Hashize amezi abakurikiranira hafi ibibera mu Burusiya bazi ko Perezida Vladimir Putin azerekeza muri Koreya ya Ruguru. Nyuma yuko mu mwaka ushize, Kim Jong Un, umutegetsi wa Koreya ya Ruguru, agiriye uruzinduko mu burasirazuba bw’Uburusiya ari muri gariyamoshi y’icyatsi kibisi itamenwa n’amasasu, uwo mutegetsi wa Koreya ya Ruguru yatumiye Putin ngo azamusure. Ubwo butumire yarabwemeye.
Ariko uru ruzinduko rumaze igihe kirekire rwitezwe, ubu noneho rushobora kuba rusigaje iminsi micye: Abatanze amakuru bo muri Koreya y’Epfo bumvikanisha ko rushobora kuba vuba aha cyane nko ku wa kabiri utaha, ndetse amashusho y’icyogajuru yanetse ibigaragara nk’imyiteguro irimo kubera muri Koreya ya Ruguru.
Hari ikintu kimwe kizwi neza: urwo ruzinduko rwatumye abanyamakuru mu Burusiya no mu mahanga bahindagana bashakisha ikintu icyo ari cyo cyose cyabaha amakuru yarwo.
Ibiro bya Perezida w’Uburusiya (bizwi nka Kremlin) bishimangira ko bizatanga amakuru arambuye mu gihe gikwiye, ariko ubu guhwihwisa kwabaye kwinshi.
Mbere na mbere, hari amatsiko, bitewe n’uko yaba ari inshuro ya kabiri gusa Putin ageze muri Koreya ya Ruguru – ku nshuro ya mbere hari mu mwaka wa 2000, ubwo yatangiraga akazi ke nka Perezida, ubwo se wa Kim, Kim Jong Il, yari akiri umutegetsi w’ikirenga wa Koreya ya Ruguru.
Ariko uretse ibyo, uyu ni umubano (nubwo utari ku kigero wari uriho mu gihe cy’Ubumwe bw’Abasoviyeti) ubu wavuye ku kuganira bisanzwe, ugera ku nyungu ku mpande zombi, ndetse uhangayikishije uburengerazuba bw’isi.
Kremlin yavuze ko bishoboka ko habaho “umubano wimbitse cyane” hagati y’Uburusiya na Koreya ya Ruguru, kandi nubwo yavuze ko ibi bidakwiye kugira umuntu n’umwe bihangayikisha, yagiriye inama abatekereza ku kuba babangamira uyu mubano urimo gukura, kongera kubitekerezaho mbere yuko bagira icyo bakora.
Hashize igihe hari uguhwihwisa kwinshi ku bijyanye n’icyo mu by’ukuri buri ruhande rushaka ku rundi. Ndetse bisa nkaho byose bigaruka ku kwihaza ku bikoresho by’umutekano.
Birashoboka ko Uburusiya burimo gushaka amasasu, abakozi bo mu bwubatsi, n’abakorerabushake bo kujya ku murongo w’imbere ku rugamba mu ntambara muri Ukraine, nkuko bivugwa na Sergei Markov, umuhanga muri siyansi ya politiki akaba n’inshuti ya Putin.
Markov yongeraho ko ku ruhande rwayo, Koreya ya Ruguru ishobora kubona umusaruro w’Uburusiya, hamwe n’ubufasha mu ikoranabuhanga bwo gutuma igera ku ntego zayo za gisirikare, harimo gahunda yayo ya misile zirasa mu ntera ndende, amaherezo bigatuma Amerika iba mu ntera Koreya ya Ruguru ishobora kurasa ikagezaho.