Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB rwafunze Barikana Eugene wari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda aho akurikiranyweho gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ari imbere y’urwego rw’ubugenzacyaha abazwa kuri uku gutunga intwaro, Barikana yavuze ko yazitunze akibana n’abasirikare ariko akibagirwa kuzisubiza.

Kugeza ubu Depite Barikana afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe iperereza rikomeje ngo hagaragazwe uburyo yazibonyemo n’impamvu yari azitunze atabyemerewe n’amategeko.

RIB iributsa abaturarwanda ko gutunga intwaro bifite amategeko abigenga ko kandi unyuranyije nayo uwo ari we wese aba akoze icyaha ndetse akurikiranwa n’amategeko ahana mu Rwanda.

Depite Barikana yabaye umudepite kuva mu 2013, mbere yaho akaba yari Umuyobozi mu Biro bya Minisitiri w’Intebe hagati ya 2010 na 2013.

Kuva mu 2003 kugera mu 2013, yari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, mu gihe yari Préfet wa Préfecture ya Kibungo hagati ya 1999 na 2001.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version