Author: Bruce Mugwaneza

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwatangiye gufasha Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari kubona moto zizabafasha kunoza akazi kabo neza, ku ikubitiro hakaba hatanzwe moto 49 abazihawe basabwa kurushaho kwegera abaturage. Izi moto zatangiye gutangwa kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Mutarama 2022 ubwo habaga inama Mpuzabikorwa ywhurijwemo abayobozi guhera ku Mudugudu kugeza ku Karere. Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen yavuze ko batanze izi moto kugira ngo aba bayobozi barusheho kwegera aabaturage ndetse banabiteho by’umwihariko. Yagize” Dore muhawe izi moto ngo mukore akazi kanyu neza, murasabwa kuzikoresha neza mufasha abaturage guhabwa serivise,mbese mugashyashyanira umuturage. Ikindi kandi mwirinde gusiragiza umuturage.” Byumvuhore Jonas uyobora Akagari ka Ntoma gaherereye…

Read More

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yashyizeho Abadepite 9 bagize Komisiyo idasanzwe ishinzwe gucukumbura uruhare rw’amateka y’ubukoroni mu bibazo biri mu Karere by’umwihariko ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), bikagira n’ingaruka ku mibanire n’u Rwanda. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta aherutse kwizeza abadepite n’Abanyarwanda muri rusange ko mu gihe Keta ya Congo ikomeje ubushotoranyi, u Rwanda rwiteguye kurinda ubusugire bwarwo n’umutekano w’abarutuye. Ibi akaba yarabitangaje mu kiganiro cyagarukaga ku ishusho rusange y’umubano w’u Rwanda n’ibihugu byo mu karere, Minisitiri Biruta yagaragaje ishusho rusange y’umubano w’u Rwanda n’ibihugu byo mu karere avuka ko wifashe neza muri rusange…

Read More

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abatwara ibinyabiziga badafite uruhushya rubibemerera n’abagendera ku ruhushya rw’uruhimbano ko biri mu biteza impanuka zo mu muhanda zihitana ubuzima bwa benshi zikangiza n’ibikorwaremezo. Ni nyuma y’aho kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Mutarama, mu kigo gisuzuma imiterere y’ibinyabiziga giherereye i Remera mu Karere ka Gasabo, hafatiwe uwitwa Minani Samuel ufite imyaka 39, wari ufite uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga rw’uruhimbano. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko yafashwe ubwo yari agiye gusuzumisha ubuziranenge bw’ikinyabiziga. Yagize ati: “Yafashwe ku isaha ya saa tatu z’igitondo cyo kuri uyu wa…

Read More

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko igihe cyose ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bizaba bikivuga ko u Rwanda arirwo ruteza ibibazo by’umutekano muke muri iki gihugu, nta gisubizo kirambye cy’ibyo bibazo kizabaho. Mu kiganiro kirekire umukuru w’igihugu yagiranye n’ikinyamakuru JeuneAfrique, yagarutse ku gutsindwa k’umuryango mpuzamahanga mu gukemura ibibazo by’umutekano muke muri Kivu zombi, avuga ko kuva nyuma ya Jenoside yakorerwe Abatutsi mu 1994, umuryango w’abibumbye ushora miliyari z’amadolari mu ngabo zawo MONUSCO ariko kugeza n’ubu imitwe y’iterabwoba nka FDLR iracyakorera muri kongo ndetse mu 2019 uyu mutwe wagabye igitero mu Rwanda wica abantu…

Read More

Ihuriro ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko rirwanya ruswa (APNAC-Rwanda) ryateguye inama ku nsanganyamatsiko igira iti “ishusho y’umucyo mu iyandikishwa ry’imitungo kuri banyirayo n’uburyo ibyuho bikigaragaramo byakumirwa.” Afungura inama, Perezida wa Sena Dr Kalinda François Xavier, yashimiye abagize Ihuriro APNAC-Rwanda bayiteguye n’abayitaribiye, kandi avuga ko u Rwanda rwateye intambwe nziza mu bijyanye no kurwanya ruswa, biturutse ku bushake bwa politiki n’imiyoborere myiza. Yagize ati “Nk’uko mubizi, Inteko Ishinga Amategeko igira uruhare mu gukumira no kurwanya ruswa, binyuze mu bukangurambaga, ubushakashatsi, no kujya inama, byiyongera ku nshingano yo gutora amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma”. Dr Kalinda yakomeje ati “Icyerekezo cy’u Rwanda Twifuza ntabwo cyazagerwaho,…

