Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) irashima uruhare rw’abafatanyabikorwa ba yo mu rugendo irimo rwo kwigisha abakora mu rwego rw’ubuzima basaga ibihumbi bitandatu mu myaka 10 iri imbere. Kuzamura umubare w’abaganga cyane cyane ab’inzobere mu kuvura indwara runaka, ni gahunda Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ifite. Dr. NDIMUBANZI Patrick, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego Rushinzwe Imyigishirize y’Abakozi bo mu Rwego rw’Ubuzima avuga ko: “Dufite abaganga benshi turi gutoza, cyane cyane mu byo twita ‘specialisation’, ni ukuvuga abaganga baba bazobereye mu kintu runaka. Rero dukeneye abaganga benshi babaga.” Mu gufasha muri uru rugendo, Umuryango utari uwa Leta, Rwanda Legacy of Hope, ubusanzwe uzana abaganga b’Inzobere…
Author: Bruce Mugwaneza
Buri mwaka, tariki 03 Gicurasi, u Rwanda rwifatanya n’Isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubwisanzure bw’Itangazamakuru. Uyu uba ari umwanya wo kwibukiranya ko itangazamakuru, ari umusemburo w’iterambere, kuko aho rikorwa kinyamwuga riba ijwi rya rubanda, ikiraro hagati y’abayobozi n’abayoborwa. Uba ari n’umunsi wo kwibutsa ubuyobozi bw’ibihugu ko kubahiriza ubwisanzure bw’itangazamakuru ari inshingano za bwo. Uyu mwaka, uyu munsi usanze u Rwanda rwarazamutse ku bijyanye n’uburyo Itangazamakuru rikora ryisanzuye, ugendeye kuri Raporo y’Umuryango w’Abanyamakuru batagira Umupaka [Reporters sans frontières (RSF)] ya 2022. Iyi Raporo yagaragaje ko u Rwanda ruza ku mwanya wa 136 mu bihugu 180 biri muri iyo Raporo, mu bijyanye…
Papa Francis mu kiganiro cyasohotse kuri uyu wa Kabiri yavuze ko yasabye inama i Moscou na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin kugira ngo agerageze guhagarika intambara muri Ukraine ariko akaba atarabona igisubizo.Francis yatangarije ikinyamakuru cyo mu Butaliyani cyitwa Corriere Della Sera dukesha aya makuru ko hashize ibyumweru bitatu intambara itangiye, yasabye umudipolomate mukuru wa Vatikani kohereza ubutumwa kuri Putin ku bijyanye no gushyiraho inama.Papa ati: “Ntabwo twabonye igisubizo kandi turacyatsimbarara”.Yongeyeho ati: “Mfite ubwoba ko Putin adashobora kugira iyi nama muri iki gihe, kandi ntabishaka. Ariko se ni gute udashobora guhagarika ubugome bukabije?” Francis yavuze kandi ko Minisitiri w’intebe wa Hongiriya, Viktor…
Abayobozi ba Ukraine bavuze ko biteze ko abaturage benshi bazashobora kuva mu mujyi wa Mariupol wari ugoswe ku wa mbere. Perezida Volodymyr Zelenskyy mu butumwa bwa videwo yavuze ko abaturage barenga 100 bashoboye kuhava ku cyumweru, kandi ko bagomba kugera ku wa mbere i Zaporizhzhia. Hamwe n’ingabo z’Uburusiya zigaruriye Mariupol zisigaye, abasivili babarirwa mu magana hamwe n’ingabo zigera ku 2000 zo muri Ukraine zashyizwe mu mirimo y’ibyuma bya Azovstal. Ubutumwa bwa Zelenskyy bugira buti: “Ku nshuro ya mbere, kuri ubu butaka habaye iminsi ibiri yo guhagarika imirwano.” Minisitiri w’intebe wungirije wa Ukraine, Iryna Vereshchuk, yavuze ko ikibazo cya Azovstal ari…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 02 Gicurasi 2022, hirya no hino mu gihugu, abayoboke b’Idini ya Islam baramukiye mu isengesho ryo kwizihiza umunsi mukuru wa Eid al-Fitr, umunsi mukuru usoza Igisibo gitagatifu cya Ramadhan. Ni igisibo bari bamazemo igihe cyingana n’ukwezi, biyegereza Imana binyuze mu masengesho no mu gusiba kurya amanwa yose ari na ko bakora ibikorwa by’urukundo. Ku rwego rw’igihugu, iri sengesho ryabereye muri Stade Regional ya Kigali, i Nyamirambo ahari hateraniye Abayisilamu basaga ibihumbi bitanu. Mufti w’u Rwanda Sheikh Salim HITIMANA, yavuze ko muri rusange uku kwezi kwagenze neza. Ati: “Twakoze amasengesho ku bwinshi kuko…
