Kigali — Mu Rwanda hatangiye inama y’iminsi ine ihuza ibihugu bigize Umuryango w’Abapolisi bo muri Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO), igamije kurebera hamwe uburyo inzego z’umutekano zarushaho kongerera ubushobozi abagore no guteza imbere uburinganire hagati y’abagore n’abagabo.


Iyi nama iri kubera mu Rwanda mu rwego rw’umushinga “Empowering Every Badge”, ushyira imbere kongerera ubushobozi abapolisi b’abagore no guteza imbere uruhare rwabo mu nzego z’umutekano.


Inama yafunguwe ku mugaragaro na DCG Jeanne Chantal Ujeneza, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi, wari kumwe na Africa S. Apollo, Umuyobozi Mukuru w’Ubunyamabanga bwa EAPCCO akaba n’Umuyobozi w’Ibiro bya INTERPOL mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, ndetse na Tina Mykkanen, impuguke mu by’ubuhanga muri UNODC ROEA.


Mu ijambo rye, DCG Ujeneza yagaragaje ko isuzuma ryakozwe ku cyiciro cya mbere cy’umushinga “Empowering Every Badge” ryagaragaje ko hakenewe imbaraga zihariye mu kongerera ubushobozi inzego, kugira ngo zishimangire uburinganire hagati y’abagore n’abagabo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.


Yagaragaje ko kongerera ubushobozi abagore bakora mu nzego z’umutekano bidakwiye kugarukira ku kongera umubare wabo gusa, ahubwo ko hakenewe n’uburyo bubafasha kugira uruhare rufatika mu nshingano zitandukanye, gufata inshingano z’ubuyobozi no gutanga umusanzu wabo mu kubaka inzego z’umutekano zikora neza.


Iyi nama y’iminsi ine ni umwanya ku bihugu bigize EAPCCO wo kungurana ibitekerezo, gusangira ubunararibonye no kurebera hamwe ingamba zafasha gukomeza guteza imbere uburinganire n’uruhare rw’abagore mu nzego z’umutekano.


Umushinga “Empowering Every Badge” ushingiye ku cyerekezo cyo kugira inzego z’umutekano zirimo abagore n’abagabo bafite amahirwe angana yo guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi bwabo, bityo bakagira uruhare mu nshingano z’umutekano no kurinda abaturage.


Kuba iyi nama ibera mu Rwanda kandi bikomeza kugaragaza uruhare rw’u Rwanda mu biganiro byo mu Karere bigamije guteza imbere imikorere y’inzego z’umutekano, by’umwihariko mu bijyanye no guteza imbere ubushobozi n’uruhare rw’abagore.


Mu minsi ine y’inama, abahagarariye ibihugu bigize EAPCCO bazakomeza kungurana ibitekerezo ku byavuye mu isuzuma ry’umushinga, gusuzuma imbogamizi zikigaragara no kurebera hamwe uburyo hakongerwa imbaraga mu gushyigikira uburinganire n’iterambere ry’abagore mu nzego z’umutekano.

Mukimbiri Wilson

Share.
Leave A Reply