Kubona umuntu uguha icyashara ku bicuruzwa ufite ni ikintu buri mucuruzi wese yishimira. By’umwihariko kugira umuguzi nka Minisitiri ni ikintu abacuruzi benshi batabura kwishimira kurushaho.
Ibi ni byo byabaye kuri Umuhuza Hirwa Jean Luc uvuga ko “biranshimishije cyane kuba Minisitiri ashimye ibintu byacu.”
Uyu musore ni umuyobozi wa kompanyi yitwa Mouzah Design ikora inkweto, ibikapu, imikandara, amakofi n’ibindi bikoresho.
Ni umwe mu bandi bafatanyabikorwa b’akarere ka Kicukiro bitabiriye imurikabikorwa (Open Day) ryateguwe n’aka karere ku bufatanye n’ihuriro ry’abafatanyabikorwa ba ko, ryabaye ku wa Gatanu tariki 10 Kamena 2022 ku kicaro cy’akarere ka Kicukiro.
Mu bayobozi bari bitabiriye iri murikabikorwa harimo na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Rwanyindo Fanfan, unasanzwe ari imboni y’akarere ka kicukiro muri Guverinoma.
Nyuma yo gusoza iri murikabikorwa, Minisitiri Fanfan yerekeje aho umusore Jean Luc yamurikiraga ibyo kompanyi abereye umuyobozi ya Mouzah Design ikora maze amubera umuguzi w’inkweto ebyiri zo mu bwoko bwa sandali [Sandales].
Uyu musore avuga ko “sinzi ukuntu nabivuga! Gusa ndishimye ntabwo nababeshya mu by’ukuri!” yongeraho ko “biraduha imbaraga zo gukomeza gukora neza ibyo dukora”
Uretse kuba Minisitiri Fanfan yashimye ibyo Mouzah Design bakora akanababera umuguzi, anashima intambwe bateye nk’urubyiruko mu kurushaho guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda [Made in Rwanda].
Yagize ati “birashimishije cyane kuko biragaragara ko urubyiruko bamaze kumva akamaro ko kwihangira imirimo no gukora ibintu bya Made in Rwanda (ibikorerwa mu Rwanda).” Akomeza avuga ko “kandi ni ibintu byiza bari gukora, ni ibintu bisukuye, ni ibintu bigaragara neza ushobora no gucuruza mu maduka.”
Kompanyi ya Mouzah Design, Jean Luc abereye umuyobozi, yatangiye muri 2019. Ikorera mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro.