Hashize igihe ku masoko yo hirya no hino mu gihugu hagaragara izamuka ry’ibiciro aho bimwe bihuzwa n’intambara y’Uburusiya na Ukraine utaretse n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.
N’ubwo bimeze bityo, ku bihingwa byera hano mu Rwanda, abahinzi twaganiriye bavuga ko izamuka ry’ibiciro byabyo rikomeje kugaragara ku masoko yo mu gihugu riterwa n’imihindagurikire y’ikirere bigatuma umusaruro utaba mwiza uko bikwiye.
Uwamariya Anathalie wo mu Murenge wa Kigabiro akora ubuhinzi bw’imboga n’imbuto avuga ko urwego ubuhinzi bwazo buriho ko bitoroshye ko batunga ingo zabo bakanahaza amasoko.
Ati” Ntago turabikora neza, wenda twahagije urugo. Ibihingwa biracyari bikeya kuburyo umuntu atahita atumiza nk’isoko cyangwa se ikigo runaka kuburyo twagihaza.”
Uyu muhinzi akomeza avuga ko izamuka ry’ibiciro ku bicuruzwa biva mu mahanga byo bishoboka ko byaterwa n’ibibazo by’umutekano muke waho ibyo bicuruzwa bitura, ariko ko hano mu Rwanda ibiciro nta cyahindutse.
Yagize ati” Nibyo biturutse kubyo twahahaga biturutse mu mahanga ariko kuby’ahano iwacu ibiciro ni ibisanzwe.
Mukamana Anastasia, akorera ubuhinzi muri Koperative Isuka Irakiza, ibarizwa mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Muhazi, atanga urugero ku bishyimbo asanga izamuka ry’ibiciro byabyo riterwa ahanini n’imihindagurikire y’ibihe.
Ati “Ni imvura mbi twabonye! Imvura yaguye ari nyinshi cyane bituma ibishyimbo bitera neza Kandi mbere nukuri twari twejeje neza.”
Niyomukiza Jérémie , umuhinzi w’imboga n’imbuto wo mu Karere ka Bugesera we asanga izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa bimwe na bimwe biterwa n’uko biba byabanje kujyanwa gutunganyirizwa mu nganda bityo bikagaruka ku isoko bihenze.
Yagize ati “Turabihinga, tukabitanga bikagenda bigatunganywa, ubwo buryo bitunganywamo rero nibaza ko aribwo bushobora gutuma ibyo bintu biba bihenze. Nk’akawunga, ushobora gusanga katunganyijwe ariko ibigori aritwe twabyihingiye, twanabitanze. Akawunga kamara gutunganywa, byagera aho bitugarukira ugasanga byahenze.”
Akomeza avuga ko hari ibihingwa usanga bihenze bitewe n’uko atari ku mwero wabyo agatanga urugero ku bitunguru ko ubu aribwo bari kubitera.
Ati” Nk’abantu bahinga ibitunguru, burya bigira sezo (season), nk’ubu turi gutera, ugiye ku isoko, usanga bisa nk’aho byacitse. Ariko mu gihe cy’isarura usanga bigenda biboneka.”
Uwamahoro Solange ukorera ubuhinzi bw’umuceri mu murenge wa Rubona ho mu karere ka Rwamagana avuga ko nk’abahinzi bagurisha umusaruro wabo ku giciro cyo hasi nyamara byagera ku masoko ibiciro bikiyongera bityo nk’abahinzi bikabashobera.
Ati”Ese natwe tubyibazaho kotwe baduha make twagera ku isoko tugasanga birahenze kandi twe nk’abahinzi baduhaye make.”
Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru cyo kuwa 16 Werurwe 2022, ikiganiro cyari cyibanze ku bukungu bw’Igihugu n’uko buhagaze, yavuze ko izamuka ry’ibiciro rituruka ku cyorezo cya Covid-19, ryatewe n’uko inganda zitandukanye ku Isi zahagaze gukora, ubwikorezi na bwo bugahenda kubera ko hakoraga ibintu bike no kuba ibyo u Rwanda rutumiza mu manga byaragiye bikerezwa n’ubwikorezi, ariko ko u Rwanda rwashyizeho nkunganire ku bikorwa bitandukanye birimo n’iby’ubwikorezi n’iby’ubuhinzi.