Urubuto rwa Coeur de boeuf (umutima w’imfizi) ni rumwe mu mbuto zitamenyerewe kandi zidahingwa n’abantu benshi hano mu Rwanda. Abenshi bakavuga ko kuba batitabira kuruhinga ari uko rwerera igihe kirekire, ndetse rukaba runibasirwa cyane n’indwara, kuburyo umusaruro warwo ugorana kuboneka.

Tuganira n’abahinzi bo mu karere ka Rwamgana ,Umurenge wa Kigabiro badutangarije ko Coeur de boeuf iri mu mbuto ziryoha kandi z’ingirakamaro k’ubuzima bwa muntu ariko ko usanga abahinzi benshi batitabira kuyihinga bitewe n’uko umusaruro wayo utaboneka mu gihe gito ugereranyije n’ibindi bihingwa.

Kamanzi Alldy ufite uru rubuto amaranye imyaka isaga 30 avuga ko ari urubuto rwiza rufite intungamubiri ariko ko kuba rutaboneka cyane ku isoko ari uko bigoye kuruhinga.

Ati “Ntekerezako ruri mu mbuto zitakiboneka kuberako kurubona no kurutunga biragoye cyane. Bisaba imbaraga nyinshi cyane, rugira uburwayi, bisaba gushyiramo imbaraga. Noneho bijyanye n’ubutaka bwacu rimwe na rimwe usanga ahantu henshi rudashobora kuhaba, ushobora kuzenguruka nk’umurenge utaranarubona.”

Iby’uko urubuto rwa Coeur de boeuf rukunze kwibasirwa n’indwara bikaba bimwe mu mpamvu zituma abahinzi batitabira kuruhinga bishimangirwa na Mupenzi Muhamed uvuga ko bamaze igihe kitari gito basarura imbuto zipfuye.

Yagize ati” Iki giti cyeraga imbuto zumye cyangwa se n’izibashije kwera iyitwa ko ihiye ikazamo ibikoko.”

Mupenzi Muhamed nawe yemeza ko Coeur de boeuf zikunda kwibasirwa n’indwara.

Ibivugwa n’aba bahinzi, binashimangirwa na Eng. Ngabonzima Ally, Umushakashatsi ku buhinzi bw’ibihingwa bidasanzwe bimenyerewe mu Rwanda n’ibirimo gucika akavuga ko indwara zibasira uru rubuto, ari ubushishi butondagira igiti ndetse n’ama escargot (ibinyamunjonjorerwa).

Ati” Ngirango n’abandi barabifite bibasha kwera ariko cyakwera mo imbere ukazabona hari utuntu tumeze nk’ama escargot twinjiyemo. Ayo ma escargot akaba impamvu y’uko aba yaratondagiye igiti akazageraho akakinjiramo kigitangira kurabya wagitara kigashya kibora, hakazamo inyo.”

Uyu mushakashatsi atanga igisubizo ko uru rubuto rushobora kuvurwa akamara impungenge abatinyaga kuruhinga kubera uburwayi bukunda kurwibasira.

Bamwe mu bahinzi yavuriye ibiti by’uru rubuto bemeza ko hari itandukaniro mbere na nyuma yo kuvurirwa ibiti ubu bakaba bashobora kurya ku musaruro wa rwo.

Kamanzi Alldy ati” Itandukanyirizo rirahari cyane ko urabona ubungubu abana barabasha kurya, abaturanyi ndabibaha, ubundi n’abana narababuzaga kubitwara kubera ko habaga harimo ibikoko. Byansabaga kubibarinda kuko bishobora kubatera uburwayi ariko ubungubu ntakibazo.”

Kamanzi Ally, umaze imyaka isaga 30 ahinze uru rubuto, avuga ko yabonye itandukaniro ku musaruro we nyuma yo kuvurirwa igiti.

Mupenzi Muhamed nawe yongeyeho ko ”Nyuma rero yaje kukivura udukoko turashira tukajya tugitara tukabasha kurya twese n’umuturanyi tukamuha.”

Eng. Ngabonzima mu bushakashatsi yakoze agaruka ku buryo igiti cya Coeur de boeuf kivurwamo ndetse akanagira abahinzi inama y’uko bahangana n’indwara zibasira uru rubuto.

Ati”Biba byiza kugihambiriza nk’izi nsinga z’amashanyarazi zimwe mubona ari nk’umutuku buriya ni Cuivre(Ubutare) cyangwa ufite Rame a Cuivere ukajya uzengurutsaho ku giti kuko iyo rame ya Cuivre ibangamira ibyonnyi byinshi cyangwa se ukazengurutsa ivu hafi y’igiti rikarinda ko nta bushishi bugitondagira ndetse ukanarinda ko hafi yacyo haba hatose kuko byemerera ibimatirizi kujya ku giti iyo ubikoze igiti rwose kirakira.”

Avuga ko izi mbuto ntaho wapfa kuzibona ku isoko aho usanga nk’ikiro kigura nk’amafaranga ibihumbi 5000, agashishikariza kwitabira kuzihinga. Akavuga ko mugihe uru rubuto rwakwitabirwa ndetse rugahingwa n’abantu benshi, byatuma rugera ku bakunzi barwo ndetse n’ibiciro  byarwo bikaba byagabanuka ku isoko, yaba iry’u Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Eng. Ngabonzima Ally, yemeza ko yakoze ubushakashatsi agasanga Coeur de boeuf zishobora kuvurwa.
Share.
Leave A Reply

Exit mobile version