Abahinzi b’ibitunguru bo mu karere ka Bugesera, bahangayikishije n’igihombo bagize nyuma y’aho umusaruro bejeje wabuze isoko, kuburyo bahisemo kubibika mu ngo zabo bimwe bikaba byaratangiye kubona ibindi bakaba barabirekeye mu murima kuko ntaho kubijyana bafite.

Bamwe mu bahinzi bo mu karere ka Bugesera mu murenge wa Shyara, Akagali ka Rutare, bavuga ko basanzwe bakora ubuhinzi bw’ibitunguru n’inyanya, bakabigurishiriza mu isoko rya Ruhuha ariko ko abazaga gutwara uyu musaruro wabo baturutse muzindi ntara ntabakiza bityo kuri ubu ngo babiburiye isoko bituma bisanga mu gihombo. Bakaba basaba ko bajya bafashwa kubona isoko kuko ngo ibi bibaca intege mu gihe umusaruro wabo uba wabuze isoko nk’uku.

Umwe mu bo twaganiriye uhinga ibitunguru n’inyanya yagize ati “Isoko ryarabuze, twajyanaga Ruhuha, ariko ubu ngubu ntabashoramari bagihari ngo babigure. Bakiza nashoboraga kweza nk’ibiro 600 nkabigurisha kuri 300 frw ku kiro none ubu isoko ryarabuze n’ubiguze (ibitunguru) ni 150 frw cyangwa 140 frw ku kiro. Ubu nabuze isoko birabitse, ibindi n’ibi ngibi byaheze mu murima, kandi n’ibyo nabitse byatangiye kubora.”

Akomeza asaba ko “Rwose icyo nsaba n’uko badushakira isoko, tukajya tubasha guhinga tukabona aho tubishora (aho bagurishiriza) kuko tuba twahinze tugamije kwiteza imbere.”

Izi mpungenge kandi azihuje na mugenzi we wahinze ibitunguru wagize ati “Byapfuye ubusa kubera ko nta soko. Ibyo nari nejeje nabiburiye isoko mfa kubitangira make kuko n’ubundi byari birimo kuborera mu murima. Nari nashoje amafaranga arenga ibihumbi 300 frw ariko nta na 150 frw nakuyemo.”

Ibitunguru bimwe bahisemo kubirekera mu murima kuko nta buryo bwo kubibika bafite ndetse ntan’iso 

Zimwe mu mpamvu zituma ibiciro by’ibihingwa bitandukanye bigabanuka, harimo nuko igihingwa runaka gishobora kuba cyeze mu gihe kimwe mu bice bitandukanye by’igihugu. Kimwe mu bisubizo biba Bihari n’ukubika umusaruro hagategerezwa igihe icyo gihingwa kizagabanyuka ku isoko maze ibyabitswe bikabona kugurishwa kugirango ibiciro byabyo bitazagwa kandi ntihazabeho n’ikibazo cy’ibura ry’ibihingwa runaka ku masoko.

Bimwe mu bihingwa kugirango bibashe kubikika igihe kirekire harimo n’ibitunguru, bisaba kumishwa ariko ugasanga ibikoresho byifashishwa mu kubyumisha ntabihari ibituma umusaruro uba mwinshi cyangwa ugapfa ubusa nk’uko bivugwa na GATOYA Thiophile, Agronome w’Akarere ka Bugesera avuga impamvu aba bahinzi babuze isoko.

Ati “Usanga ikibazo byo gufata neza umusaruro, ari ibikorwa remezo bidahagije urugero nk’ibyo bitunguru bikeneye kumishwa noneho bubikike kuko iyo hatari ubwo buryo bwo kubwumisha cyangwa izindi mboga ngo habeho uburyo bwo kuzikonjesha, usanga umuntu ari busarure noneho hagasarura abantu bose bahinze nk’izo mboga mu gihembwe cy’ihinga cy’impeshyi bose bejeje ku isoko ugasanga zabaye nyinshi ugereranyije n’abazishaka bityo igiciro kikagwa rero kubo abaguzi baba bari gutegeka ayo bashaka.”

Akomeza agira inama abahinzi ko batajya bahinga igihingwa kimwe bose bakanyuranya mu rwego rwo kugirango batazahurira ku isoko rimwe bose bafite umusaruro umwe, ariko nanone agatanga inama ko bajya bashakisha amakuru y’ibiciro ku masoko atandukanye ntibategereze isoko rimwe gusa.

Yagize ati “Kubera ko n’ubundi nk’imboga ari ibintu abantu batangira guhinga batazi ngo bazagurirwa nande bagatangira gushaka abaguzi bejeje, rero nko mu gihe cy’imboga tubagira inama yo kudahinga ubwoko bumwe uzasanga ku isoko ari bwinshi, ariko naneho nk’imboga bitewe n’uko ubu ziri mu bintu biri koherezwa mu mahanga cyane, tukabagira inama yo gukorana n’abo bazijyana hanze nibura umuhinzi agatangira guhinga afite amasezerano y’umuguzi n’icyo isoko riri ku musaba ndetse n’igiciro azagurishaho ariko n’ibintu bitari byatera imbere kuburyo wavuga ko byageze ku bahinzi bose.”

Yongeyeho ko “Dukomeza kugenda tureshya abantu baza guhuza n’abahinzi bagapangana igihembwe cy’ihinga kugera no ku biciro ariko nanone turabagira inama yo gushakisha amakuru ku masoko yo hirya no hino abegereye ntibategereze isoko rimwe.”

Agronome Gatoya avuga ko iyo umusaruro w’igihingwa kimwe wabaye mwinshi ku isoko, bituma umushoramari ahitamo kubigurira hafi hamwegereye kuko aba abigura no kugiciro kiri hasi, bikaba biri mu byatumye aba bahinzi bo mu Karere ka Bugesera batabona ababagurira ibitunguru nk’uko byahoze.

Share.
Leave A Reply