Author: Bruce Mugwaneza

Ubwo yatangizaga ubukangurambaga bugamije kwigisha urubyiruko umuco, amateka n’indangagaciro z’umuco nyarwanda, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko, Hon Bamporiki Edouard yasabye urubyiruko ko ubumenyi bahabwa mu ishuri bakwiye kubusasiza umuco n’indangagaciro nyarwanda bakabijyanana no gukunda igihugu no kugarura Ubunyarwanda. Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu, tariki 3 Ugushyingo 2021, ubwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yari muri Kaminuza y’Abalayiki y’Abadivantisiti (UNILAK) Ishami rya Nyanza, atangiza ubukangurambaga bugamije kwigisha urubyiruko umuco, amateka n’indangagaciro z’umuco nyarwanda. Hon Bamporki Edourd yabwiye urubyiruko ko igihugu kizabeshwaho n’ubwenge n’ubumenyi bafite ariko abasaba kubisasira umuco n’indangagaciro z’umuco nyarwanda. Ibi bakabijyanisha no kurinda ibyagezweho…

Read More

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Mashami Vincent, yahamagaye abakinnyi bagomba gutangira umwiherero wo gutegura umukino wa Mali n’uwa Kenya, aho ku rutonde rwahamagawe hagaragaramo rutahizamu Ernest Sugira wari umaze iminsi adahamagarwa mu ikipe y’igihugu. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki 04/11/2021, umutoza w’ikipe y’Igihugu ‘’Amavubi Stars’’ Mashami Vincent yatangaje urutonde rw’abakinnyi 31 bagiye gutangira umwiherero w’Amavubi. Ni umwiherero uri mu rwego rwo kwitegura imikino y’umunsi wa gatanu n’uwa gatandatu yo mu itsinda E u Rwanda ruherereyemo mu marushanwa yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi kizabera muri Qatar 2022. Biteganyijwe ko ikipe y’igihugu izakora umwiherero guhera kuri uyu…

Read More

Itorero ADEPR ryahagaritse Pasiteri Zigirinshuti Michel mu gihe cy’amezi atatu atabwiriza kubera amagambo yavuze ubwo yari yatumiwe mu gitaramo cyabereye muri Paruwasi ya Nyarugenge. Iki gitaramo Pasiteri Zigirinshuti yabwirijemo cyabaye ku wa 19 Nzeri 2021, cyatumiwemo Korali Siloam yo muri ADEPR Kumukenke na Shalom y’i Nyarugenge ari naho cyabereye. Pasiteri Zigirinshuti yagaburiye abacyitabiriye ijambo riri muri 2 Petero 2:9 havuga hati: “Umwami Imana izi gukiza abayubaha ibibagerageza no kurindira abakiranirwa kugeza ku munsi w’amateka ngo bahanwe.’’ Muri iyi nyigisho yavuze ko Imana ifite uko yagenza ibibazo by’abantu bayigumyeho. Yagize ati: “Uwubaha Imana, Umwami Imana afite uko yagenza ibintu bye. Nta…

Read More

Mu mikino y’umunsi wa kabiri wa Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda 2021-2022, yabaga kuri uyu wa gatatu tariki ya 03/11/2021, ntibyagenze neza ku makipe arimo ikipe ya Polisi FC yaje gutsindwa ibitego 2-0 n’ikipe ya Espoir FC, mu gihe ikipe ya Rayon Sports yaje kunganya na Rutsiro FC ibitego 2-2. Police FC iri mu makipe ahabwa amahirwe yo gutwara igikombe cya Shampiyona bitewe n’uburyo yagiye yiyubaka byagarasgaye ko ishobora kuba itariteguye neza, nyuma yo gitsinda umukino ubanza Etoile de l’Est 3- 0, yaje gutungurwa na Espoir FC iyitsinda 2-0. Tresor Ndikumana ku munota wa 73 yari…

Read More

Abantu 12 barimo Abapolisi 7 n’abasivili 5 beretswe itangazamkuru, bafashwe bakekwaho kurya ruswa, bizeza ababahaye amafaranga ko bazabaha impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga. Polisi y’u Rwanda ivuga ko aba bakekwaho ibyaha bya ruswa bafatiwe mu bice bitandukanye by’igihugu. Ubwo berekakwaga itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Ugushyingo, 2021 kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera mu Karere ka Gasabo, bavuze ko batemera ibyaha bakekwaho, ko nta bimenyetso bibashinja beretswe. Abapolisi bari ba ‘Offisiye”, umwe afite ipeti rya CIP, batatu bafite ipeti rya IP, umwe ufite ipeti rya AIP hamwe n’abandi babiri bafite ipeti rya Sergeant. Polisi ivuga ko bafatiwe…

