Ushobora kuba warabwiwe kenshi ko kurya unanywa (gusomeza) ari bibi nyamara ukaba wibaza impamvu yabyo bikakuyobera. Impuguke mu mirire y’abantu (Nutritionist), zivuga ko mu gihe umuntu yaba arya asomeza akabikora igihe kirekire bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bwe.

Kugirango dusobanukirwe neza n’ingaruka kurya umuntu asomeza, hacyenewe kubanza kureberwa hamwe uko ubusanzwe umubiri wacu wakira ukanatunganya ibyo turiye, ibyitwa inzira y’igogora.

Igogora ritangirira mu kanwa, aho ibyo uriye aho amacacwe yo mukanywa afasha gucagagagura akanoroshya ibyo twariye kugirango bibashe kugera mugifu.

Iyo bigeze mugifu acid yo mu gifu ni miterere yigifu bifasha mukuvanga ibiryo no kubishwanyaguza kuburyo umubiri wakwakira intungamubiri zibigize, mbere yuko ubyohereza mu rura ruto.

Iyo bigeze murura ruto umubiri wacyira intungamubiri zo mu biryo binyuze muduce duto two kurura ruto nyuma yo kugera mu maraso azitwara mubice bitandukanye by’umubiri aho zacyitwa nuturemangingo.

Ibisigazwa byigogora bikoherezwa murura runini aho bica bisohoka mu mubiri.

Kurya usomeza n’igihe umuntu arya ibyo kurya bifite imiterere ifatika (Sold Food),ukabifatira rimwe n’ibisukika, aha uko umubiri ukora igogora ryabyo iyo bigeze mu gifu bitandukanye n’ukora igogora ry’ibyo kurya by’amazi rikorwa.

Nutritionist Kamanzi Private , yifashishije urugero rw’umuntu ari kurya Ikijumba agisomeza amata, ndetse n’uri kurya umugati awusomeza icyayi, avuga ko ibi bishobora kugira ingaruka zirimo n’uburwayi bw’igifu.

Yagize ati “Niba ari icyayi n’umugati cyangwa se amata n’ikijumba, ibibigize biratandukanye iyo bigeze munda kubirobanura no kubigogora biragorana cyane! Iyo bigoranye rero bikabaho n’igihe kirekire bigira ingaruka cyane cyane mu gutera uburwayi bw’igifu.”

Nutritionist Kamanzi, akomeza agira inama abantu kujya bafata icyo kunywa byibura nyuma y’iminota 30 bamaze kurya, ndetse bakirinda no guhita baryama igihe bakimara kurya kuko bituma igogora ritagenda neza.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version