Author: Bruce Mugwaneza

Perezida wa Repubulika Paul Kagame aravuga ko amahoro n’umutekano ku mu gabane wa Afurika ari byo bizafasha gukemura ibibazo birimo iby’imihindagurukirikire y’ibihe ndetse n’ikibazo cy’abimukira no kwihaza mu biribwa. Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutse mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama yiga ku mahoro muri Afurika mu buryo bw’ikoranabuhanga ku wa 17 Mutarama 2023. Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama Perezida Kagame yagize ati: “Amahoro ni uruti rw’umugongo rw’ iterambere rirambye. Imiyoborere mibi ni nyirabayazana y’umutekano muke. Ubwo u Rwanda rwatangiraga urugendo rw’iterambere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kubaka inzego zikomeye, kugarura ubumwe no kwizerana byarihutirwaga cyane. Ibi byahaye igihugu cyacu…

Read More

Kuri iki Cyumweru, muri Kigali Convention Centre habereye amasengesho ngarukamwaka yo gusengera Igihugu ategurwa na Rwanda Leaders Fellowship. Mu Ijambo yagejeje ku bitabiriye aya masengesho, Perezida Paul Kagame yifashishije urugero rw’umubumbe w’Isi mu isanzure umeze nk’uko umuntu yaterura intete y’ururo mu ntoki, yasabye abantu kwiyoroshya. Yavuze ko mu isanzure harimo imibumbe myinshi cyane, ndetse ko abahanga b’Isi bagerageje kwiga ibyaryo byose ariko kugeza nan’ubu hari ibikibabera isobe. Avuga ko Isi dutuyeho mu isanzure ari akantu gato cyane ugereranyije n’indi mibumbe ku buryo imeze nk’uko umuntu yafata ururo akarushyira hejuru ngo u Rwanda rwose rurwitegereze. Ubuto bw’Isi ugereranyije n’isanzure ndetse n’indi mibumbe…

Read More

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Ruhango yafashe uwitwa Hategekimana Théogene w’imyaka 35 y’amavuko ubwo yageragezaga guha umupolisi ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 ngo amufashirize abantu babiri gutsinda ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga nabo bahise bafatwa. Ibi byabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Mutarama, ahasanzwe hakorerwa ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’agateganyo mu kagari ka Kamusenyi mu murenge wa Byimana. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Habiyaremye yavuze ko Hategekimana yafatiwe mu cyuho aha umupolisi amafaranga, kugira ngo amufashirize Nyaminani Elia w’imyaka 41 na Niyomugabo Bosco w’imyaka 40 babashe kubona uruhushya…

Read More

Umuturage wo mu gihugu cya Uganda wibwe inka ze 39 zikazanwa mu Rwanda ari naho zafatiwe, arashimira cyane inzego z’ubuyobozi z’u Rwanda uburyo zamufashije kubona izonka ze. Aravuga ibi mugihe u Rwanda kuri uyu wa Gatanu rwashyikirije igihugu cya Uganda kumugaragaro izo nka 39. Umuturage wibwe izo nka yitwa Mushaija Dickson wo muri District ya Rukiga ni mu ntara y’Uburengerazuba bw’igihugu cya Uganda ari nawe ushima ubuyobozi bw’u Rwanda. Yagize ati “Ati ibi ntabwo byashoboka umuntu adafatanyije n’undi, iyo ubuvandimwe buhari byose biroroha kubera ko nje mu Rwanda, u Rwanda rwamfashije kubona izi nka kandi rufata n’abajura, mu by’ukuri ndashima…

Read More

Abahanga mu buzima basanga guteza imbere ubuvuzi hashingiwe ku miterere y’Abanyafurika, byagira uruhare rukomeye mu guhangana na zimwe mu ndwara zikunze kwibasira Abanyafurika. Mu nama mpuzamahanga ku buzima bw’abaturage muri Afurika yari imaze iminsi 2 ibera mu Rwanda, abayitabiriye bagaragarijwe ko mu mwaka wa 2050 Afurika izaba ituwe n’abaturage bagera kuri miliyari 2 na miliyoni ziga 500, bavuye kuri miliyari 1 na miliyoni zisaga 400 bariho kuri ubu. Impuguke mu buzima, Prof.Mambo Claude Muvunyi uyobora ikigo cy’ubuzima mu Rwanda RBC, asanga hagomba gufatwa ingamba zihariye zituma ubuzima bw’aba baturage burushaho kwitabwaho kugira ngo biteze imbere. Abaganga n’abahanga mu bya siyansi…

