Biteganijwe ko abadepite bo muri Somaliya bazatora perezida mushya w’iki gihugu ku ya 15 Gicurasi 2022, Igikorwa cy’amatora cyahungabanyijwe n’ibitero bya al-Shabab ndetse n’amakimbirane hagati ya Perezida Mohamed Abdullahi Mohamed na Minisitiri w’intebe Mohamed Hussein Roble. Guhitamo perezida ni intambwe y’ingenzi mu gushyiraho guverinoma nshya, igomba gushyirwaho bitarenze ku ya 17 Gicurasi niba Somaliya ishaka gukomeza kubona inkunga y’ingengo y’Imari Mpuzamahanga izafasha mu kwishyura ibyangombwa nkenerwa mu mibereho ya buri munsi. Kubera intambara y’abanyagihugu kuva mu 1991, Ihembe rya Afurika riharanira kongera kubaka inzego za ryo mu gihe cy’iterabwoba n’umutwe witwaje intwaro witwa Al-Shabab uhuza Al-Qaeda.Guverinoma ,cyangwa ingabo zifatanije bigenzura…
Author: Bruce Mugwaneza
Perezida Joe Biden yemeje Karine Jean-Pierre nk’umuvugizi we mushya – bikaba ari bwo bwa mbere umwirabura, ashyizwe kuri uwo mwanya. Karine Jean-Pierre, w’imyaka 44 y’amavuko ,usanzwe ari umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe itangazamakuru kuva Biden atowe. Azatangira imirimo ye nyuma y’uko Jen Psaki avuye ho hagati muri Gicurasi. Jean-Pierre, ni umusesenguzi wa politiki, yari umuyobozi mukuru w’itsinda rya Kamala Harris mu gihe cyo kwiyamamariza umwanya wa visi perezida mu 2020 .kandi yakoranye na Barack Obama mu 2008 na 2012 mu kwiyamamaza kwe. Jen Psaki asimbuye kuri uwo mwanya, agiye gukora mu kinyamakuru MSNBC cyegamiye ku ruhande rw’abashaka ko ibintu bihinduka(left-wing).Abinyujije kuri…
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 6 Gicurasi 2022, Abanyalibani baba mu mahanga batangiye gutora ababahagarariye mu matora y’abadepite, ni amatora yabaye ariko mu gihe ibitangazamakuru bya leta byavuze ko muri iyi myaka ibiri hari ikibazo cy’ubukungu kitigeze kibaho cyibasiye abatari bake muri iki gihugu.Ni ku nshuro ya kabiri mu mateka y’igihugu, abenegihugu baba mu mahanga bashoboye kwitorera ababahagarariye 128, mu matora ateganijwe kubera iwabo ku ya 15 Gicurasi.None ku wa gatanu, ku isaha ya saa moya za mu gitondo aya matora yabaye mu mahanga mu bihugu icyenda by’Abarabu no muri Irani, mu gihe abasigaye bazatora mu bindi bihugu 48…
Inzobere mu mirire no kuboneza imirire, zivuga ko mu gihe abagabo bariye ibikomoka kuri Soya kenshi bishobora kugabanya umusemburo wa kigabo witwa ‘Testosterone’ bikaba byabaviramo kuba ingumba. Umusemburo wa ‘Testosterone’ ugira uruhare rukomeye mu ikorwa ry’intanga ngabo. Mu gihe uyu musemburo wagabanutse biragoye ko umugabo yatera inda. Kurya Soya kenshi ni imwe mu mpamvu zishobora gutuma uyu musemburo ugabanuka. KWIZERA Philemon, inzobere mu mirire no kuboneza imirire, avuga ko intandaro yo kuba Soya zigabanya testosterone, ari umusemburo karemano uba muri iki kiribwa witwa ‘Phytoestrogen’ cyangwa se dietary estrogen. “kuba soya ifite Phytoestrogen, urumva ifite estrogen muri yo.’’ Estrogen ni umusemburo…
Hon. Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yahagaritswe ku mirimo ye kubera ibyo akurikiranyweho bitatangajwe. Itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, ryo kuri uyu wa Kane tariki 5 Gicurasi 2022, rihagarika uyu muyobozi ku nshingano ze, rivuga ko yahagaritswe kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho. Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rubinyujije ku rukuta rwa Twitter rwashyizeho ubutumwa bugira buti “Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco akurikiranweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo. Iperereza ku byaha akurikiranyweho rikaba rikomeje mu gihe afungiwe iwe mu rugo.” Tariki 04 Ugushyingo 2019, nibwo Hon. Bamporiki Edouard…
