Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibirego by’u Burundi birushinja kugira uruhare mu gitero cya gerenade cyagabwe muri iki gihugu mu Mujyi wa Bujumubura ku wa ya 10 Gicurasi 2024, rugaragaza ko ari ukurushyira mu bibazo by’iki gihugu.
Umuvugizi wa Polisi y’u Burundi na Minisiteri y’Umutekano w’Imbere, Pierre Nkurikiye, iki gitero kikimaro kuba aba bayobozi batangaje ko abantu 38 ari bo bakomeretse, bahise bashinja U Rwanda kugira uruhare muri icyo gitero.
Mu itangazo Guverinoma y’u Rwanda yashyize hanze kuri iki Cyumweru tariki 12 Gicurasi mu 2024, yavuze ko igihugu cy’u Burundi kidakwite gushyira u Rwanda mu bibazo byacyo bibera imbere mu gihugu.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko “mu bigaragara mu Burundi hari ikibazo kigeze aho Guverinoma yabwo ishinja u Rwanda uruhare mu iturika rya grenade rihurutse kuba i Bujumbura, ibintu tudafite aho duhuriye nabyo na gato ndetse tudafite n’impamvu yo kujyamo. u Burundi bufite ikibazo k’u Rwanda ariko nta kibazo twe dufitanye n’u Burundi.”
U Rwanda rwakomeje rusaba u Burundi gukemura ibibazo byabwo by’imbere mu gihugu ndetse no kutazana u Rwanda muri ibyo bibazo.
Amakuru avuga ko gerenade imwe yatewe ku bagenzi bari batonze umurongo muri iyi gare mu masaha ya saa moya n’igice y’umugoroba wa tariki ya 10 Gicurasi 2024. Indi yatewe hafi y’ikigo cy’abapolisi bashinzwe kurinda inzego zo mu Burundi.
Mu bantu 38 bakomerekeye muri iki gitero, harimo batanu bakomeretse bikabije, gusa u Burundi buvuga ko nta n’umwe wapfuye.
Iby’iki gitero byakomeje kuba agatereranzamba kuko mu bafashwe Guverinoma y’u Burundi yerekanye kuri uyu wa Gatandatu, harimo umwe bivugwa ko yari amaze iminsi mu maboko y’inzego z’umutekano, ku buryo bitumvikana uko yagize uruhare mu bitero kandi afunze.