Urubuto rwa Pomme ruri mu mbuto zikundwa n’abatari bake ariko usanga atari igihingwa kimenyerewe hano mu Rwanda kuko idapfa kwera aho ari ho hose bitewe n’imiterere y’ikirere cyaho.
Hari abatekereza ko urubuto rwa Pomme ruhingwa gusa mu bibaya ahaba ubutaka bukonja, nyamara siko bimeze kuko rushobora guhingwa kimwe n’ibindi bihingwa ku buryo rwakwera no ku butaka bw’u Rwanda kandi bidasabye umuhinzi imbaraga nyinshi arwitaho.
Mu bushakashatsi bwakozwe na Eng. Ngabonzima Ally, Umushakashatsi ku buhinzi bw’ibihingwa bidasanzwe bimenyerewe mu Rwanda n’ibirimo gucika, yasanze hari uburyo Pomme zategurwamo bityo zikazabasha guhangana n’ikirere gishyuha bidasabye umuhinzi kwita ku murima mu buryo bwihariye.
Yagize ati”Ntabwo izi Pommier uburyo naziteguyemo ari zazindi zo mu bibaya by’ahantu hakonja ni cya giti nk’uko watera inturusu hari aho kigera kikaba kitagikeneye gusigasirwa rwose. Nabamara impungenge n’ubushakashatsi nakoze njye nazimenyereje guhangana n’ikirere gishyuha.”
Kugeza ubu imbuto za Pomme ziboneka ku isoko ry’u Rwanda, usanga inyinshi zitumizwa hanze y’igihugu nyamara si uko ku butaka bwacu zitahera, ibyo Eng. Ngabonzima ashingiraho avuga ko hakenewe ubukangurambaga.
Ati”Kuba imbuto zitubana nkeya ntabwo ari uko ubutaka dufite butabasha kwera. Oya! Ahubwo hakenewe ubukangurambaga tukabasha ubwacu kwihaza byaba na ngombwa n’amasoko tukayasagurira.”
Akomeza avuga ko “Ubwo rero ni turamuka byibura buri muturage afite iwe mu rugo nibura ibiti bitatu bya Pomme, ku isoko izagabanyuka n’ukuvuga ngo azajya azirira ntazajya kugura zazindi zitumizwa ku isoko nawe birangire yinjyaniye ku isoko ni zibaho nyinshi ku isoko uzasanga Pomme ivuye kuri 500 igure 50 y’amanyarwanda.”
Igiti cya Pomme kimaze nibura umwaka n’igice gitewe cyera imbuto ziri hagati ya 20 na 50, ikimaze imyaka ibiri cyera iziri hagati ya 50 na 80 mu gihe mu myaka ibiri n’itatu cyera 120 na 180 kugeza ku myaka ine igiti cyera izigera kuri 250 muri sezo imwe(season).
Eng. Ngabonzima Ally, Umushakashatsi ku buhinzi bw’ibihingwa bidasanzwe bimenyerewe mu Rwanda n’ibirimo gucika, abo amaze guha ingemwe za Pomme arabanza akabahugura uko bazazitaho bakarwanya ibyonnyi kugeza ubu akaba amaze guhugura abagera kuri 2035.