Author: Bruce Mugwaneza

Hari abaturage bo mu mujyi wa Kigali, bavuga ko gusiragizwa n’ubuyobozi mu gihe bashaka Serivisi runaka biri mu biha icyuho ruswa. Ubushakashatsi ngaruka mwaka ku buryo abaturage babona ruswa ihagaze mu nzego zinyuranye ‘Rwanda Bribery Index’, bukorwa n’Umuryango utari uwa Leta urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, ubuheruka bwa 2021, bugaragaza ko muri uwo mwaka  Abaturarwanda bari ku ijanisha rya 22, basabye cg batanga ruswa ku gira ngo babone serivisi runaka. Uyu muryango ugasaba inzego zose gushyira imbaraga mu gukangurira abaturage ibibi bya ruswa. Mu mujyi wa Kigali, iyi ni gahunda barimo kuva ku wa Kabiri tariki 26 Mata 2022…

Read More

Urukiko rwakatiye Aung San Suu Kyi , igifungo cy’imyaka ine.Aung San Suu Kyi, Aregwa ibyaha bitandukanye, birimo kumena amabanga y’igihugu, ruswa, no kwiba amajwi mu matora yo mu kwezi k’ Ugushyingo 2020, aho Ishyaka rye, Ligue Nationale pour la Demorcratie, ryari ryatsinze ayo matora k’ubwiganze amajwi ari hejuru biba intandaro yo kumukorera kudeta.Uyu munsi, urukiko rwamuhamije icyaha cyo gushishikariza rubanda kwigomeka ku butegetsi bwa gisirikare, rumukatira gufungwa imyaka ibiri, n’icyo kurenga ku mategeko yo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya virusi ya Corona, rumukatira igifungo cy’imyaka ibiri kuri icyo cyaha. Yose hamwe rero iba imyaka ine.Abayoboke be bavuga ko ari imanza za…

Read More

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwakiriye Jean Paul Micomyiza woherejwe na Suwede ngo aburanishwe ku byaha bya jenoside ashinjwa ko yakoze ari umunyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda i Butare mu 1994.Micomyiza w’imyaka 50 y’amavuko , yari amaze imyaka 15 atuye muri Suede, yasabye ubwenegihugu akabwangirwa yatawe muri yombi muri 2020 biturutse ku cyifuzo cya Leta y’u Rwanda cyo kohereza abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, baba mu mahanga.mu Ukuboza 2021 Yaburanye mu nkiko za Suwede , ubucamanza bwaho bwanzura ko agomba koherezwa mu Rwanda.n’ubwo we yabirwanyaga. Leta ya Suwede yafashe iki cyemezo cyo kohereza Micomyiza mu Rwanda…

Read More

Kuri uyu wa 21 Mata 2022,Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye yandikiye ibaruwa Prof. Peter Mathieson, Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Edinburg ,amugaragaariza ko u Rwanda rutanyuzwe n’igisubizo cy’iyi kaminEuza ku magambo ya Debora Kayembe. Kuwa 14 Mata nibwo Kayembe yanditse kuri Twitter amagambo ariko nyuma aza kuyasiba, budakeye kabiri kuwa 19 Mata, yongera kwandika yamagana ko u Rwanda rwakwakira abimukira n’impunzi zizaturuka mu Bwongereza ariko amagambo ye akanumvikana mo no guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Kayembe yongeyeho ko u Bwongereza budakwiriye gukorana n’u Rwanda kuko ruyobowe n’abagize uruhare muri Jenoside. Ejo kuwa Kane Kayembe yanditse…

Read More

Ishimwe Dieudonné ukuriye Rwanda Inspiration Back Up yatawe muri yombi n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB .Ishimwe, uzwi cyane nka Prince Kid, yarezwe na bamwe mu bakobwa bitabiriye amarushanwa y’ubwiza mu Rwanda (Miss Rwanda) , akaba afunzwe nyuma y’ukwezi kumwe gusa Miss Rwanda 2022 irangiye.afunze aregwa ibyaha bifitanye isano n’ihohotera rishingiye ku gitsina, nk’uko tubikesha ikinyamakuru Inyarwanda.com cyaganiriye n’umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) wanemeje amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu musore.ababakobwa bareze Prince Kid ni abitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu myaka itandukanye. kuko ngo bishyize hamwe bakamurega ko “bafite ibimenyetso by’icyaha yabakoreye cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato”.Bivugwa ko mu irushanwa ry’uyu mwaka,…

