Author: Bruce Mugwaneza

Umukinnyi w’Umunyarwanda ukinira ikipe ya Sandvikens IF mu cyiciro cya 3 muri Sweden, Yannick Mukunzi azamara igihe kinini hanze y’ikibuga nyuma yo guhura n’ikibazo cy’imvune yo mu ivi mu mukino batsinzwemo na Täby FC. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ikipe ya Sandvikesn IF yari yasuye Täby FC mu mukino w’umunsi wa 26 wa Shampiyona y’iki gihugu mu cyiciro cya kabiri, warangiye Sandvikens IF itsinzwe 3-1. Yannick Mukunzi wari wabanje mu kibuga yaje kuvamo ku munota wa 19 nyuma yo kugira ikibazo cy’imvune yo mu ivi. Uyu musore akaba yarakuwe mu kibuga ahita yihutanwa mu bitaro bya Gävle aho yanyujijwe mu…

Read More

To Bamwe mubaturage bo mu karere ka Bugesera no mu mujyi wa Kigali barishimira ko babonye ibindi bicanwa bisimbura amakara yaragiye kubamaraho amafaranga. Mukashema Angelique ni umuturage wo mu Murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera avuga ko ibyo bicanwa byagabanyije amafaranga bakoreshaga bagura amakara ndetse bikaba bihisha vuba cyane. Yagize ati ” ngura ikara rinini ry’amafaranga 250 nkaritekesha umuceri, imboga, icyayi ndetse n’amazi yo koga. Mugihe ubundi nakoreshaka amakara y’amafaranga 500 kugirango ibyo bishye.” Uyu avuga ko yaguraga umufuka w’amakara y’inturusu amafaranga ibihumbi 10 akawukoresha icyumweru n’igice mugihe iyo aguze ayo makara y’ibihumbi 5000 ayakoresha mukwezi kose.Mbabazi Clementine avuga…

Read More

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rwafunze Murokozi Desire, Gisa Derrick, Kaburaburyo Cyriaque ukomoka mu Burundi na Nicodem Bagabo ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokorasi ya Congo (DRC). Bbakurikiranyweho kwinjiza mu Rwanda ibiro 45 by’amahembe y’inzovu bagamije kuyagurisha. Murokozi wari utwaye imodoka ifite ibirango by’Abadipolomate, na we ubwe akaba ari Umudipolomate ukorera Sosoyete y’ingufu muri DR.Congo (Sociétés internationales d’électricité des pays des grands lacs, SNELAC) yavuze ko yafatiwe ku Gisozi, mu Karere ka Gasabo bavuye i Rusizi. Avuga ko yahaye lift abantu mu modoka atazi ko batwaye amahembe y’inzovu, ngo RIB imaze kubafata ni yo yababwiye ko batwaye amahembe y’inzovu. Yagize ati “Ku rwego…

Read More

Kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukwakira 2021 nibwo Abapolisi 656 bari bamaze igihe kingana n’ibyumweru 52, barangije amahugurwa abinjiza ku rwego rw’aba Ofisiye bato muri Polisi y’u Rwanda, bagahabwa ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP). Ni icyiciro cya 11 gishoje ayo mahugurwa, bakaba ari na bo benshi barangije kuva zatangira gutangwa Hakaba harimo ab’igitsinagore 80. NI amahugurwa baherewe mu ishuri rya Polisi riri mu Karere ka Rwamagana rya Police PTS Gishari. Zimwe mu nyigisho bahawe harimo iyo mu cyiciro cya mbere igizwe n’imyitozo ibakomeza no gutuma barushaho kugira ubuzima bwiza, bakanigishwa no kurasa n’izindi nyigisho zibafasha mu gihe…

Read More

Perezida Paul Kagame, yahawe igihembo cy’ubudashyikirwa u Rwanda rwagaragaje mu gukumira, kurwanya no kuvura indwara za Kanseri. Ni igihembo gitangwa n’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe kurwanya Kanseri [UICC]. Umukuru w’Igihugu yahawe iki gihembo mu muhango wabaye kuri uyu wa 26 Ukwakira 2021, hifashishijwe ikoranabuhanga, mu gushimira abayobozi bagaragaje umwihariko mu rugamba rwo gukumira no kurwanya indwara za Kanseri ku Isi. Perezida Kagame yashimiwe ku bw’intamwe ikomeye u Rwanda rumaze gutera mu gukumira no kurwanya ubwoko butandukanye bwa Kanseri, binyuze mu kwimakaza ubuvuzi kuri bose, gukingira n’ubukangurambaga. Yavuze ko u Rwanda rumaze imyaka irenga 10 rutangije ubukangurambaga bwimbitse bwo kurwanya Kanseri zitandukanye, kwegereza…

