Nyuma y’icyemezo cya Guverinoma y’u Rwanda, ishuri rikuru rya IPRC ishami rya Kigali ryafunzwe by’agateganyo mu gihe cy’ibyumweru bibiri, uhereye none tariki ya 23 Ukwakira 2022.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), impamvu y’ifungwa by’agateganyo kw’iri shuri, ngo n’ukugirango “iperereza rijyanye n’ubujura n’imyitwarire mibi yo kwiha umutungo rusange wa Leta ririmo gukorwa rikomeze nta nkomyi.”

Iri tangazo rikomeza rivuga ko nta muntu wemerewe kwinjira mu kigo muri iki gihe. Rirakangurira kandi buri wese ufite amakuru y’ingenzi yagirira akamaro iperereza riri gukorwa ko yabimenyesha ibiro by’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bimwegereye.

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko abanyeshuri bari mu kigo bari bufashwe gutaha kandi ko bazamenyeshwa igihe iri shuri rizongera gufungurirwa.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version