Abahinzi bahinga ku nkengero z’ikiyaga cya Rumira giherereye hagati y’imirenge ya Rilima na Gashora, barifuza ko uburyo bukoresha imbaraga z’imirasire y’izuba mu kuvomerera bwakongererwa ubushobozi, bukava mu kuvomerera hegitari icumi gusa, bukagera kuri hegitari zirenze izi.
Ubusanzwe kuri izi nkengero z’ikiyaga abahinzi bavomerera bakoresheje Arosoir abafite ubushobozi bakagura moteli zivana amazi mu kiyaga ziyageza mu mirima, nyamara ariko mu mwaka ushize hari uburyo ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera n’abafatanyabikorwa mu buhinzi bashyizeho bwo gukurura amazi mu kiyaga akagezwa imusozi hifashishijwe imbaraga z’izuba, ubu buryo ariko buvomerera ubuso butarenga hegitari 10.
Hari abahinzi bavuga ko ubu buryo bwabafashije bitewe n’uko batagikoresha amafaranga menshi kuri mazutu bakoreshaga mu ma moteli bavomerera, umwe muri bo twaganiriye witwa Niyodushima Dieudonne agira ati “Ibishoro (depenses) twatangaga mu buhinzi byaragabanutse kubera ubu buryo bwo kuvomerera, iyo ibishoro ku buso bigabanutse rero twongera ingano y’ubuso duhingaho bityo ku masoko ibiribwa bikiyongera, kandi n’ikiguzi cyabyo kikagabanuka”
Ku rundi ruhande ariko witegereje harugura y’ubu butaka no ku mpande zabwo, bigaragara ko ubutaka bwaho busa nabi, ku buryo nta musaruro uhagije butanga iyo ibihingwa bihinzwemo bituhiwe. Aha ni naho aba bahinzi babuhingamo basaba ubuyobozi bw’akarere kubafasha nabo bakajya babasha kuhira ibihingwa mu mirima.
Mukansanga Jacqueline ni umuhinzi uhahinga nawe agira ati “Nubwo ubu buryo babushyizeho twe nta bwo bigera mu masambu yacu, kandi dushaka kuvomerera kugira ngo natwe tuge tweza imyaka myinshi baduhaye ubufasha bwo kugira ngo amazi atwegere byadufasha”
Mugenzi we Ntambara Pascal ntahabanya na Mukansanga Jacqueline, agira ati “Murabona nyine ko ubu butaka budasa kandi bwegeranye, inaha hakunze kuva izuba ryinshi; baduhaye natwe ubufasha tukajya tuvomerera ntacyatuma ubuhinzi bwacu butaduteza imbere”
Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi, ubworozi, amashyamba n’umutungo kamere mu karere ka Bugesera Sijyenibo Jean Damascene, avuga icyo bari gukora kugira ngo bazamure ubuso bw’ubutaka bwuhirwa.
Ati “Ikijyanye n’ibikorwaremezo byo kuhira, ubushobozi buhari duhera ahababaye kurusha ahandi kandi hari amahirwe yo gukoresha amafaranga macye ashoboka, rero gahunda yo irahari yo gukorera abantu benshi bashoboka, ariko imbogamizi ni bwa bushobozi bucye leta iba ifite kuko birahenze, uko tugenda tubona ubushobozi tugenda twongera ibikorwaremezo bitewe n’uko ubushobozi bwabonetse”
Kugeza ubu kuvomerera imyaka mu mirima mu karere ka Bugesera, hashingiwe ku butaka bwose buhingwaho biri kuri 3 ku ijana, ni mu gihe mu bihembwe bibiri bishize by’ubuhinzi muri uyu mwaka wa 2022 ubuso bungana na hegitari 380 ari bwo bwuhiwe nk’uko ishami ry’ubuhinzi muri aka karere bwabidutangarije. Intego ikaba ari uko mu mwaka wa 2024 buzaba bugeze ku buso bwa hegitari 5500.
Inkuru ya Kayiranga Egide.