Raporo nshya y’umuryango w’abibumbye ishami ryita ku buzima (OMS) ivuga ko imfu zose zo mu mwaka ushize wa 2021 izifitanye isano na Covid-19 zikubye hafi inshuro eshatu. Kuri uyu wa Kane umuryango w’abibumbye wavuze ko hapfuye miliyoni 14.9 zirenga zifitanye isano na Covid-19 mu mpera za 2021. Umubare w’impfu zatewe na Covid-19 kandi ukamenyeshwa OMS muri kiriya gihe, kuva muri Mutarama 2020 kugeza mu mpera za Ukuboza 2021, urenga gato miliyoni 5.4. Imibare ya OMS yerekana ko abantu bapfuye bazize Covid-19 kimwe n’abapfuye biturutse ku buryo butaziguye bwa yo, harimo n’abantu batabashaga kwivuza mu bihe bidasanzwe by’icyo cyorezo, yazamutse kandi ko imibare…
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangije urubuga ruhuza abantu bo hirya no hino ku Isi kugira ngo bamufashe gutsinda intambara n’Uburusiya no kubaka ibikorwa remezo by’igihugu, igikorwa cyiswe:UNITED24. Ku gicamunsi cy’ejo ku wa Gatatu, Gicurasi 2022, Inama mpuzamahanga y’abaterankunga yakusanyije miliyari 6 z’amayero zigomba guhabwa Ukraine. Minisitiri w’intebe wa Polonye, Mateusz Morawiecki, yatangaje ko inama mpuzamahanga y’abaterankunga yabereye i Warsaw ikusanya inkunga ya Ukraine ingana na miliyari 6.16 z’amayero , kugira ngo ifashe igihugu cya Ukraine cyugarijwe n’intambara. Mu nama yayobowe na Polonye ndetse na Suwede, ibihugu nka Finlande, Repubulika ya Ceki, Korowasiya n’ibindi byiyemeje gutanga miliyoni y’amayero yo gushyigikira…
Umuyobozi wambere wa Belarus kuva ikibona ubwigenge, Stanislav Shushkevich yapfuye afite imyaka 87 y’amavuko nk’uko umugore we yabitangarije AFP. Ejo ku wa gatatu tariki ya 4 Gicurasi 2022, umugore we Irina yavuze ko Shushkevich yapfuye azize ibibazo byatewe na coronavirus. Shushkevich, hamwe n’umuyobozi w’Uburusiya Boris Yeltsin bari kumwe kandi n’umuyobozi wa Ukraine, Leonid Kravchuk, bashyize umukono ku itangazo ryo mu 1991 ryashenye Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti. Uyu mugabo yayoboye Belarus kuva yabona Ubwigenge kugeza ubwo yatsinzwe amatora yo mu 1994 na Lukashenko, aba umunyamuryango ukomeye w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi. Amasezerano ya Belavezha yashyizweho umukono ku ya 8 Ukuboza 1991 muri luxury dacha mu…
Itsinda ry’impuguke ziyobowe na Dr John Sekabira, umujyanama mukuru w’inzobere mu kubaga indwara z’abana mu bitaro by’igihugu bya Referral Mulago, kuri uyu 3 Gicurasi 2022, babaze neza kandi batandukanya impanga zavutse zifatanye Madamu Rabbecca Nkunda ,ufite imyaka 20, utuye i Kakooba, mu majyepfo y’Umujyi wa Mbarara, yabwiye Daily Monitor dukesha iyi nkuru ko yagiye mu bitaro nyuma yo kumva afite ububabare mbere yo kwihutira kujya mu bitaro bya Misiyoni bya Ruharo kugira ngo abyare. Ati: “Byose byatangiye numva inda ishaka kuvuka bisanzwe ariko bambwira ko ataribyo. Nagiye i Ruharo kwisuzumisha nsanga meze neza ariko nyuma, gushaka kuvuka byariyongereye. Madamu Nkunda…
Umuryango w’ubumwe bwa Africa na Leta ya Somalia byatangaje ko byamaganye “igitero cy’iterabwoba” cyakozwe ku kigo cy’ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bwa ATMIS muri Somalia. Izo mpande zombi mu matangazo zasohoye zivuga ko zihanganishije u Burundi ku abasirikare babwo baguye muri icyo gitero. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Moussa Faki ukuriye Komisiyo y’Ubumwe bwa Africa yatangaje ko yavuganye na Perezida General Evariste Ndayishimiye mu “guha icyubahiro ingabo” zaguye muri icyo gitero. Ati:“Uyu munsi navuganye na Perezida General Evaliste Ndayishimiye kugira ngo nunamire igitambo cy’ingabo z’amahoro za ATMIS-Somaliya zaburiye ubuzima mu murimo wo kugarura Amahoro ,nyuma y’igitero cy’iterabwoba cyabereye muri…