Ubuyobozi bw’akarere ka kicukiro, abarezi n’ababyeyi barerera mu mashuri yo muri aka karere bemeza ko gahunda yatangijwe na Fondation Ndayisaba Fabrice (NFF), yo kwibukira mu mashuri yose yo mu karere ka Kicukiro, Abana n’Ibibondo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ifite umusanzu ukomeye mu kubaka abana bazakura batarangwa n’ingengabtekerezo ya Jenoside.

Mu 2011, Fondasiyo Ndayisaba Fabrice, isanzwe ikora ibikorwa by’urukundo no gutoza urubyiruko gukura rukunda igihugu, yatangije gahunda yo kwibuka Abana n’Ibibondo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuva mu 2015, iyi Fondation noneho itangiza iki gikorwa mu bigo by’amashuri yo mu Karere ka Kicukiro.

UWIZEYIMANA Chantal, Umuvugizi w’iyi Fondasiyo, avuga ko batekereje iki gikorwa mu rwego rwo gufasha abana gukura bazi amteka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bityo ibyabaye ntibizongere kubaho ukundi.

“Igiti kigororwa kikiri gito. Kandi umwana icyo atojwe ari muto ni cyo atora. Ni yo mpamvu twatekereje ko iki gikorwa cyazajya kibaho mu mashuri, abana bakigishwa imvo n’imvano y’ingengabitekerezo ya Jenoside, bakamenya icyatumye bagenzi babo bicwa, bakakirwanyiriza kure.”

UWIZEYIMANA Chantal, Umuvugizi w’iyi Fondasiyo, acanira abana Urumuri rw’Icyizere

Uyu mwaka ni ku nshuri ya 8 NFF bakora ibyo bikorwa. Ku wa Gatanu tariki 29 Mata 2022, nibwo hasojwe icyo gikorwa cyari kimaze icyumweru. Ni umuhango, ku rwego rw’akarere, wabereye mu ishuri rya HAPPY Kids riri mu murenge wa Gahanga.

Sereine NTERINANZIZA, Umuyobozi w’iri shuri, avuga ko iyi ari gahunda ifasha mu gukumira ko hazongera kubaho Jenoside. Ati: “Turi abarezi turerera u Rwanda. Muri Jenoside yakorewe Abatutsi rero bishe abana, bishe ibibondo, bishe n’impinja zari zikivuka n’izari zikiri mu nda. Twebwe icyo dukora rero nuko tubibuka, tukabibuka twigisha abana kugira ngo ejo Jenoside itazongera kuba ukundi”

Sereine NTERINANZIZA, Umuyobozi wa Happy Kids School

MUNYANTORE Jean Claude, Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi mu Karere ka Kicukiro, ashima Fondasiyo Ndayisaba Fabrice kuba baratekereje iki gikorwa ndetse akifuza ko cyakwaguka kikagera no mu tundi turere tw’igihugu.

“Fondasiyo NDAYISABA Fabrice ni Fondasiyo dufatanya kandi dushimira uruhare rwa yo, kandi ruzanakomeza, mu bikorwa byo kwibuka mu mashuri yacu, Abana n’Ibibondo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ahubwo nabasaba ngo bagure bajye no mu tundi turere kugira ngo kigere kuri benshi.”

MUNYANTORE Jean Claude, Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi mu Karere ka Kicukiro

Icyifuzo cy’uyu muyobozi, NFF bavuga ko ari yo gahunda bafite nibura mu myaka ibiri iri imbere. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyi Fondasiyo ISHIMWE Kirezi Aurore avuga ko “ Twifuza ko iki gikorwa kitaba muri Kicukiro gusa ahubwo ko twakora ku buryo kiba mu turere twose, byibuze bitarenze nko mu myaka ibiri iri imbere”

ISHIMWE Kirezi Aurore, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Fondation Ndayisaba Fabrice

Kwibuka, mu mashuri yo mu karere ka kicukiro, Abana n’Ibondo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bikorwa binyuze mu mikino abana bakunda, mu rwego rwo kubereka ko na bagenzi ba bo bibuka bakundaga iyo mikino ariko bakaza kuyivutswa.

Aho ni na ho bahererwa ubutumwa bw’umunsi ku wundi buba bwarateguwe na Fondation Ndayizaba Fabrice ku nsanganyamatsiko zinyuranye.

Share.
Leave A Reply