Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza uri mu ruzinduko rw’akazi mu gihugu cy’u Butaliyani, kuri uyu wa mbere, tariki ya 10 Ukwakira, yasuye ikigo cy’icyitegererezo gitangirwamo amahugurwa yo ku rwego rwisumbuye ajyanye no kubungabunga amahoro (CoESPU).

IGP Munyuza n’itsinda ry’intumwa ayoboye bakiriwe n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa Carabinieri, Lt. Gen. Maurizio Detalamo Mezzavilla wari kumwe n’umuyobozi w’icyo kigo, Brig Gen Giovanni Pietro Barbano.

IGP Munyuza yasobanuriwe inshingano iki kigo gifite zo guhugura abajya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi.

Mu ruzinduko rw’icyumweru agirira mu Butaliyani ku butumire bw’Umuyobozi Mukuru wa Carabinieri, rushingiye ku masezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono hagati ya Polisi y’u Rwanda na Carabinieri mu mwaka wa 2017.

IGP Munyuza yashimiye ikigo cy’amahugurwa cya CoESPU kuba gikorana na Polisi y’u Rwanda mu guhugura abapolisi, harimo amahugurwa ahabwa abarimu bifashishwa mu guhugura abandi bapolisi n’amahugurwa y’abitegura kujya mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kugarura amahoro.

Kugeza ubu CoESPU imaze guhugura abapolisi b’u Rwanda barenga 400 bahuguwe mu byerekeranye no kubungabunga amahoro, yabereye mu Rwanda na Vicenza, mu Butaliyani aho iki kigo giherereye. 

Brig. Gen. Barbano yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ku bufatanye bwiza n’ikigo cya CoESPU.

Ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’ikigo cya CoESPU, harimo gushakishwa uburyo bwo gutangiza amasomo ajyanye n’ibikorwa byo kubungabunga amahoro mu kigo cy’amahugurwa cya Polisi i Gashari, mu Karere ka Rwamagana.

Muri ubu bufatanye amasomo amwe n’amwe yo kubungaabunga amahoro atangirwa mu Butaliyani azajya yigishirizwa mu Rwanda, aho abayitabira bazajya baturuka mu bihugu bitandukanye byo ku isi.

Ku wa kane w’icyumweru gishize, tariki ya 6 Ukwakira, IGP Munyuza n’Umuyobozi Mukuru wa Carabinieri, Lt. Gen Teo Luzi, bagiranye inama yabereye mu Mujyi wa  Roma baganira ku bijyanye no gushimangira ubufatanye buriho mu bikorwa bitandukanye byo gucunga umutekano.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version