Imurikabikorwa ry’ibimaze gukorwa nk’imwe mu ngamba zo guhangana n’imyanda igizwe n’amasashe
n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe gusa yangiza ibidukikije,ni kimwe mu
byaranze umunsi mpuzamahanga ngaruka mwaka w’ibidukikije mu Rwanda wabaye kuri uyu wa
5Gicurasi 2023, ku nsanganyamatsiko igira iti “Gira Uruhare mu Ngamba zo Kurwanya Ihumana
Rikomoka ku Bikoresho bya Pulasitike.”


Mu gushaka ibisubizo birambye,bamwe mu bikorera mu Rwanda bahisemo kujya bafata ibi bikoresho
byamaze gukoreshwa bamwe bamaze kubyita imyanda bo bakabikora mo ibindi bikoresho
by’ingenzi,bityo ibyari ikibazo byangiza ibidukikije bigahinduka ibisubizo.


Wenceslas Habamungu,Umuyobozi wa ECO Plastic Ltd, ifite intego yo kubungabunga ibidukikije, irwanya amasashe anyanyagiye mu gihugu,kongera Imirimo mu gihugu barwanya ubushomeri no kwiteza imbere mu buryo bw’ubukungu,yavuga ko kubugangabunga ibidukikije ari ukubungabunga ubuzima.


Ati “Kubungabunga ibidukikije ni ukubungabunga ubuzima! Iyo dutoraguye ayo masashe aho
anyanyagiye hirya no hino mu gihugu yakagombye gufunga imiverege amazi akabura aho anyura
akangiza imihanda,agasenya ibikorwa remezo runaka ,twe tukayakura mo wa muturage uhaturiye aba
agize amahirwe kuko ya mazi ntaba akimusenyeye. Ikindi iyo tuyatoraguye,amazi yinjira mu butaka
neza,maze abahinzi bahinga bikera.”


Yakomeje agira ati “Ikindi n’uko muri iyo mirimo yose dutanga,hari abayatoragura,hari abakora
ubwikorezi,abayasukura n’indi mirimo. Kandi bituma tubona amafaranga tukishyura imisoro.Twishyurira abantu Mutuelle de Santé batishoboye mu Murenge dukorera mo bagera kuri 200,ibyo byose rero n’ibishimangira ko ibyari ibibazo twe twabihinduye mo ibisubizo.”


Kompanyi ya ECO Plastic Ltd,ifata ibyamaze gukoreshwa birimo amasashe,ndetse n’ibikoresho bikozwe muri Plastic bikoreshwa inshuro imwe gusa,bakabikora mo ibindi bikoresho by’umumaro birimo amasashe akoreshwa mu bwubatsi,akoreshwa mu buhumbikiro bw’ingemwe z’ibihingwa
bitandukanye,akorehwa mu kubika by’igihe kirekire ubwatsi bw’amatungo,amasashe abika neza
imyanda,akoreshwa kwa muganga nko mu byumba bibagirwa mo abarwayi ndetse n’ibindi.


Kompanyi yitwa Depot Kalisimbi,nyuma yo gukorera ingendo shuri mu bihugu byateye imbere mu
gukora ibikoresho by’ubwubatsi bikozwe mu bikoresho bya pulasitike,biri mo Ghana,Kenya na Nigeria,yahise itangira gukorera mu Rwanda ibikoresho by’ubwubatsi birimo
amatafari,n’amakaro,nk’uko bivugwa n’umukozi wa yo David Bugingo.


Yagize ati “Nyuma yo gukora urwo rugendo shuri,ubu twubatse umuhanda mu kigo aho dukorera kandi twawubakishije ibikoresho bikozwe muri za pulasitike byari imyanda kandi byashoboraga no
kutwangiriza ibidukikije. Twakoze mo amatafari,ama pave,turateganya no gukora amategura.”


Yakomeje avuga ibyiza byihariwe n’ibi bikoresho bakora agira ati “Icyambere n’ukurengera ibidukikije
kuko hari hari Ikibazo gikomeye cy’uko imyanda ya Pulasitike itari ifitiwe igisubizo ubu inkuru nziza n’uko icyo gisubizo twakibonye kuko turi mo gukora mo ibikoresho by’ubwubatsi. Icyakabiri,ibi bikoresho bakora mo birahendutse ugerereanyije n’ibisanzwe bikoreshwa mu bwubatsi, nko kubakoreshaga amatafari akozwe muri sima (Cement),ku matafari yacu igiciro kigabanuka ho 30%.”

Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya,  Minisitiri muri Minisiteri y’Ibidukikije,yashimiye Abanyarwanda bose ku ruhare rwa bo mu kubungabunga ibidukikije bitandukanya n’ibikoresho byose bikozwe muri pulasitike bikoreshwa inshuro imwe ndetse n’amasashe byari umwanzi w’ibidukikije.

Ati “Icyo dushimira Abanyarwanda mbere na mbere n’uko bitabiriye gushyira mu bikorwa ibiteganywa
n’itegeko rirengera ibidukikije,ndetse n’uburyo bitabiriye kwanga amasashe na Pulasitike zikoreshwa
inshuro imwe.Mbere aho wagendaga hose wahuraga n’umuntu ufite isashe na Pulasitike irimo ibyo
yashatse gutwara mo ariko ngira ngo ubu abantu biboneye ibisubizo bakoresha ibikoresho bidakoze
muri Plastic bikoreshwa inshuro imwe.”


Itegeko n° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa
n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ingingo ya 11
Umuntu uranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa
ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana arindwi
(700.000 FRW) kandi ayo masashe n’ ibyo bikoresho akabyamburwa.


Ingingo ya 12 ivuga ko Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri
pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version