Inteko rusange ya Sena yemeje umushinga w’ingengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2022/2023 yiyongereyeho miliyari 106.4 ugereranije n’iyari yatowe muri kamena 2022. Abasenateri basabye ko hashyirwa imbaraga mu kugabanya imisoro ahubwo hakongerwa umubare w’abasora kugira ngo amafaranga aturuka imbere mu gihugu azamuke cyane ko imisoro iziyongeraho 5% by’ingengo y’imari ivuguruye. Komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari yabanje kugaragariza inteko rusange ya Sena raporo yakoze nyuma yo gusuzuma umushinga w’itegeko nimero 019/2022 rigena ingengo y’imari yatowe kuwa 30 Kamena 2022. Iyi komisiyo yasobanuye ko amezi 6 ya mbere, ingengo y’imari yari imaze gushyirwa mu bikorwa ku gipimo cya 59%. Ingengo y’imari yatowe muri kamena…
Author: Bruce Mugwaneza
Mu Mirenge yose igize Akarere ka Ruhango, abaturage, abayobozi ku nzego zose ndetse n’abashinzwe umutekano baramukiye mu bikorwa by’isuku muri gahunda y’Igitondo cy’isuku, nk’uko bisanzwe bikorwa ku wa kabiri mu gitondo. Nyuma y’iki gikorwa, Ubuyobozi bw’akarere bwagiranye ibiganmiro n’abaturage, bushishikariza buri muturage kwanga no kurwanya ruswa n’akarengane hamwe n’ibisa nabyo aho biva bikagera. Mu butumwa ku bitabiriye Igitondo cy’isuku cy’uyu munsi muri Mujyejuru I na Butare I,Umuyobozi w’Akarere Habarurema Valens, yabigarutseho agira ati “Niba hari ukurengenyije cyangwa ashaka kukurenganya mu buryo ubwo ari bwo bwose,jya utera intambwe uhamarage uwo ushaka wese mu Karere, Imiryango yose irafunguye.” Meya Hbarurure yakomeje agira…
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente aratangaza ko iterambere ry’u Rwanda mu nzego zirimo ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage muri rusange ari umusaruro uva mu mahitamo igihugu cyakoze yo gushora imari mu ikoranabuhanga na inovasiyo ndetse no kubakira ubushobozi urubyiruko. Minisitiri w’Intebe ibi yabitangarije nama mpuzamahanga ya za guverinoma ibera i Dubai muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu. Muri iyi nama izwi nka Global Government Summit u Rwanda rwahawe umwanya ngo rusangize Isi ibishya n’umwihariko mu miyoborere yarwo izana impinduka mu iterambere ry’ubukungu binyuze muri inovasiyo n’ikoranabuhanga. Aha Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yagaragaje ko ahazaza ha muntu hazashingira ku ikoranabuhanga na inovasiyo…
Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, muriki gitondo arimo kugeza ku Nteko Ishinga Amategeko Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko N° 019/2022 ryo kuwa 30 Kamena 2022 rigena Ingengo y’Imari ya Leta y’Umwaka wa 2022/2023. Yasabye ko Ingengo y’Imari ingana na miliyari 4,658.4 z’amafaranga y’u Rwanda yiyongera ikagera kuri miliyari 4,764.8 z’amafaranga y’u Rwanda, ayiyongeraho akagera kuri miliyari 106.4 z’amafaranga y’u Rwanda, bingana na 2.3 %. Ku mpinduka ku mafaranga yinjizwa mu Ngengo y’Imari ya Leta, amafaranga ava imbere mu gihugu aziyongera ave kuri miliyari 2,372.4 z’amafaranga y’u Rwanda agere kuri miliyari 2,487.6 z’amafaranga y’u Rwanda, akiyongeraho miliyari 115.2 bingana…
Abasenateri bagize Komisiyo ya Politike n’imiyoborere muri Sena, basabye abayobozi b’Akarere ka Gasabo kujya bongera kumenyesha abaturage igihe imishinga cyangwa ibyifuzo baba babijeje idakorewe igihe. Abasenateri bavuga ko hari ikibazo ko iyo Akarere kadashyize mu bikorwa ibyemejwe mu igenamigambi kadasubiri inyuma ngo kamenyeshe abaturage. Hari ibitekerezo bitangwa n’abaturage bigatinda gukorwa kandi ntibamenyeshwe impamvu, ariko mubibitera hakaba harimo ingengo y’imari idahagije nkuko umuyobozi nshingwabikorwa w’aka karere, Umwali Pauline yabisobanuye. Yagize ati “Ibyo bitekerezo turabyakira tukaganira na za njyanama kuva ku Kagali hakagira ibyemezwa bikajya mu ngengo y’ imari, niba hatanzwe wenda 10 ariko hakaboneka ingengo y’imari ya kimwe, njyanama igahitamo igikomeye…