Read More

Umuhanzi Umutare Gabby yajyanywe mu nkiko n’umugore uvuga ko babyaranye mbere y’uko uyu muhanzi akora ubukwe, akaba amusaba kwemera abana ndetse no kubitaho. Amakaru avuga ko mbere y’uko uyu muhanzi ashyingiranwa n’umugore we babana muri Australia mu 2017, yari yarabyaranye impanga n’umunyarwandakazi utuye mu Mujyi wa Kigali abana bavutse ku wa 8 Werurwe 2016. Hari amakuru yagaragarijwe Urukiko ko umwaka wose wa 2021 Umutare Gaby yishyuriraga ishuri aba bana icyakora aza kubihagarika, ari nayo mpamvu uwo babyaranye yitabaye inzira y’ubutabera. Ni urubanza Igihe yamenye nyuma yo kubona inyandiko y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro yanditswe ku wa 28 Ugushyingo 2022 ruhamagaza ababuranyi…

Read More

Polisi y’u Rwanda yatanze umuburo ku batwara ibinyabiziga banyweye ibisindisha nk’imwe mu mpamvu ikunze gutera impanuka zo mu muhanda zitwara ubuzima bw’abantu zikangiza n’ibikorwaremezo. Ni nyuma y’aho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Mutarama, mu kigo gishinzwe gusuzuma imiterere y’ibinyabiziga giherereye mu Karere ka Rwamagana, hafatiwe uwitwa Niyoyita Roger wagaragaye yasinze ubwo yari aje gusuzumisha imodoka yo mu bwoko bwa Dyna RAE 638 N. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko yafashwe nyuma y’uko bamupimye bagasanga yari atwaye imodoka yafashe ku bisembuye. Yagize ati: “Ubwo yazaga gusuzumisha ubuziranenge bw’imodoka asanzwe atwara yo…

Read More

Inteko rusange y’umutwe w’abadepite, yafashe umwanzuro wo gutumiza abamimisitiri babiri kugira ngo batange ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye mu mabagiro hirya no hino mu gihugu. Hatumjwe Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, kubera ko ibyinshi mu bibazo byagaragaye mu mabagiro biri mu nshingano z’iyi minisiteri. Perezida wa komisiyo y’ubutaka, ubuhinzi ubworozi n’ibidukikije, Depite Uwera Kayumba Marie Alice avuga ko amabagiro asaga 20 abadepite baheruka gusura basanze yose atujuje ubuziranenge. “Aha ubugenzuzi bwagaragaje ko mu mabagiro 25 yose yasuwe nta na rimwe ryari ryujuje ibisabwa byose bijyanye n’inyubako, abakozi, ibikoresho n’ibindi ku buryo bishobora kugira ingaruka ku buziranenge bw’ibihakorerwa.…

Read More

Umubikira w’Umufaransakazi Lucile Randon wari umuntu ushaje kurusha abandi ku isi yapfuye ku myaka 118. Lucile – wari warafashe izina rya Soeur André ubwo yinjiraga mu kibikira mu 1944 – yapfuye ubwo yari asinziriye mu rugo rwita ku bashaje i Toulon mu Bufaransa. Yavutse mu 1904 mu majyepfo y’Ubufaransa, abaho mu ntambara zombi z’isi kandi ubuzima bwe hafi ya bwose abwegurira Kiliziya Gatolika. Ku ibanga ryo kuramba, yabwiye abanyamakuru ati: “Imana yonyine niyo ibizi.” Yavutse igihe irushanwa rya Tour de France ryari rimaze gukinwa inshuro imwe gusa, Soeur André kandi yabonye ba perezida 27 b’Ubufaransa. Umuvugizi w’urugo…

Read More

Perezida wa Repubulika Paul Kagame aravuga ko amahoro n’umutekano ku mu gabane wa Afurika ari byo bizafasha gukemura ibibazo birimo iby’imihindagurukirikire y’ibihe ndetse n’ikibazo cy’abimukira no kwihaza mu biribwa. Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutse mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama yiga ku mahoro muri Afurika mu buryo bw’ikoranabuhanga ku wa 17 Mutarama 2023. Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama Perezida Kagame yagize ati: “Amahoro ni uruti rw’umugongo rw’ iterambere rirambye. Imiyoborere mibi ni nyirabayazana y’umutekano muke. Ubwo u Rwanda rwatangiraga urugendo rw’iterambere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kubaka inzego zikomeye, kugarura ubumwe no kwizerana byarihutirwaga cyane. Ibi byahaye igihugu cyacu…

Read More