Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ku wa Gatanu tariki 12 Ugushyingo 2021 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yabereye muri Village Urugwiro, ifatirwamo imyanzuro ikurikira:
Author: Bruce Mugwaneza
Aston Villa yemeje Steven Gerrard wanditse amateka akomeye muri Liverpool nk’umutoza wayo mukuru nyuma y’iminsi mike yirukanye Dean Smith. Gerrard w’imyaka 41 yari umutoza wa Rangers yo muri Ecosse yanagiriyemo ibihe byiza akegukana igikombe giheruka cya Shampiyona. Inshingano zikomeye uyu mugabo afite ni ugukura Aston Villa mu makipe ari inyuma kuko ubu iri ku mwanya wa 16. Rangers yavuyemo yishyuwe miliyoni 2,5 £ kugira ngo yemere kumurekura. Yari yarayigezemo mu 2018. Steven Gerrard yamamaye cyane akinira ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza. Yayikiniye imikino 710, atwarana na yo ibikombe icyenda. Yayibereye Kapiteni kuva mu 2003 ubwo yasimburaga Sami Hyypiä. Ni…
Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ushinzwe Umuco, Hon Bamporiki Edouard yasabye urubyiruko guhora iteka rwumva ko ari bene Kanyarwanda bakitandukanya n’ingengabitekerezo y’amoko yabibwe mu babyeyi babo igatuma u Rwanda rugwa mu manga ya Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994, abibutsa ko Gihanga ahanga u Rwanda nta bwoko bwariho. Hon. Bamporiki Edouard yatangaje ibi mu kiganiro yagejeje ku banyeshuri mu ishuri rikuru rya Kigali (University of Kigali) kuri uyu wa Kane tariki 11 Ugushyingo 2021. Bamporiki yasabye urubyiruko guhora iteka rushyize imbere Ubunyarwanda kuko ari yo sano isumba byose biganisha Abanyarwanda aheza. Yavuze ko ubunyarwanda ari bwo buzatuma dukorera igihugu…
Nyuma yo kugenda iganira n’abafatanyabikorwa batandukanye mu rwego rwo gushaka ubushobozi bwabafasha guteza imbere ikipe bayoboye, ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye na sosete ya CANAL + Rwanda, aho iyi kipe izajya yamabara imyenda iriho ibirango bya CANal+ muri uyu mwaka w’imikino wa 2021/2022. Ni umuhango wabereye ku cyicaro cya CANAL + Rwanda kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2021, aho Rayon Sports na CANAL + bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye buzamara umwaka umwe Rayon Sports ihabwa ibikoresho bitandukanye ndetse n’amafaranga yo kuyifasha mu bikorwa byayo bya siporo. Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele, ageza ijambo…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 11 Ugushyingo 2021, imbogo zitaramenyekana umubare, zatorotse Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, zikomeretsa abaturage. Ahagana mu ma saa tatu z’igitondo, nibwo izo mbogo zasanze abaturage barimo abari mu mirima bahinga mu Midugudu ya Nyarubande n’uwa Kabari, Akagari ka Ninda, Umurenge wa Nyange, igice gihana imbibi na Pariki y’Igihugu y’Ibirunga. Umwe mu baturage batuye mu gace ibi byabereyemo, yagize ati: “Birashoboka ko izo mbogo zasohotse ishyamba mu rukerera rw’iki gitondo. Ubwo zageraga ahari abaturage zabahutsemo, bamwe bari mu mirima bahinga, uwo zihuye na we wese zikamunyukanyuka cyangwa zikamujomba amahembe. Ubu abo tumaze kumenya ni abagore…
Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya Imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda rwaburanishije urubanza rw’ubujurire rwa Urayeneza Gerard wahoze ayobora Ibitaro bya Gitwe n’ishuri ryaho aho yajuririye igihano cyo gufungwa burundu yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga akaba ari kumwe n’abandi bafunganywe na we. Ubushinjacyaha bubarega ibyaba bibiri, Kuba Ikitso ku cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi n’icyaha cyo Kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu cyumba cy’Urukiko no hanze yacyo hari abantu benshi baje gukurikira iburanisha ubwo urubanza rwabaga kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Ugushyingo, 2021 kwinjira mu Rukiko byasabaga kubanza gutanga…
Mu karere ka Karongi, Umurenge wa Rubengera, umusore uzwi nka Kadogo yitabye Imana aguye ku Kigo Nderabuzima cya Rubengera nyuma y’ibikomere yagize nyuma yo gushaka kurwanya abamufatiye mu cyuho agerageza kwiba nabo bakamukubita. Urugo uyu musore yakubitiwemo rwari urwa kabiri yari agiye kwibamo mu ijoro rimwe, nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Nkusi Médard. Yagize ati: “Mu ijoro ryo ku wa Mbere yagiye kwiba mu rugo rwa mbere, avuyeyo ajya kwiba mu rugo rwa kabiri ari naho yafatiwe. Nyuma yo gufatwa yagerageje kurwanya abaturage bamufashe ari nabyo byamuviriyemo gukomereka.” Uyu musore yajyanywe kwa muganga na Polisi yari ije gutabara,…
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Ugushyingo Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba,CG Emmanuel K Gasana ari kumwe n’Umuyobozi wa Polisi muri iyi Ntara, Commissioner of Police (CP) Emmanuel Hatari bagiranye ibiganiro n’abamotari bagera ku 1000 bakorera mu Karere ka Nyagatare. Ni ibiganiro byabereye mu Karere ka Nyagatare, byari bigamije gukangurira abamotari kwirinda ibyaha byiganjemo ibyambukiranya imipaka ndetse no ku myitwarire iteza impanuka. Mu kiganiro cyatanzwe n’Umuyobozi w’Intara CG Emmanuel K Gasana yakanguriye abamotari kwirinda ibikorwa bikunze kubaranga byo kwinjiza mu Rwanda ibicuruzwa bya magendu, ibiyobyabwenge n’ibindi bicuruzwa bitemewe mu Rwanda. Yabagiriye inama yo kubireka ndetse bakajya bihutira gutanga amakuru igihe hari…
Abahanga mu by’ubuzima basobanura ko indwara y’umwingo ari ukubyimbirwa kw’imvubura yitwa Thyroide iba mu ijosi. Iyi mvubura ishinzwe gukora imisemburo yitwa thyroxine (tirogisine) igenga imikurire y’umuntu ikanamurinda ubukonje cyangwa ubushyuhe bukabije buturuka mu mubiri ubwawo. Ubushakashatsi bwagaragaje ko indwara y’umwingo yibasiye abatuye isi mu mwaka wa 2004 aho abagera kuri 15,8 % byabo bagezweho na wo, bitewe n’igabanuka ry’umunyu ngugu wa iyode ryagaragaye ku bantu bagera kuri miliyari 2 na miliyoni 200. Nk’uko tubisanga mu gitabo cyitwa Anatomy and Physiology, cyanditswe na Stephen Tate, bavuga ko umwingo urimo amoko abiri. Ubwoko bwa mbere bw’umwingo buterwa no kubura imyunyu ngugu…
Abacuruzi b’imboga mu isoko rya Byumba mu Karere ka Gicumbi barataka ibihombo biterwa n’imboga n’imbuto byicwa n’ubushyuhe nyamara imyaka irenga icumi irihiritse muri iri soko hashyizwemo ibyumba bine byifitemo ibyuma bikonjesha imboga n’imbuto ariko magingo aya ntibikoreshwa. Mu mwaka wa 2008 nibwo mu isoko rya Byumba hashyizwemo ibyumba bigera kuri bine birimo ibyuma byagombaga kwifashishwa n’abacuruzi b’imboga n’imbuto mu gukonjesha ibicuruzwa byabo babirinda ko byangirika, gusa kuva icyo gihe izo mashini zashyirwa muri ibyo byumba iminsi zakoze ni mbarwa. Kuba izi mashini zarazanywe ariko ntizigere zikoreshwa icyo zazaniwe, ibi ntacyo byakemuye ku bibazo by’abacuruzi b’imboga n’imbuto bari biruhukije kubera ibihombo…