Read More

Nyuma y’ibiganiro byinshi byabanje Ariko ntibitange igisubizo cyo kugarura amahoro muri Ukraine ,kuri uyu wakabiri tariki ya 26 Mata 2022 biteganyijwe koAntonio Guterres Umunyamabanga mukuru wa UN ahura na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin . Ibiganiro bya bo biraza kwibanda ku mujyi wa Mariupol aho ingabo z’Uburusiya zivuga ko zafashe nyamara zitarafata uruganda runini rw’ibyuma Azovstal Ingabo za Ukraine mu gitondo cyo ku wa kabiri zavuze ko Uburusiya bukomeje gufungirana imitwe y’ingabo zayo muri urwo ruganda. Ukraine yasabye Guterres gushakira inzira isohora abasivire bari muri urwo ruganda UN inengwa kuba amashami yayo kugeza ubu agowe no kugera ku bantu bari mu kaga mu…

Read More

Emmanuel Macron yongeye kwegukana insinzi mu matora y’Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa yabaye kuri iki cyumweru tariki 24 Mata 2022. Yatorewe kuyobora u Bufaransa muri manda y’imyaka itanu iri imbere. Yatowe ku majwi 58,2% ahigitse Marine Le Pen bari bahanganye we wabonye 41,8%. Abafaransa barenga miliyoni 48 ni bo byari biteganyijwe ko bari butore Umukuru w’Igihugu hagati ya Emmanuel Macron ubarizwa mu Ishyaka La République En Marche na Marine Le Pen wo mu rya Le Rassemblement National. Macron yakuyeho agahigo kamazeho imyaka 20, aho nta mukuru w’igihugu watorewe kuyobora iki gihugu manda ebyiri zikurikirana. Perezida uheruka kubikora ni Jacques Chirac, icyo gihe…

Read More

Mu Karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, hatangijwe ubukangurambaga bw’iminsi ibiri ku buzima bw’imyororokere, indwara zitandura n’ubuzima bwo mu mutwe. Ubu bukanguramba bwatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Mata 2022, nyuma y’umuganda rusange usoza uku kwezi . Bwateguwe ku bufatanye bw’ Akarere ka Nyarugenge ,Umuryango w’Abanyeshuri biga Ubuganga mu Rwanda[ MEDSAR] n’Ikigo cy’Ababirigi cyita ku Iterambere mu Rwanda [Enabel ]. Buri kubera kuri Club Rafiki i Nyamirambo , Kimisagara kuri Maison des Jeunes ndetse no kuri Gare ya Nyabugogo ari na ho bwatangirijwe ku mugaragaro. Umuyobozi wa MEDSAR, Eric NIYONGIRA avuga ko bahisemo gukora ubu…

Read More

Kuri uyu wa 21 Mata 2022,Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye yandikiye ibaruwa Prof. Peter Mathieson, Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Edinburg ,amugaragaariza ko u Rwanda rutanyuzwe n’igisubizo cy’iyi kaminuza ku magambo ya Debora Kayembe. Kuwa 14 Mata nibwo Kayembe yanditse kuri Twitter amagambo ariko nyuma aza kuyasiba, budakeye kabiri kuwa 19 Mata, yongera kwandika yamagana ko u Rwanda rwakwakira abimukira n’impunzi zizaturuka mu Bwongereza ariko amagambo ye akanumvikana mo no guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Kayembe yongeyeho ko u Bwongereza budakwiriye gukorana n’u Rwanda kuko ruyobowe n’abagize uruhare muri Jenoside. Ejo kuwa Kane Kayembe yanditse…

Read More

Uwabaye perezida wa gatatu wa Kenya ,Mwai Kibaki Yatabarutse none kuwa gatanu, ku myaka 90 y’amavuko, nk’uko byatangajwe na Perezida Uhuru Kenyatta. Uhuru Kenyatta yavuze ko Mwai Kibaki “yari umuntu wakunze cyane igihugu usize umurage w’inshingano ku gihugu uzakomeza kubera urugero urungano rw’abariho n’abazaza mu Gihugu cya Kenya.” Yavuze ko Kibaki “azahora yibukwa nk’umugabo nyawe muri politiki ya Kenya” n’umuntu wagize uruhare runini mu guteza imbere ubukungu bwa Kenya ubwo yari minisitiri w’imari. Nyakwigendera Kibaki kandi yabaye visi perezida wa Kenya (1978 -1988) ku butegetsi bwa Daniel Arap Moi. Kibaki Ni umwe mu baperezida bane bategetse iki gihugu benshi mu…

Read More