Read More

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Rosemary Mbabazi yasabye Urubyiruko rwo mu mujyi wa Kigali, kwiyubakira igihugu no kugira intego mu byo rukora kuko aribo mbaraga z’igihugu zubaka kandi vuba. Ibi yabigarutsemo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Mutarama 2023, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro ISANGANO RY’URUBYIRUKO rwo mu mujyi wa Kigali, igikorwa cyabereye kuri stade ya IPRC Kigali.Mu butumwa bwe Minisitiri Rosemary Mbabazi , yabasabye kurangwa n’Indangagaciro zikwiriye Abanyarwanda, bagakunda igihugu kandi bakarangwa n’ubunyangamugayo. Yagize ati “Icyo tubasaba n’uko murangwa n’indagagaciro zacu, mukarangwa na Displine.Ufite Displine agira gahunda kandi akayikomeraho, akaba imfura, ikindi tubasaba n’uko mugira ubuzima bufite intego. Niba igihugu kigira…

Read More

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Gisagara, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Mutarama, yafashe umusore w’imyaka 22 ukurikiranyweho kwangiza ibikorwaremezo yiba ibyuma n’amaburo abifunze ku mapoto y’amashanyarazi.Uwafashwe yitwa Mugabe Albert wafatiwe mu mudugudu wa Gahabwa, akagari ka Gikonko mu murenge wa Gikonko, afite ibyuma 20 n’amaburo manini apima ibilo 6.Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko kugira ngo afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.Yagize ati: “ Hari hamaze iminsi hagaragara ikibazo cy’amapoto akurwaho ibyuma n’abantu bataramenyekana. Ku wa Gatanu saa Kumi n’imwe z’umugoroba nibwo…

Read More

Uwahoze ari perezida wa Botswana, Ian Khama, yasabye urukiko rwo muri icyo gihugu mu buryo bwihutirwa ko rwakuraho icyemezo cyo kumuta muri yombi. Iki cyemezo cyafashwe n’umucamanza mu cyumweru gishize. Hashize igihe hari impaka zishyamiranije Ian Khama wahoze ari perezida wa Botswana n’uwamusimbuye Mokgweetsi Masisi, ibyamuviriyemo gusezera mu ishyaka riharanira demokarasi muri Botswana muri 2019. Impapuro zo guta muri yombi Khama zatangiye gutangwa nyuma y’uko atitabye urukiko mu kwezi kwa kane ngo yisobanure ku byaha aregwa. Ian Khama aba muri Afurika y’Epfo ku mu kwezi kwa 11, muri 2021. Mu byo ashinjwa, harimo gutunga imbunda mu buryo budakurikije amategeko, no…

Read More

Impuzamiryango iharanira Uburenganzira bwa muntu (CLADHO), urakangurira ababyeyi n’abarezi, gutanga uburere budahutaza birinda guhanisha abana babo ibihano bibabaza umutima n’ibibabaza umubiri kuko bibagiraho ingaruka aho kubaca ku ngeso cyangwa amakosa baba bakoze. Ibihano bibabaza umubiri, n’ibihano umwana ahabwa bikaba byamugiraho ingaruka zigaragara ku mubiri we. Aha twavuga nko kumukubita bikaba byamutera kubyimba ku mubiri cyangwa gukomereka, ni mu gihe, ibihano bibabaza umutima byo birimo nko kumutuka, kumuhoza ku nkeke, kumubwira amagambo mabi amutesha agaciro, no kumwita amzina amugereranya n’ibikoko bitandukanye n’ibindi. Evariste Murwanashyaka, ushinzwe guhuza ibikorwa bya CLADHO, akaba n’umugenzuzi w’uburengaznzira bw’Umwana ku rwego rw’igihugu,aha aragaruka ku ngaruka umwana ashobora…

Read More

Mu gihe mu mwaka ushize wasize ingo miliyoni 2 zigezweho n’umuriro w’amashanyarazi, abaturage hirya no hino mu gihugu baravuga ko bafite icyizere ko umwaka wa 2024 uzasanga nabo bafite amashanyarazi nkuko bikubiye muri gahunda ya guverinoma. Abo amashanyarazi yagezeho bashimangira ko ari kimwe mu byihutisha iterambere ry’abaturage muri rusange. Ni bamwe mu baturage bo mu karere ka rulindo bamaze igihe gito babonye umuriro w’amashanyarazi, barawukoresha ibintu bitandukanye ubusanzwe byabasabaga kujya gukoresha mu mugi wa Kigali. Kuva mu mwaka wa 2000 kugera mu mpera z’umwaka ushize, ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda zarazamutse ziva kuri 2% gusa zigera kuri 75.3%, ubariyemo izisaga…

Read More