Umunsi wa kabiri wo kwamamaza Abakandida b’ ‘Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage(PSD) mu Karere ka Kamonyi, Visi Perezida wa mbere wa PSD, Hon Muhakwa Valens yagarutse ku mpamvu Kagame Paul ari umukandida wa PSD mu matora ya Perezida wa Repubulika.

Hon Muhakwa yakomeje agira, Ati” mu matora ya 2017 yari umukandida wacu ibyo twifuzaga ko azakorera Abanyarwanda byose yabigezeho kandi tukaba tubona n’ibindi twifuza ko azakorera Abanyarwanda ntakabuza azabigeraho.

De Bonheur Jeanne d’Arc, wari mu bamamaza imigabo n’imigambi ya PSD, yavuze ko amategeko ahana yavugururwa aho kugirango bafunge abantu benshi amagereza yuzure, hajyaho ibihano bindi nko gukora imirimo ibyarira igihugu inyungu kandi hagakomeza gushyirwaho ingamba zo guhashya ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo.

Aganira n’ itangazamakuru, Umunyamabanga w ishyaka PSD, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, yagarutse kuri iyi ngingo avuga ko bifuza ko abakoze ibyaha bito bahanishwa gukora imirimo ibyarira Leta inyungu aho kubashyira mu nzu zamagororero bityo ubucucike bukagabanuka.

Raporo z’imiryango mpuzamahanga zigaruka ku bucucike buri mu magereza mu Rwanda, PSD isanga iki kibazo nibajya mu Nteko ishinga amategeko bazaharanira kurangiza iki kibazo hajyaho iyo mirimo ibyara inyungu amagereza akajyamo abafite ibyaha bikomeye kandi urwego rw’ ubutabera bukongererwa ubushobozi kugirango imanza zihute.

PSD, irifuza kandi ko ubuyobozi bw’ inzeggo z’ibanze butorwav butabangikanywa n’ ubuyobozi bw’imitwe ya politike kugirango abantu bose bisanzure.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version