The World

Technology

Sports Roundup

AMAKURU AGEZWEHO

Lifestyle Trends

World & Nation

View More

Inzobere mu kurwanya indwara zitandura zaturutse hirya no hino ku isi zirasaba Leta z’ibihugu gushora bihagije mu buvuzi bw’izi ndwara kuri ubu zihariye 44% by’impfu zose mu Rwanda. 

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr. Tharcisse Mpunga avuga ko Leta ikora ibishoboka byose kugira ngo ubuvuzi n’imiti by’izi ndwara byorohere abaturage

Yagize ati “Murabizi ko mu gihugu cyacu imiti myinshi isigaye itangirwa kuri mituweli , ni urugero rwiza ariko na yo ntabwo yari ifite ubushobozi bwo gutanga imiti yose. Ubwo rero hari gahunda yo kureba uburyo mituweli yashyirwamo imbaraga tugashaka andi mafaranga twakongeramo.”

Umuyobozi w’ihururo rishinzwe kurwanya indwara zitandura mu Rwanda no muri Afurika y’i Burasirazuba Prof. Joseph Mucumbitsi avuga ko kwita kuri izi ndwara bisaba ubufatanye bw’ibihugu.

Ati “Nk’akarere kakaba gatumiza ino miti muri rusange bigatuma ibiciro bigabanuka nk’uko hano mu Rwanda dufite ikigo kimwe gitumiza imiti yose wenda no mu karere hakaba bimwe mu bikenewe muri izo ndwara zitandura byashobora gukorerwa hamwe.”

U Rwanda rukeneye miliyari zigera kuri 350 Frw kugira ngo rugabanye indwara zitandura ku gipimo cya 25%   bitarenze umwaka wa 2025. 

Ku isi buri mwaka abasaga miliyoni 17 bicwa n’izi ndwara, barimo 86% bo mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere

Share.
Leave A Reply