Minisiteri y’Ubuzima irateganya ko muri 2030 abazaba barasuzumwe kanseri y’inkondo y’umura bazaba bageze kuri 70% bavuye kuri 25% by’abamaze gusuzumwa iyi ndwara iza ku mwanya wa kabiri mu guhitana abagore benshi. Muri gahunda ya siporo rusange idasanzwe yakozwe kuri iki Cyumweru, ikibazo cya kanseri y’inkondo y’umura nicyo cyibanzweho cyane. Ku bufatanye n’abafatanyabikorwa ba Minisiteri y’Ubuzima, mu Karere ka Gicumbi hari ababyeyi basaga ibihumbi 55 bashyizwe muri gahunda yo gusuzumwa iyi kanseri y’inkondo y’umura kuburyo muribo abagera ku bihumbi 20 bamaze gusuzumwa nyamara 600 bagaragaje ibimenyetso byayo nk’uko byasobanuwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana. Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku…
Polisi y’u Rwanda yerekanye umugabo w’imyaka 34 Hafashimana Usto ukekwaho ibyaha by’ubwicanyi ndengakamere aho yari amaze kwica abaturage 4 abaciye imitwe abandi babiri arabakomeretsa, umwe amukuramo ijisho undi amuca ukuboka. Uyu mugabo w’imyaka 34 witwa Hafashimana Usto uzwi ku izina rya Yussuf avuka mu Karere ka Ngororero Umurenge wa Ngororero mu Kagali ka Kanseke akekwaho ibyaha by’ubwicanyi bukabije. Yatawe muri yombi amaze kwica abaturage 4 mu bice bitandukanye mu Mujyi wa Kigali abaciye imitwe abandi babiri arabakomeretsa ku buryo bukomeye. Bamwe mubo yakomerekeje n’imiryango y’abo yiciye ababo bavuga ko yazaga mu masaha y’ijoro afite umuhoro akabatema. Uyu mugabo Hafashimana Usto…
Umutingito ukomeye wahitanye ababarirwa mu magana y’abantu mu Burasirazuba bw’Amajyepfo ya Turikiya na Syria. Uyu mutingito wabaye ahagana saa kumi n’iminota 17 ku isaha yo muri icyo gihugu ukaba wari ufiye igipimo cya 7,8. Kugeza ubu imibare y’abamenyekanye bapfuye igeze kuri 500. Imijyi 10 ni yo yashegeshwe n’uyu mutingito nk’uko inkuru ya BBC ibivuga. Hari impungenge z’uko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera mu masaha ari imbere. Inyubako nyinshi zasenyutse ndetse amatsinda y’abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi yoherejwe hirya no hino kuramira abagihumeka bagwiriwe n’ibisigazwa byazo. Minisitiri w’Umutekano wa Turikiya, Suleymon Soylu, yavuze ko imijyi 10 yakozweho irimo Gaziantep, Kahramanmaras, Hatay, Osmaniye, Adiyaman, Malatya,…
Muri Tanzaniya mu basore 67,299 bari bagiye mu gisirikare nyuma yo kubapima basanze 147 bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA Ibi n’ibyagarutsweho na Komisiyo ishinzwe Sida ubwo yagaragarizaga inteko ishinga amategeko raporo y’uburyo urubyiruko rurangije amashuri atandatu yisumbuye abashakaga kujya mu gisirikare hagati ya Gashyantare muri 2022 na Gashyantare muri 2023. uko bari bahagaze Mu rubyiruko 67,299 bagombaga kujya mu gisirikare abasaga 147 bangana na 0.22% babasanganye virusi itera Sida. Mu indi iyo komisiyo yerekanye nuko muri 2019, abasore bagiye mu gisirikare bari 20,413 mu gihe 60 aribo babasanganye virusi itera Sida. Muri 2020 21,383 abanduye basanze ari 45 naho muri…
Polisi y’u Rwanda yihanangirije abantu bose bazi ko bakoresha impushya zo gutwara ibinyabiziga mpimbano n’abajya kuzigura mu bindi bihugu ko uzabifatirwamo atazihanganirwa. Uyu muburo uje ukurikira ifatwa ry’umugabo w’imyaka 35, wari utwaye ikamyo yo mu bwoko bwa Benz Actros, afite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’uruhimbano rwatangiwe mu gihugu cy’u Burundi. Uwafashwe ni uwitwa Shema Alphonse, wafatiwe mu kigo gisuzuma imiterere y’ibinyabiziga giherereye i Remera mu Karere ka Gasabo, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Gashyantare saa tatu za mu gitondo, ubwo yari aje gusuzumisha ubuziranenge bw’ikamyo yatwaraga. Ni nyuma y’uko muri iki kigo mu cyumweru gishize hari hafatiwe undi…