Imirwano hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC, yatangiye ku mugoroba wo kuwa kane yasubukuye mu gitondo cyo kuwa gatanu mu karere ka Rutshuru, nk’uko abahatuye babyemeza. 

Alain Mirova, umwe mu banyamakuru bigenga ukorera i Goma yabwiye BBC ko abaturage bo mu gace ka Rangira muri ‘groupement’ ya Jomba barimo kuva mu byabo bahunga iyi mirwano iri mu birometero bibarirwa mu binyacumi uvuye ku mujyi wa Rutshuru. Hari hashize ibyumweru hari agahenge hagati y’impande zombi.  

Société civile ya Rutshuru isubirwamo n’ibinyamakuru byo muri DR Congo ivuga ko inyeshyamba za M23 arizo zateye mbere ibirindiro by’ingabo za leta ejo kuwa kane.

Umutwe wa M23 mu itangazo ryo kuwa kane nimugoroba, wavuze ko FARDC ari yo yatangije imirwano irasa ibirindiro byabo i Rangira kandi ko uzirwanaho ukajya no “gucecekesha imbunda aho ziri hose”.

Iyi mirwano itangiye mu gihe muri aka gace haheruka koherezwa itsinda ry’ingabo za Kenya, uko ziza kwifata muri iyi mirwano yubuye ntibiramenyekana. Izi ngabo zoherejweyo mu rwego rw’umwanzuro wafashwe n’abakuru b’ibihugu by’akarere wo gushinga umutwe w’ingabo z’akarere wo kurwanya inyeshyamba zo mu burasirazuba bwa Congo zanze gushyira intwaro hasi.   

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version