Polisi ikorera mu Karere ka Gatsibo yafashe umugabo ucyekwaho kujya mu byanya bikomye akica inyamaswa mu bikorwa by’ubuhigi muri Pariki y’Igihugu y’Akagera.

Uyu mugabo w’imyaka 39 yafatiwe mu Murenge wa Rwimbogo, Akagari ka Minini, Umudugudu wa Nyamwiza, ku wa Gatatu, tariki ya 1 Ukuboza 2021.

Yafatanywe ibilo 15 by’inyama z’imvubu bicyekwa ko yari avuye kuyica muri Pariki y’Akagera kuko yafashwe ariho aturutse.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko uwo mugabo yafatanywe inyama zuzuye umufuka.

Yagize ati “Yafashwe agana iwe mu rugo abapolisi basanze afite umufuka urimo ibilo 15 by’inyama z’imvubu. Yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, Polisi yamufashe aturuka muri Pariki yerekeza iwe mu Mudugudu wa Munini.”

Mu butumwa bwe yaburiye abantu bakora ibikorwa by’ubuhigi abibutsa ko bitemewe n’amategeko bityo abazajya babifatirwamo bazajya babihanirwa.

CIP Hamdun Twizeyimana yashimiye abaturage batanze amakuru, asaba n’abandi gukomeza kubikora ku muntu wese babonye yangiza ibidukikije cyangwa ahiga inyamaswa.

Uyu mugabo yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) muri Sitasiyo ya Rwimbogo kugira ngo akorweho iperereza.

Itegeko N°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 44 ivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa birimo gutwika amashyamba, pariki z’Igihugu n’ibyanya; gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z’amatungo n’ibindi bikorwa ibyo aribyo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.

Ingingo ya 58 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese uhiga, ugurisha, ukomeretsa cyangwa wica inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamaswa bukomye n’ibizikomokaho, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 Frw ariko atarenze miliyoni 7 Frw.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version