
Author: Jean Claude
Ugereranyije no mu mezi nk’atanu ashize, kuri ubu hari icyizere ko imbaraga zashyizwe mu guhangana na COVID-19 zigenda zitanga umusaruro nubwo ingamba z’inzego z’ubuzima zigikeneye kubahirizwa. Igabanuka ry’ubukana bwa COVID-19 rigaragarira muri raporo ngarukamunsi ya Minisiteri y’Ubuzima y’abandura COVID-19 ndetse n’abo ihitana. Nko ku wa 31 Ukwakira 2021, mu Rwanda habonetse abanduye bashya 17 mu bipimo 16.893; batatu bahitanywe na COVID-19 mu Rwanda mu gihe umwe yasezerewe mu bitaro, undi abyinjizwamo. Batatu ni bo barembye. Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr Nsanzimana Sabin, mu kiganiro Ishusho y’Icyumweru kinyura kuri Televiziyo Rwanda, yavuze ko aho igihugu kigeze gihangana na COVID-19…
Ikirungurira ni indwara ifata umuntu amaze umwanya muto amaze kurya , intandaro yo kurwara iyo ndwara usanga akenshi iterwa n’ubwoko bw’ibiryo umuntu aba yariye hakaba harimo ibishyimbo, imyumbati n’ibindi hari ibintu byinshi bishobora gutera ikirungurira mu uburyo butandukanye ariko akenshi ugasanga bituruka ku mirire. Ibyo kurya n;ibyo kunywa birimo Aside nyinshi nabto biri mu bitera ikirungurira , harimo imitobe y’amacunga , imitobe y’indimu , iy’amatunda n’ibindi Ibiryo birimo amavuta menshi nabyo ni uko. Urusenda rwinshi ibiryo birimo inyana cyangwa sauci tomate byinshi inzoga ikawa n’ibindi biribwa bishobora guteza ikibazo iyo wabiriye cyangwa wabinyoye ku kigereranyo cyinshi bitewe n’imiterere n’imikorere y’umubiri wawe. Ingamba zafatwa mu kwirinda ikirungurira harimo: – Kwirinda guhaga cyane ahubwo umuntu akaba yafata amafunguro inshuro nyinshi…
Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) iherutse gutangaza ko nyuma y’igenzura yakoreye ibitaro bya MBC, bikorera mu Karere ka Nyarugenge, bigomba gufunga burundu. Gusa muu gihe kitageze ku kwezi, abafashe umwanzuro wo gufunga burundu iri vuriro bivuguruje, bavuga ko ibyasabwe gukosorwa na MBC byarangiye gukorwa bityo ikaba igomba kongera gutanga serivise z’ubuvuzi. Hashize iminsi MINISANTE itangije gahunda y’igenzura ku mavuriro yose yigenga yo mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo kureba imikorere yayo na serivisi itangwa niba ari yo ihabwa abagana ayo mavuriro, ikaba ari nayo yatangaje ko MBC Hospital, ikorera mu Kagari ka Biryogo mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge…
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi, buvuga ko hari umuyoboro w’amazi mu Murenge wa Kayenzi watangiye kubakwa uzuzura utwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari imwe. Hashize igihe kinini, abatuye mu Mirenge itandukanye bataka ko nta mazi bagira. Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thadée avuga ko babanje gutunganya isooko y’amazi muri Ntwari aho bafashe amasooko menshi bayahuriza mu bigega 2 bayageza i Musambira. Tuyizere avuga ko nyuma baje gusuzuma basanga mu Murenge wa Kayenzi aho isooko iri nta mazi ahagije bafite bongera gusubira inyuma. Yagize ati: ”Byadutwaye igihe ariko ikibazo cy’ibura ry’amazi kiri hafi gukemuka.” Tuyizere uyobora Akarere ka Kamonyi by’agateganyo yizera adashidikanya…
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Lt Col Niyomugabo Bernard amuha ipeti rya Colonel anamugira ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Qatar. Izi mpinduka zatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda. Ushinzwe ibikorwa bya gisirikare mu kindi gihugu, aba akorera muri Ambasade. Bivuze ko Col Niyomugabo inshingano ze azajya azubahiriza anyuze muri Ambasade y’u Rwanda muri Qatar. Aba akora nk’Umudipolomate kandi afite ubudahangarwa. Aharanira ko igihugu cye kigirana imikoranire myiza mu bya gisirikare n’icyo afitemo inshingano. Col Niyomugabo mu 2015 ubwo…
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Urwunge rw’Amashuri rwa Mutagatifu Pawulo Muko ( GS St Paul Muko) giherereye mu Karere ka Rusizi, cyasabye ababyeyi bagorwaga no kubona amafaranga y’Ishuri kujya batanga imyaka bezejeje kugira ngo abana babone ifunguro ryo ku ishuri. Bamwe mu bana bahaye ubuhamya Radiyo 1, bavuze ko mbere hatarafatwa iki cyemezo , hari abana baburaga amafaranga y’ishuri bakagorwa no kubona ifunguro ariko kuri ubu ababyeyi bajyana imyaka irimo ibigori n’ibishyimbo ikavunjwamo amafaranga y’ishuri kandi ntibicwe n’inzara. Umwe yagize ati: “Nta mafaranga y’ishuri twari twabonye ariko Mama afite imyaka y’ibishyimbo abizana ku ishuri nange ndakomeza ndiga, ideni ry’ibihumbi mirongo itatu (30000frw) rimvaho.”…