Gotabaya Rajapaksa, wahoze ayobora Sri Lanka, yageze i Bangkok ku wa 11 Kanama nyuma y’uko viza ye muri Singapour irangiye, aho yari yahungiye nyuma yo guhunga igihugu kubera imyigaragambyo yari yageze mu ngoro ya perezida.
Gotabaya yafashe indege yigenga ku kibuga cy’indege cya Don Mueang ahagana mu masaha ya 20h00 ku isaha yaho (1200 GMT), nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwo muri Thaïlande.
Mu itangazo ry’umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga, rivuga ko “nk’ukoresha pasiporo y’abadipolomate ba Sri Lanka, uwahoze ari umukuru w’igihugu yabashije kwinjira muri Thaïlande nta viza mugihe cy’iminsi 90. Ni iby’agateganyo hamwe nuko ashobora gufata urundi rugendo akava muri Thaïlande. Nta buhungiro bw’umunyapolitiki yasabye.”
Ku itariki 9 Nyakanga 2022, nibwo perezida Gotabaya Rajapaksa yahunze igihugu cye, nyuma y’uko abigaragambyaga bamagana ubutegetsi bwe bageraga mu ngoro ya perezida, kubera ikibazo cy’ubukungu bw’igihugu.
Nyuma yo guhungira muri Maldives, ku wa 14 Nyakanga yahise akomereza muri Singapour, ari naho yatangarije ko yeguye ku mwanya wa Perezida wa Sri Lanka. Muri iki gihugu yari yahawe viza y’iminsi 14 yaje kongerwa inshuro imwe kugeza ku wa 11 Kanama.
Gotabaya yasabye kongererwa iminsi ariko ntiyahabwa igisubizo kugeza mu gitondo cyo ku wa Gatatu, ahita afata umwanzuro wo kwerekeza muri Thaïlande.
Hari abavuga ko hari umugambi we wo gusubira muri Singapour nyuma yo kumara igihe gito muri Thaïlande. Bivugwa ko ambasade ya Sri Lanka muri Singapour, ariyo imufasha mu kongeza igihe yamara muri icyo gihugu, cyane ko afite gahunda yo kuzasubira muri Sri Lanka nyuma yaho abahiritse ubutegetsi bwe baba bamaze gutuza, AFP ivuga ko umwamusimbuye ku butegetsi yamugiriye inama yo kuba aretse gato.