Itsinda ry’abaganga b’Inzobere mu kubaga indwara zo ku bwonko no mu ruti rw’umugongo (Neuro-Surgeons), baturutse mu Bwongereza, bari mu bitaro bya kaminuza bya Kigali (CHUK), aho bari gufatanya n’abaganga bo muri ibi bitaro  kubaga abarwaye indwara zo ku bwonko.

Aba baganga bari muri ibi bitaro kuva tariki ya 26 uku kwezi. Mu barwayi babaze, hari mo Rugengamanzi Modeste wo mu Kagali ka Bwama mu Murenge wa Kamegeri Akarere ka Nyamagabe.

Uyu musaza ufite imyaka 64 y’amavuko, avuga ko yagize ikibazo ubwo inka ye yamuteruraga ikamukubita hasi akagusha umutwe, ibyamuviriyemo kugira ikibumbe cy’amaraso ku bwonko.Ubu burwayi nibwo bwatumye aza mu bitaro bya CHUK.

Rugengamanzi yagize ati “Ndabibana ubwo bigeze aho numva ndarembye. Bampa Tranfer ndaza ngera aha ngaha barambaga ngo bankuramo ikibyimba cy’amaraso yari yaritsindagiyemo.”

Nyuma yo guhabwa ubu buvuzi, uyu musaza ashimangira ko ameze neza. Ati “Mbere nari umupfu, ariko bamaze kunkora ubu ngubu ndi umusore ndatashye.”

Rugengamanzi Modeste, nyuma yo kubagwa avuga ko ameze neza 

Uyu musaza ni umwe mu barwayi 15 bamaze kubagwa indwara zo ku bwonko mu gihe cy’iminsi ine izi nzobere zo mu Bwongereza zimaze muri CHUK. 

Dr. Muneza Severien, Umuganga w’Inzobere mu kubaga indwara zo ku bwonko no mu ruti rw’umugongo (Neuro-Surgery), ukorera mu bitaro bya CHUK, avuga ko kubona abaganga nk’aba b’inzobere bibafasha kugabanya umubare w’abarwayi baba bategereje guhabwa ubuvuzi.

Ati “Nko mu mwaka muri iyi serivisi ya Neuro-surgery, tubaga abarwayi barenga 700. Ariko ntibituma tutagira abarwayi bari hagati nibura ya 300 na 400 bagitegereje kubagwa. Kugira abandi bantu baza kudufasha cyane cyane inzobere nk’izi ziba ziturutse mu bihugu byateye imbere, biradufasha cyane kuko baba bafite ubumenyi bwisumbuye ho, bikanadufasha no mu buryo bwo kugabanya umubare w’abarwayi baba bakeneye guhabwa ubu bufasha.”

Dr. Muneza Severien, avuga ko kubona abaganga nk’aba b’inzobere bibafasha kugabanya umubare w’abarwayi baba bategereje guhabwa ubuvuzi

Izi nzobere z’abaganga ziza binyuze mu bufatanye bwa Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda n’Umuryango utari uwa Leta witwa ‘Rwanda Legacy of Hope’. Rev. Osée Ntavuka, Uyobora uyu muryango avuga ko bateganya kongera inshuro bazana aba baganga mu mwaka.

Yagize ati “Ubundi tuza Kabiri mu mwaka, ubwo rero na Neuro-surgery turashaka ko izajya iza Kabiri mu mwaka ndetse atari hano gusa, tumaze kubyumvikana ho na Minisiteri y’Ubuzima kuko abaganga bo barahari bashobora no kujya mu bindi bitaro.”

Rev. Osée Ntavuka, Uyobora Rwanda Legacy of Hope, avuga ko bazakomeza kuzana aba baganga kugira ngo ubuvuzi bugere kuri benshi

Mu 2017 nibwo umuryango Legacy of Hope watangiye kuzana inzobere z’abaganga babaga indwara zo ku bwonko no mu ruti rw’umugongo, bakaba bamaze kubaga abarenga 80, gusa ibikorwa byo kuzana Inzobere z’abaganga babaga indwara zinyuranye babitangiye muri 2012.

Abo baganga iyo baje bizanira ibikoresho byose n’imiti bazakenera kandi bagenda bakabisigira ibitaro bavuriyemo abarwayi. Kuri iki cyikiro cya Neuro-Surgery, ibikoresho bizasigara mu bitaro bya CHUK, bikaba bifite agaciro kangana n’ibihumbi mirongo itatu na bitanu (3500) by’amapawundi, ni ukuvuga asaga miliyoni 40 z’Amanyarwanda.

Itsinda ry’abaganga b’Inzobere mu kubaga indwara zo ku bwonko no mu ruti rw’umugongo, baturutse mu Bwongereza
Share.
Leave A Reply