Abashinzwe ubuhinzi hirya no hino mu gihugu bamaze iminsi batangiye gahunda yo kugenzura ko buri rugo rufite ikimoteri / ingarani cyo gukusanyirizwamo imyanda, mu rwego rwo kugira ngo bazabone ifumbire y’imborera ikiri imbogamizi mu buhinzi kuri bamwe.

Iki gikorwa kigamije kongera imbaraga mu gutunganya ifumbire y’imborera, mu rwego rwo kongera umusaruro w’ubuhinzi, kuko bamwe bahahwema kugaragaza imbogamizi ko bagorwa no kubona iyi fumbire.

Mu gihe abaturage bagirwa inama yo kugira ahakusanyirizwa imyanda, hari bamwe bakigaragaza imbogamizi z’uko batabona iyi fumbire y’imborera, ngo kuko nta matungo bagira, cyangwa se ugasanga badafite ubutaka buhagije. Urugero ni abo twaganiriye bo mu Karere ka Rwamagana, twaganiriye.

Umwe wo mu murenge wa Muhazi yagize ati “Njye nkunda guhinga imboga n’imbuto, ariko ifumbire y’imborera ntayo mbona kuko nta nka ngira. Binsaba kujya kuyigura kandi ugasanga irahenze.”

Undi wo mu murenge wa Fumbwe we avuga ko “Urabona iyo turi gutera dukoresha imborera kandi umuntu nta butaka aba afite ngo ducukuremo izo ngarane nk’uko babitubwira. Njya kugura imvaruganda nyine nkaba ariyo nkoresha kandi nayo yarahenze.”

Abashinzwe ubuhinzi bafatanyije n’abajyana b’ubuhinzi mu midugudu, bashishikariza abahinzi kugira ibimoteri ariko bakanigishwa uburyo bwose bukorwamo iyi fumbire, bakanabwirwa ingano y’ifumbire bagomba gukoresha mu murima.

Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu Karere ka Rwamagana, Agronome Innocent Ukizuru, avuga ko iyi gahunda barimo bakora yo gushishikariza abaturage badafite ibimoteri kubicukura, ari ukugira ngo bongere umusaruro ukomoka ku buhinzi.

Avuga ko muri aka karere hari aho usanga koko abaturage bamwe badafite ibimoteri bitewe n’ingano y’ubutaka bafite, ndetse bamwe ugasanga bageze mu zabukuru batabasha kugicukura.

Ati “Icyo dufasha bene nk’aba, dushaka umuturanyi ufite ubuso bunini tukamusaba ko bafatanya iyo ngarani yo gushyiramo ibishingwe”.

Ikindi basaba aba baturage ni ugutera ibiti by’isombe kuri ibyo bimoteri, kugira ngo bitwikire ya fumbire ibashe kubora neza ndetse nabyo bibahe imboga bihaze mu biribwa.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda ku munsi w’Umuganura wizihirijwe mu Karere ka Rulindo ku rwego rw’igihugu, yasabye ko buri rugo rugomba kugira ikimoteri cyo gushyiramo imyanda kugira ngo hazavemo ifumbire y’imborera izafasha imyaka kugira ngo yere neza.

Yagize ati “Aha mboneyeho kongera gusaba buri mukozi wese ushinzwe ubuhinzi (agronome), kuva ku rwego rwo hasi kugeza ku muyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu, kwita kuri iki kintu, ko buri muturage agomba kuba afite ikimoteri cyangwa se ingarani yo gushyiramo imyanda kugirango agire ifumbire y’imborera”.

Gukora ifumbire y’imborera ntibigoye kuko bisaba gukusanya ibisigazwa by’umusaruro, ibyatsi, utwatsi n’uduti bibora, kwegeranya ibishingwe bibora, ivu, amaganga, amatotoro, amase ndetse n’amahurunguru aho biboneka, maze umuhinzi agategura neza, asanza aho akorera ikirundo cy’ifumbire.

Share.
Leave A Reply