Read More

Imbuga nkoranyambaga zigezweho cyane mu Rwanda, abazikoresha bazijyaho ku mpamvu nyinshi zitandukanye, hari abajyaho bagamije kwamamaza ibikorwa byabo, abajyaho bagamije kumenya amakuru y’ibyamamare cyangwa abayobozi batandukanye, hari n’abajyaho bakuruwe n’ikimero n’uburanga bw’abakobwa cyangwa abahungu bakunda kwiyerekana kuri izo mbuga nkoranyambaga. Mu Rwanda urubuga rwa Instagram rugezweho cyane.Ahanini abarukoresha benshi muribo bashyiraho amafoto n’amashusho kurusha ikindi cyose banyuzaho.Abajyaho bakurikiwe nayo mafoto, ahanini usanga buri wese ujya gushyira ifoto ku rukuta rwe rwa Instagram akora uko ashoboye kose ngo iyo foto ibe ari nziza iruta izindi abitse muri telefone ye! yewe hari n’abakoresha gahunda (Program) ya mudasobwa ngo barebe ko bakongera ubwiza…

Read More

Ikipe ya APR FC yatomboye ikigugu Renaissance Sportive de Berkane yo muri Morocco mu mikino y’ijonjora rya nyuma ryo kwerekeza mu mikino y’amatsinda ya CAF Confederation Cup. Muri iyi Tombola yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, ikipe ya APR FC yo mu Rwanda yatomboye RS Berkane yo muri Morocco, aho umukino ubanza uzabera mu Rwanda,hagati ya 26-28 Ugushyingo 2021, naho uwo kwishyura ukazabera muri Morocco kuwa 05 Ukuboza 2021. RS Berkane itozwa na Frôlent Ibenge yatwaye iki gikombe muri 2020 ndetse iri mu makipe ahora agera kure muri iki gikombe cya CAF Confederation Cup. Iyi kipe y’ingabo z’igihugu…

Read More

Ikipe ya Etoile de l’Est yo mu Karere ka Ngoma iherutse kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere, yandikiye Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA), irisaba gukoresha umutoza utujuje ibisabwa no kuyongerera iminsi igashaka umutoza mukuru ngo kuko itabonye igihe gihagije cyo kumushaka. Iyi kipe ni imwe mu ziherutse gutsindira itike yo kuzamuka muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere uyu mwaka wa 2021/22, aho yatozwaga na Banamwana Camarade usanzwe ufite ibyangombwa bitamwemerera kuba umutoza mukuru muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda. Etoile de l’Est ivuga ko yashatse umutoza mukuru muri iyi minsi mike ishize, ariko ntiyabasha kumvikana n’abo baganiraga bujuje ibisabwa kandi ari…

Read More

Abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta ikora ku bijyanye n’ubutabera n’uburenganzira bwa muntu, barasaba abagabo bakorerwa ihohoterwa ko bakwiye kurenga ibyo bita umuco bakisunga amategeko akabarenganura kuko amategeko atareba abagore gusa. Ibi babigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Ukwakira 2021, mu nama yahuje iyi miryango hamwe na Ihorere Munyarwanda Organization (IMRO), isanzwe ifasha abaturage bahura n’akarengane. Harerimana Jean de la Providence, umuyobozi wa Sosiyete sivile mu karere ka Muhanga avuga ko bagenda bahura na bamwe mu bagabo bakavuga ko mu muco nyarwanda utemera ko umugabo arega umugore ko amukubita, ko ibyo kujya hanze bifatwa nko kuba inganzwa ku mugabo. Yagize…

Read More

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere RDB, ruratangaza ko hatagize igikorwa ngo ingagi n’izindi nyamaswa zibarizwa muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ngo zibone aho zisanzurira hahagije, byaziviramo gukendera burundu, bigateza ingaruka ku bukungu n’iterambere ry’abaturage, ari yo mpamvi igiye kwagurwa yongerwaho hegitari 3,740. Leta y’u Rwanda yashoye Miliyoni 255 z’Amadolari ya Amerika, azakoreshwa mu mushinga wo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, mu rwego rwo kuyongerera ubuhumekero. Eugene Mutangana, umukozi wa RDB ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga za Pariki z’igihugu, asobanura ko urusobe rw’ibinyabuzima, cyane cyane inyamaswa zirimo n’ingagi zibarizwa muri iyo Pariki, uko zikomeza kwiyongera zororoka, ari na ko zikenera aho kuba zisanzuye. Ubwo intambwe…

Read More