Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza, kuri uyu wa Gatanu taliki ya 5 Kanama, yitabiriye umuhango ngarukamwaka wo kwizihiza umunsi wahariwe Polisi yo mu bwami bwa Eswatini, wabereye mu ishuri rya Matsapha Police College riherereye mu Mujyi wa Manzini.

Ni umuhango IGP Dan Munyuza yitabiriye ku butumire bwa mugenzi we wo mu bwami bwa Eswatini; National Commissioner of Police, Tsitsibala William Dlamini, wo kwizihiza imyaka 115 ishize Polisi ya Eswatini no gusoza amasomo ku nshuro ya mbere y’abanyeshuri b’abapolisi 27 bahawe impamyabumenyi mu masomo y’ubumenyi bw’umwuga w’igipolisi yatangwaga ku bufatanye na Kaminuza ya Eswatini.

Umwami wa Eswatini, Mswati wa III ni we wayoboye umuhango wo kwizihiza uyu munsi ari kumwe na Minisitiri w’intebe w’icyo gihugu akaba na Minisitiri ushinzwe ibikorwa bya Polisi, Cleopas Sipho Dlamini, abaminisitiri batandukanye bo muri guverinoma ya Eswatini, abadipolomate, abahagarariye Polisi y’u Rwanda, iy’Afurika y’epfo, iya Botswana, Mozambique ndetse n’iya Zambia.

Polisi y’u Rwanda n’iyo mu bwami bwa Eswatini bagirana ubufatanye mu bikorwa bitandukanye birimo n’ibijyanye n’amahugurwa.

Polisi ya Eswatini yizihije imyaka imyaka 115 imaze ishinzwe
Share.
Leave A Reply

Exit mobile version