Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera burizeza abahinzi bo muri aka karere ko nta wuzongera kugira imbogamizi zo guhinga nta fumbire mvaruganda, yunganirwa na Leta, bitewe no kutagira icyangombwa cy’ubutaka.

Amabwiriza ya Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, No 001/2022, yo ku wa 01/01/2022 yerekeranye n’itangwa ry’inyongeramusaruro z’ubuhinzi (Ifumbire mvaruganda n’imbuto z’indobanure), harimo nkunganire ya Leta, mu gihembwe cya 2022B&C kugeza tariki 30/06/2022, agena ko umuhinzi ushaka imbuto n’ifumbire byunganirwa na Leta, abisaba akoresheje ikoranabuhanga rya “Smart Nkunganire System – SNS).

Mu byangombwa uwo muhinzi agomba kuzuza muri iri koranabuhanga, harimo na nimero z’ubutaka (UPI number), igihe cyose ubutaka bufite nimero y’ubutaka itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka, kabone niyo ubuhinga yaba yaratishije cyangwa akodesha.

Umuturage ushaka inyongeramusaruro iriho nkunganire ya Leta, agomba kuba afite iki cyangombwa cy’ubutaka, akuzuza nimero ya cyo muri system ya Smart Nkunganire.

Ni amabwiriza yagonze abahinzi badafite ibyo byangombwa, bitewe nuko ubutaka bahingaho atari ubwa bo. Urugero, ni abo mu karere ka Bugesera twaganiriye.

Umwe yagize ati “Mbere warajyendaga ufite agapapuro ka nkunganire ukagura ifumbire, ariko ibyo byangombwa aho byaziye, niyo waba uri muri nkunganire ariko udafite icyo cyangombwa ntabwo bayiguha.”

Impamvu batabona ibyo byangombwa, Mukandutiye Clarisse wo mu murenge wa Nyamata avuga ko biterwa nuko “Nta masambu tugira. Ubundi duhinga twatishije, kandi umuntu mwatishije ntabwo aguha icyangombwa cye ngo ujye kuguriraho ifumbire.”

Uwiringiyamahoro Jean Pierre na we wo mu murenge wa Nyamata ashimangira ko “Nk’umuntu ukodesha, akaba anacumbitse, ntabwo umuntu yamuha icyangombwa cye ngo ajye gufatishaho iyo fumbire.”

Ni ibintu ngo byagize ingaruka ku musaruro babonaga, kuko bahinze badakoresheje ifumbire mvaruganda.

Jean Pierre ati “Bino bihembwe bibiri duhinze, bwo ntabwo nakubwira ngo umusaruro warumeze gute. Twarihinze, twaratashye (Nta musaruro babonye).”

Mukandutiye na we avuga ko “Nko ku bishyimbo, nkoresheje ifumbire mvaruganda nezaga imifuka ibiri (ibiro 200) ariko ntayikoresheje neza ibiro nka 20. Ku bigori na bwo nashoboraga no kweza imifuka itatu (ibiro 300) ariko ntayikoresheje nabwo neza nk’ibiro 20.”

Iki ni ikibazo ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buvuga ko buzi, ngo kikaba giterwa na banyiri ubutaka batarasobanukirwa impamvu icyo cyangombwa kiba gikenewe.

Gatoya Theophile, umukozi Ushinzwe Ubuhinzi mu karere ka Bugesera yagize ati “Hari abatarabyumva ko ari impamvu zo kugira ngo ubuso asabiye ifumbire bumenyekane. Agatangira kwibaza ikindi yaba agiye kugikoresha.”

Theophile avuga ko ubundi kuba aya mabwiriza ariho bifite akamaro. Ati  “Icya mbere turizera ko ubwo butaka buhari. Ariko na none, n’ubuso bumenyekane, adasabira ifumbire ubuso burenze ubwo afite. Ashobora kandi no kugereranya ubuso akabugereranya nabi, agasaba nkeya kandi system nibona icyangombwa cy’ubutaka iramubarira inyongeramusaruro yajya kuri bwa buso.”

Avuga ko mu bukangurambaga bakora, bajyenda basobanurira abaturage izi mpamvu kandi ngo ubukangurambaga buzakomeza. “Icyo natwe twemera nuko iyo twakoze ubukangurambaga, ntabwo tuba tuzi 100% ko abantu bose babyumvise. Ni yo mpamvu tugomba guhozaho.”

Yongeraho ko “Uko babyumva ari benshi, na bo ubwa bo barabwirana. Numva ko nta muhinzi uzagira imbogamizi zo guhinga nta nyongeramusaruro bitewe n’iryo bwiriza.”

Cyakora, Gatoya Theophile, asaba n’abahinzi ko mu gihe bahuye n’imbogamizi zo kutabona ifumbire kuko badafite ibyo byangombwa, bajya bihutira kubimenyesha abajyanama b’ubuhinzi babegereye, kuko “system niyo udafite icyo cyangombwa irabyemera, ariko hagomba kuba hari impamvu zizwi n’ubuyobozi.”

Gukoresha inyongeramusaruro mu karere ka Bugesera, ni gahunda ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko abahinzi bitabira ku bwinshi. Nko mu gihembwe cy’ihinga gishize (2022B), umuhigo aka karere kari gafite mu byiciro bitandukanye by’inyongeramusaruro (imbuto z’indobanure n’ifumbire mvaruganda) kawesheje ku kigero kiri hejuru ya 300%. Uyu ni umubare ushobora no kuzamuka, mu gihe imbogamizi abahinzi bagifite mu kubona inyongeramusaruro zaba zitagihari.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version