Ubuyobozi bw’akarere ka kicukiro, abarezi n’ababyeyi barerera mu mashuri yo muri aka karere bemeza ko gahunda yatangijwe na Fondation Ndayisaba Fabrice (NFF), yo kwibukira mu mashuri yose yo mu karere ka Kicukiro, Abana n’Ibibondo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ifite umusanzu ukomeye mu kubaka abana bazakura batarangwa n’ingengabtekerezo ya Jenoside. Mu 2011, Fondasiyo Ndayisaba Fabrice, isanzwe ikora ibikorwa by’urukundo no gutoza urubyiruko gukura rukunda igihugu, yatangije gahunda yo kwibuka Abana n’Ibibondo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kuva mu 2015, iyi Fondation noneho itangiza iki gikorwa mu bigo by’amashuri yo mu Karere ka Kicukiro. UWIZEYIMANA Chantal, Umuvugizi w’iyi Fondasiyo,…
Mino Raiola yari ahagarariye benshi mu bakinnyi bakomeye b’umupira w’amaguru mu Burayi, barimo Zlatan Ibrahimovic, Paul Pogba na Erling Haaland Itangazo ryashyizwe n’umuryango we kurubuga rwe rwa Twitter rigira riti: “Mu kababaro kenshi turabamenyesha ko umu ajenti ukomeye cyane w’umupira wamaguru yitabye Imana “Mino yarwaniriye umupira w’amaguru kugeza ku munota wanyuma kugira ngo arengere abakinnyi bacu. Nkuko bisanzwe, Mino yaduteye ishema kandi ntiyigeze abimenya. “Mino yakoze ku mibereho myinshi binyuze mu mirimo ye maze yandika igice gishya mu mateka y’umupira w’amaguru ugezweho. Kubaho kwe ntikuzabura kubaho. Inshingano za Mino zo guhindura umupira w’amaguru ahantu heza ku bakinnyi zizakomeza kandi bafite…
Umunyamakuru wa Radio Liberty (RL) , Vira Hyrych yapfiriye i Kyiv nyuma y’igitero cy’indege cy’Uburusiya cyibasiye inyubako yari atuyemo mu murwa mukuru wa Ukraine Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika bivuga ko umurambo wa Hyrych wabonetse mu gitondo cya kare ku ya 29 Mata mu gihe ibisigazwa by’iyi nyubako, yaturikijwe na misire y’Uburusiya mu ijoro ryakeye.Ku ya 28 Mata, umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, Antonio Guterres yasuye Kyiv ubwo ibitero by’indege byibasiye umurwa mukuru, harimo n’amagorofa.Ku ya 28 Mata, umuvugizi wa Minisiteri y’ingabo y’Uburusiya, Igor Konashenkov, yatangaje ko misire zagonze inyubako z’uruganda i Kyiv rukora ibisasu bya roketi muri Ukraine.Abayobozi ba Ukraine ntacyo batangaje…
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yongeye gusaba kugeza ijambo ku bakuru b’ibihugu bo mu muryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU), nkuko byatangajwe na Moussa Faki umukuru w’akanama ka AU .Abinyujije kuri Twitter, Bwana Faki yanditse ko yakiriye ubwo busabe mu kiganiro kuri telefone na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine.Mu uku Kwezi kwa Kane, Perezida Zelensky yagiranye ikiganiro kuri Telefone na Perezida wa Senegal Macky Sall, ukuriye AU kuri ubu, aho yasabye kugeza Ijambo ku Bayobozi bo muri Afurika.Ibihugu byo muri Afurika nibyo biza ku isonga ku Rutonde rw’ibyifashe mu Matora y’Umwanzuro w’Umuryango w’Abibumbye (UN), Umwanzuro wasabaga guhagarika Uburusiya mu Kanama kawo k’Uburenganzira…
Mu mahugurwa y’iminsi ibiri yari yateguriwe abana bo mu mirenge igize akarere ka Nyaruguru aho bahugurwaga ku ihohoterwa, uburenganzira bw’umwana n’uko umwana yagaragaza ihohoterwa, bagaragaje ibyiciro bikunze guhohotera abana birimo n’ababyeyi babo babibyariye ndetse n’abaturanyi babo. Umwe mu bana bo mu murenge wa Nyagisozi, avuga ko ababyeyi aribo baza ku mwanya wa mbere mu guhohotera abana, aho babakoresha imirimo ivunanye, nko kwikorezwa amajerekani y’amazi atangana n’imyaka bafite abandi bagatundishwa ibirundo by’amafumbire mbere yo kujya kwiga. Ati: “usanga umubyeyi yakoreye umwana we ijerekani y’amazi yuzuye umwana afite imyaka 8, umwana agakererwa ishuri kubera ikirundo bamuhaye cy’ifumbire agomba kujya kwiga akirangije, hariho…