Mu karere ka Bugesera, abahinzi baravuga ko bagorwa no kutagira aho bahurira cyangwa banika umusaruro wabo w’umuceri, bityo hakaba hari ugenda utakara munzira mu gihe bari kuwujyana aho bawutunganyiriza.

Ikibazo cy’ibikorwaremezo bifasha mu buhinzi bidahagije, ni kimwe mu bibazo bikigaragara hirya no hino mu gihugu. Iki kibazo kandi cyagarutsweho na Minisitiri w’Intebe Dr Edourad Ngirente, ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama ngarukamwaka ya 12 y’Ihuriro Nyafurika yiga ku Iterambere ry’Ubuhinzi muri Afurika (AGRF) Yabereye mu Rwanda kuva tariki ya 5 kugeza tariki ya 9 Nzeri uyu mwaka. Yasabye ko habaho ishoramari mu bikorwaremezo, kugira ngo umusaruro wangirika mu gihe cyo gusarura ugabanywe ari mwinshi kuko wongera ibura ry’ibibwa muri Afurika.

Dr Ngirente yagize ati “Kongera ishoramari ahashegeshwe cyane mu buhinzi, nko mu kugabanya umusaruro wangirika mu gihe cy’isarura uri hagati ya 30 na 40 % mu bihugu biri mu nzira y’iterambere, gukoresha ifumbire, gukoresha ikoranabuhanga bizubaka ukwihaza mu biribwa kandi kurambye.”

Ibivugwa na Minisitiri W’Intebe Dr Ngirente, nibyo bikigaragara no mu karere ka Bugesera, mu murenge wa Shyara, mu kagali ka Rutare mu gishanga cya Munyinya gihingwamo umuceri, aho abahinzi bavuga ko ntaho bagira bahurira cyangwa banika umuceri ibituma hari n’utakara munzira igihe baba bawujyanye aho bawutunganyiriza kandi ari kure y’igishanga.

Nsekanabanga Jean Claude yagize ati “Twahuje imirima, nuko duhingamo umuceri kuko urahera cyane. Ariko ikibzo dufite ntabwo tubona aho twanika cyangwa twahurira nk’uwo muceri twawejeje.”

Akomeza agira ati “Nk’aha ngaha igasozi abandi baba bahahinze kandi aha mu mirima urabona ko harimo amazi kugirango uzashyire shitingi ahangaha wenda yaranapfumutse urabona ko bitashoboka, bisaba ko tubona nk’imbuga cyangwa aho twashyira shitingi hatari amazi kandi ntahahari. Urumva rero ko dufite imbogamizi, biratuvuna cyane iyo utabigenje neza umuceri urangirika pe! Biratuvuna ugasanga turahadindiriye cyane.”

Nsekanabanga Jean Claude, n’abamufasha bari kwita ku muceri mu gishanga cya Munyinya

Nyirajyambere Jeanne we avuga ko ”Nkanjye uturuka kure ndasarura nkabyikorera nkabijyana mungo duturanye, ubwo nyine bigenda binatakara munzira. Ndamutse mbonye aho nzanjya mbanza kuwutunganyiriza byarusha ho kumfasha kuko haba ari hafi sinzajye mvunika mbyikorera.”

Ibikorwaremezo bifasha mu kugirango umusaruro w’ubuhinzi upfa ubusa mu gihe cy’isarura ugabanyuke, bigenda byubakwa hakurikijwe ingano y’ingengo y’imari ihari igenewe ibyo bikorwa, kandi hagaherwa ahari ibikorwa by’ubuhinzi byagutse kandi bitanga umusaruro mwinshi kurusha ahandi.

Nyirajyambere Jeanne we avuga ko yegerejwe ibikorwaremezo byatuma umuceri we wapfaga ubusa ugabanyuka 

Muri aka karere, baracyagongwa n’ikibazo cy’ingengo y’imari idahagije yo kugirango abahinzi bubakirwe ibikorwaremezo bakeneye bibafasha mu buhinzi, ariko ubuyobozi bukomeza no gushaka abafatanyabikorwa batandukanye bukabahuza n’abahinzi nk’uko bivugwa na Agronome w’Akarere ka Bugesera GATOYA Thiophile.

Ati “Nibyo koko ibikorwaremezo bifasha mu kurinda umusaruro utakara mu gihe cyo gusarura ntabwo byari byagera ku rwego ruhagije, ariko Leta ijya ibona ingengo y’imari igamije gufasha gukemura icyo kibazo, ariko nabwo usanga idahagije noneho hagatoranywa ahantu hari umusaruro mwinshi mbese hakabaho kubikurikiranya mu buremere. Naho twagiye tubishyira wasangaga bidahagije ugereanyije n’ibyo bakeneye.”

Akomeza avuga ko “Ariko mu rwego rwo gukomeza kuziba icyuho haba ho gukomeza guhuza abahinzi n’abafatanyabikorwa batandukanye kugirango bigende bikemuka. Rero ikibazo cyabo kirazwi ni ikintu aka kanya umuntu atahita avuga ko kirarangiye ariko mu bihe bitandukanye Leta igenda itanga ingengo y’imari yo kubunganira.”

Mu gishanga cya Munyinya, kuri ubu hahinzemo umuceri

Bimwe mu bikorwaremezo biba bikenewe ku gishanga nk’iki, n’uko ku nkengero hashyirwaho imihanda izafasha ibinyabiziga bizaza gutwara umusaruro cyangwa bizazana inyongeramusaruro (Ifumbire n’Imbuto) kugera hafi y’imirima, haba hakenewe kandi amahangari (Ububiko/ ubuhunikiro) , ubwanikiro n’ibindi.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version