Author: Eric Bertrand Nkundiye

Perezida Paul Kagame yagaragarije urubyiruko rw’abakorerabushake ko nta bwoba rugomba kugira mu gukora ibintu bizima, ashimira umuhate rumaze imyaka rugaragaza mu guteza imbere igihugu cyarwo. yabigarutseho kuri uyu wa 07 Gicurasi 2024 ubwo yahuraga n’urubyiruko rw’abakorerabushake rusaga 7500 mu kwizihiza isabukuru y’imyaka itari mike rumaze rutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu. Perezida Kagame yavuze ko icyateranyirije urubyiruko hamwe ari ukwibukiranya umuco wo kwikorera, umuntu akiteza imbere, agateza imbere abe ariko akorana n’abandi kugira ngo ashobore guteza igihugu imbere byuzuye. Ati :”Igihugu ni cyo duhuriraho, ntabwo ari icya bamwe, ni icyacu twese. Iyo dushyize imbaraga zacu zose hamwe, tuba twiteza imbere. Nta…

Read More