu menshi mu mwanya muto, kimwe n’izifite ububiko bujyamwo amasasu menshi, itegeko ryakuweho  mu 2004.

Perezida Biden yasabye ko abemererwa kugura no gutunga imbunda, bakwiye kuba bafite nibura imyaka 21 y’amavuko. Ibyo yabisabye nyuma y’aho umusore w’imyaka 18 uherutse kurasa abana 19 ndetse n’abarezi babo 2 ku ishuri ribanza mu mujyi wa Uvalde, muri Leta ya Texas.

Yasabye ko hajya hakorwa iperereza ryimbitse kuri buri wese ushaka kugura imbunda, guha ububasha abayobozi bwo gufata imbunda z’abagaragara ko ari intambamyi ku mutekano cyangwa abagaragaza ibimenyetso by’indwara zo mu mutwe.

Share.
Leave A Reply