Kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Ugushyingo 2025, Umuryango Nyarwanda ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, watangije umushinga witwa “INTERA” ugamije kubakira ubushobozi abaturage, kugira ngo babashe guharanira uburenganzira bwabo, mu mishinga ijyanye n’iyubakwa ry’ibikorwaremezo byita ku nyungu z’abaturage kandi bubungabunga ibidukikije.
Uyu mushinga kandi witezweho kugira uruhare mu gukemura bimwe mu bibazo abaturage baterwa n’imwe mu mishinga y’ibikorwaremezo idakorwa neza.
Urugero ni nk’imihanda yubakwa ariko ugasanga nta miyoboro y’amazi yashyizweho, bigakururira abayituriye isuri.
Ugamije kandi kububakira ubushobozi, kugira ngo baharanire uburenganzira bwabo mu mishinga ijyanye n’iyubakwa ry’ibikorwaremezo mu buryo bwita ku nyungu zabo, kandi bubungabunga ibidukikije.
Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubutabera, Mbonera Théophile, yagize ati : “uyu mushinga wa “INTERA” uzagira uruhare rukomeye mu gufasha ubutabera bw’u Rwanda kugera ku ntego zawo, zirimo no gufasha abaturage kugira uruhare mu guharanira uburenganzira bwabo”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Transparency International Rwanda, Appolinaire Mupiganyi avuga ko intego ari ugukumira ko ba rwiyemezamirimo bubaka ibikorwaremezo mu buryo buzagira ingaruka kubo bigenewe ntihagire ubibazwa.
Uyu mushinga bise APESA (Alliances and Partnerships for Evidence-led Environmental and Social Safeguarding Accountability) ntugamije kurengera ibidukikije mu gihe hari ibikorwaremezo biri kubakwa gusa ahubwo wongeraho no kuzarenganura abaturage byagizeho ingaruka.
Mupiganyi yabwiye itangazamakuru ko mbere y’uko utekerezwaho, bakoze isuzuma basanga hari ibikorwaremezo byubaka bigasiga abaturage mu manegeka kandi ntihagire ubibazwa.
Ati: “Abaturage bamwe bigeze kudutakira ko hari ubwo rwiyemezamirimo aza akubaka ibikorwaremezo ugasanga acishije umuhanda mu murima w’umuntu ntamusigire ahantu azinyangamburira”.
Hari ubwo usanga yarashyize umuferege umanukana amazi hafi y’urugo, bikamwangiriza kandi banangiza ibidukikije. Uyu mushinga uzakumira ko ibi bikomeza n’ahandi.”
Ubwanditsi
