Hari abahanga mu by’u buhinzi basaba Leta kunganira abaturage bagakora ubuhinzi bwo mu mazu ya bugenewe azwi nka ‘Greenhouse‘ kuko butanga umusaruro mwinshi kandi mwiza.

Jean Baptist Tuyishimire, ni Agronome muri Sunripe Farms- Rwanda, Ikigo cy’Ubuhinzi kiri mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera. By’umwihariko, ashinzwe ubuhinzi bukorerwa mu nzu zabugenewe zizwi nka Greenhouse.

Uyu muhanga mu bijyanye n’ubuhinzi avuga ko “Ubundi guhinga muri greenhouse, kubigereranya no guhinga hanze, ku by’umusaruro, biratandukanye cyane. Biranagoye kubigereranya.”

Yongeraho ko “Ni ubuhinzi dukora igihe cyose, tutitaye kuvuga ngo imvura iragwa cyangwa izuba rirava. Ni ibihingwa tuba duhinzemo imbere, biba birinzwe ku buryo amazi ajyamo tuyagenzura, tukanagenzura indwara n’udusimba.”

Ibihingwa by’ubwoko bune ni byo muri Sunripe Farms bahinga muri greenhouse. Ibyo ni urusenda, inyanya, pavuro (poivron) ndetse n’urubuto rwitwa Melon, rudasanzwe rumenyerewe mu Rwanda.

Uburyo ibi bihingwa biba byitaweho, ngo bituma babona umusaruro mwinshi kandi mwiza. Agronome Jean Baptiste aratanga urugero rw’urusenda n’inyanya. Ati “Nko ku rusenda, greenhouse imwe ifite 504m2 tumaze gusoromamo toni eshanu. Twatangiye gusoroma kuva mu kwa Mbere. Hanze ahantu hangana gutyo, sinzi ko wavanamo n’ibiro 100.”

Urusenda bamaze gusarura bitegura kurajyana ku isoko

Ku nyanya na ho avuga ko “greenhouse tuba dufite zifite 240m2, imwe dufite ubushobozi bwo gusoromamo kuva kuri toni 3-5, mu gihe cy’amezi atandatu. Hanze nta n’ibiro 100 cyangwa 50 wavanamo mu gihe kingana gutyo. Ikindi n’ubwiza bw’umusaruro”

Cyakora, gukora ubuhinzi muri za ‘Greenhouse’ ni ibintu bisaba igishoro kinini, yaba mu kubaka izo greenhouse ndetse n’uburyo bwo kuzakurikirana ibihingwa bihinze mo.

Urugero, nko muri sunripe Farmers bavuga ko greenhouse ifite 8m kuri 30m (240m2), bashobora kuyigura miliyoni hafi 8 Frw. Inini cyane zo zikagura miliyoni hagati ya 13-15 Frw.

Agronome Jean Baptiste agasaba Leta kunganira abaturage kugira ngo bakora ubu buhinzi kuko umusaruro uvamo ushobora gukemura ikibazo cy’ibura ry’imboga ku masoko yo mu gihugu.

Ati “Mbona greenhouse Leta yazishyiramo imbaraga nyinshi cyane zishoboka, kubera ko turi kwiyongera kandi ubutaka duhingaho ntabwo bwiyongera. Igashyiramo nkunganire, ikagira n’izindi mbaraga ishyiramo kugira ngo abaturage babashe kubona izo greenhouse biboroheye kuko umusaruro wo ndabijeje 100% uraboneka.”

Avuga ko nibura nko muri buri karere “harimo nka za greenhouse 500, ikibazo cy’imboga ku isoko cyagabanuka.”

Greenhouse bitegura gutangira guhingamo.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB) kivuga ko Leta itabona nkunganire kuri buri kintu, cyakora ngo bazakomeza gushishikariza abahinzi kwitabira ubu buhinzi.

Dr. Bucagu Charles, Umuyobozi wa RAB, Wungirije Ushinzwe Ubuhinzi yagize ati “Ntabwo twabona amafaranga ya nkunganire kuri buri kintu. Gishishikariza abahinzi kugira ngo bazigure [greenhouse] ibyo byo tuzabikora nta kibazo.” Yongeraho kandi ko “Ushaka greenhouse ushobora kwaka amafaranga ashyigikira ubuhinzi muri BRD, muri BDF aba ahari.”

Cyakora, Dr. Bucagu agira inama abashaka gushora imari muri ubu buhinzi guhinga ibihingwa bizatuma bashobora kugaruza amafaranga baba bashoye. Ati “Nyine ugomba kuba uhinga igihingwa gifite agaciro ko hejuru, gishobora no kujya hanze kikaguha amafaranga menshi kugira ngo ushobore kuyagaruza kuko investment (ishoramari) ni nini.”

Ubuhinzi bukorerwa mu mazu yabugenewe azwi nka ‘Green Houses’ bukenerwa cyane ku bihingwa bitihanganira izuba ryinshi cg imvura nyinshi ndetse bishobora kwibasirwa n’indwara, by’Umwihariko ibirandaranda bizamuka nk’inyanya, urusnda, inkeri, pavuro n’ibindi.

Nubwo guhinga muri greenhouse bisaba ko ibihingwa bikurikiranywa umunsi ku wundi kandi n’abantu babihuguriwe,  uba wizeye nta kabuza kuzabona umusaruro uhagije, yaba  mu bwinshi no mu bwiza.

Gukora ubuhinzi bwa kijyambere ni gahunda Leta y’u Rwanda ifite mu cyerecyezo yihaye cya 2050, aho biteganyijwe ko abakora uyu mwuga bazasigara ari 30% by’Abaturarwanda bose. Abo bakaba bafite ubushobozi bwo guhaza igihugu cyose ndetse bakanohereza ibiribwa ku masoko yo mu mahanga.   

Muri greenhouse ibihingwa biba bimeze neza kuko byirabwaho umunsi ku wundi.
Urubuto rwa Melon rutamenyerewe mu Rwanda
Jean Baptiste Tuyishimire, Agronome muri Sunripe Farms- Rwanda.
Share.
Leave A Reply

Exit mobile version