Read More

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yagabweho ibitero by’ikoranabuhanga 74243 mu mwaka wa 2020/2021 ariko bihagarikwa ntacyo birahungabanya ku mikorere yayo na serivisi itanga. Ibi byatangajwe binyuze muri raporo ya BNR y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2020/21 ubarwa kuva muri Nyakanga 2020 kugeza muri Kamena 2021. Iyi raporo yasohotse nyuma y’imyaka ibiri BNR ishyizeho uburyo bugezweho bwo gucunga no gusesengura amakuru yinjira n’asohoka mu miyoboro y’ikoranabuhanga, buyifasha kugira ishusho yagutse y’ibikorerwa mu miyoboro yose na sisitemu z’ikoranabuhanaga amasaha 24 mu minsi iminsi 7, gukora ubucukumbuzi bwimbitse, no gutahura ku gihe ibitero by’ikoranabuhanga. Igira iti “Ni muri uru rwego, ubutumwa bushamikiye ku bitero…

Read More

Kapiteni mushya wa Rayon Sports,Muhire Kevin,yasabye abafana b’iyi kipe kwihanganira uko ikipe ihagaze bakareka kumva ibintu byo hirya no hino bigaruka ku bushobozi buke bw’abakinnyi babo. Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI,uyu musore uherutse kongera amasezerano muri Rayon Sports yabwiye abafana b’iyi kipe ko bakwiriye kureba icyo abakinnyi ndetse bakabashyigikira kuko ari yo nzira yonyine izatuma babona ibyishimo bifuza. Ati ”Abafana ba Rayon Sports icyo nababwira, turi ikipe nshyashya, ikipe itaramenyerana 100%, bakomeze bagire kwihangana natwe tuzakomeza dutange ibyo dufite byose kugira ngo dukomeze tubahe ibyishimo nk’uko babyifuza, ntibacike intege, imikino ya gicuti yarabaye tureba aho bitameze neza.” Yakomeje kandi abasaba…

Read More

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo “Primus National League 2021-2022” irakomeza hakinwa imikino y’umunsi wa kabiri, umukino ukomeye ni Kiyovu SC na As Kigali zihabwa n’amahirwe yo kwegukana igikombe. Kuri uyu wa Kabiri taliki 02 Ugushyingo 2021 hateganyijwe imikino 3 harimo utegerejwe cyane na benshi ugomba guhuza ikipe ya AS Kigali na Kiyovu SC. Izi kipe zombi zariyubatse cyane kandi ku munsi wa mbere wa Shampiyona zabonye intsinzi. Kiyovu yatsinze Gorilla FC (1-0) naho AS Kigali itsinda Espoir FC ibitego 2-0. Umukino urabera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo saa cyenda (15h00). Ku mukino wa Shampiyona w’umunsi wa mbere, abakinnyi…

Read More

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi z’umuriro (FRB) rriri mu bikorwa byo guhugura abakozi b’Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), ku uburyo bwo kwirinda no kurwanya inkongi ndetse baranahugurwa uko bakora iperereza ahabaye inkongi y’umuriro. Kuwa Gatandatu tariki ya 30 Ukwakira ku cyicaro gikuru cy’Urwego rw’ubugenzacyaha mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimihurura hahuguwe abagenzacyaha 30, aba bakaba ari ikiciro cya Kabiri gihuguwe. Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi z’umuriro, Assistant Commissinoner of Police (ACP) Paul Gatambira, yavuze ko aba bagenzacyaha babanza guhugurwa ku bigize inkongi, ibiyitera n’uko yirindwa. Yagize ati “Tubanza kubagaragariza ibijyanye n’ubutabire…

Read More

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2021-22, izatangira ku munsi w’ejo, Rayon Sports yakiriye Mukura VS. Ni shampiyona izakinwa n’amakipe 16, kuri uyu wa Gatandatu  biteganyijwe ko hazaba imikino ine mu gihe indi izaba ku Cyumweru. Uretse umukino wa Rayon Sports, Kiyovu Sports na yo izakira Gorilla FC saa 18:00’ kuri Stade Regional, Espoir FC yakire AS Kigali i Rusizi. APR FC izakina na Gicumbi FC ku Cyumweru, uwo munsi Police FC izaba yasuye Etoile del’Est. Dore gahunda yose y’umunsi wa mbere Ku wa Gatandatu tariki ya 30 Ukwakira Rayon Sports vs Mukura VS Espoir FC vs…

Read More