Dr Patrick Bala usanzwe ari mu Ihuriro rizwi nka Union Sacrée rya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, nyuma y’igihe hari abavuga ko yashimuswe n’u Rwanda, yashyikirijwe Leta ya Congo.
Ikinyamakuru Laprunellerdc.info cyo muri DRC, dukesha aya makuru, kivuga ko Ambasade y’u Rwanda i Kinshasa yashyikirije Congo uyu munyapolitiki Dr Patrick Bala ku munsi w’ejo tariki 09 Kamena 2022.
Ibitangazamakuru bitandukanye ndetse n’abanyapolitiki banyuranye muri DRC, bari bamaze iminsi bavuga ko uyu DR Patrick Bala wahoze ari umuhuzabikorwa w’ihuriro Union Sacrée rya, yaburiwe irengero kuva tariki 03 Kamena 2022 ubwo yari avuye iwe ku Gisenyi ashaka kwambuka ajya i Goma.
Laprunellerdc.info ubu iratangaza ko uyu mugabo yarekuwe nyuma y’icyumweru abuze, nk’uko byemezwa n’Umuhuzabikorwa wa Union Sacrée muri Kivu ya Ruguru, Stéphano Mashukano.
Stéphano Mashukano yavuze ko Dr Patrick Bala yarekuwe nyuma y’uko bigizwemo uruhare na bamwe mu banyapolitiki ndetse n’imiryango inyuranye.
Yagize ati “Ndemeza irekurwa rye kuko namaze kuvugana na we ubwo yari acyururuka indege ya Ndjili i Kinshasa.” Yakomeje ashimira abaturage bo mu Mujyi wa Goma bakoze imyigaragambyo basaba ko uyu Patrick Bala arekurwa.
Ati “Ndashimira kandi abayobozi ba Congo bakoze ibishoboka ngo Patrick Bala arekurwe. Yatanzwe na Ambasade y’u Rwanda i Kinshasa.”
Umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wari wahujwe n’ifatwa ry’uyu mugabo.
Mu gihe havutse umwuka utari mwiza nk’uyu, hari bamwe bawitwikira bagashaka gukora ibikorwa binyuranyije n’amategeko, gusa u Rwanda nkuko rwakunze kubitangaza, ruvuga ko mu gihe cyose habayeho ibikorwa binyuranyije n’amategeko, haba hakwiye kwitabazwa izindi nzira ziboneye zo zubahirije amategeko kugira ngo bikemuke.