Abayobozi b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC)bagaragaje ko isoko rusange ry’uyu muryango rikoze uko bikwiye, hari byinshi abaturage bageraho bitabahenze kandi bidasabye kubikura mu mahanga. Ibiganiro kuri iri soko rusange byabereye Arusha muri Tanzania, ibihugu byose bigize uyu muryango uko ari 7 byari bihagarariwe. Abaperezida 5 barimo uwa Tanzania, Uganda, u Burundi na Kenya bari bahibereye, uw’u Rwanda ahagarariwe na Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente, kimwe n’uwa RDC wari uhagarariwe na minisitiri w’intebe, Jean-Michel Sama Lukonde Kyenge. Perezida wa Sudan y’Epfo we yari ahagarariwe na minisitiri mu biro bye. Kuri aba, hiyongeraho perezida wa Somalia witabiriye nk’umushyitsi. Mu kiganiro aba…
Author: Bruce Mugwaneza
Umunya-Sénégal Sadio Mané yegukanye igihembo cy’umukinnyi w’Umunyafurika w’umupira w’amaguru warushije abandi muri uyu mwaka ku nshuro ya kabiri yikurikiranya. Mu muhango w’ibihembo by’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) byabereye mu murwa mukuru Rabat wa Maroc, Sadio Mané yongeye guhamba iki gihembo, nk’umukinnyi w’Umunyafurika warushije abandi. Ibi bihembo bya CAF byagarutse bwa mbere mu myaka itatu yari ishize, nyuma yuko byari byabaye bihagaritswe n’icyorezo cya Covid-19. Umunya-Nigeria Asisat Oshoala na we yisubije iki gihembo mu rwego rw’abakinnyi b’abagore, yari yanegukanye mu 2019. Mané yahigitse Edouard Mendy, Umunya-Sénégal mugenzi we akaba n’umunyezamu wa Chelsea, hamwe n’Umunya-Misiri Mohamed Salah bahoze bakinana muri Liverpool,…
Abarimu 28 bigisha mu ishuri rya G S Marie Merci Kibeho, ryo mu Karere ka Nyaruguru, mu Ntara y’Amajyepfo, baherekejwe n’umuyobozi w’iri shuri, basuye Inteko Ishinga Amategeko y’ u Rwanda basobanurirwa ibihakorerwa. Ni urugendo shuri bakoze kuri uyu wa 21 Nyakanga 2022. Padiri Pascal Nshimiyimana uyobora iri shuri avuga ko “Ubundi muri gahunda dufite nk’ishuri, buri mwaka tugira igikorwa cyangwa ahantu runaka dusura kugira ngo twiyungure ubumenyi nk’abarezi.” Uyu muyobozi avuga ko uyu mwaka bahisemo gusura Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo “Tubashe gusobanukirwa neza imikorere y’’Inteko Ishinga Amategeko, nk’abaturage b’igihugu, ariko na none tugomba kugira n’ubumenyi bwisumbuyeho kugira ngo dufashe…
Hashize igihe ku masoko yo hirya no hino mu gihugu hagaragara izamuka ry’ibiciro aho bimwe bihuzwa n’intambara y’Uburusiya na Ukraine utaretse n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19. N’ubwo bimeze bityo, ku bihingwa byera hano mu Rwanda, abahinzi twaganiriye bavuga ko izamuka ry’ibiciro byabyo rikomeje kugaragara ku masoko yo mu gihugu riterwa n’imihindagurikire y’ikirere bigatuma umusaruro utaba mwiza uko bikwiye. Uwamariya Anathalie wo mu Murenge wa Kigabiro akora ubuhinzi bw’imboga n’imbuto avuga ko urwego ubuhinzi bwazo buriho ko bitoroshye ko batunga ingo zabo bakanahaza amasoko. Ati” Ntago turabikora neza, wenda twahagije urugo. Ibihingwa biracyari bikeya kuburyo umuntu atahita atumiza nk’isoko cyangwa se ikigo…
Urubuto rwa Pomme ruri mu mbuto zikundwa n’abatari bake ariko usanga atari igihingwa kimenyerewe hano mu Rwanda kuko idapfa kwera aho ari ho hose bitewe n’imiterere y’ikirere cyaho. Hari abatekereza ko urubuto rwa Pomme ruhingwa gusa mu bibaya ahaba ubutaka bukonja, nyamara siko bimeze kuko rushobora guhingwa kimwe n’ibindi bihingwa ku buryo rwakwera no ku butaka bw’u Rwanda kandi bidasabye umuhinzi imbaraga nyinshi arwitaho. Mu bushakashatsi bwakozwe na Eng. Ngabonzima Ally, Umushakashatsi ku buhinzi bw’ibihingwa bidasanzwe bimenyerewe mu Rwanda n’ibirimo gucika, yasanze hari uburyo Pomme zategurwamo bityo zikazabasha guhangana n’ikirere gishyuha bidasabye umuhinzi kwita ku murima mu buryo bwihariye. Yagize…
Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rubavu, ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), yataye muri yombi Niyirora Emmmanuel na Ntagungira Eric, bafite udupfunyika 6000 tw’urumogi. Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Nyakanga, bafatiwe mu Murenge wa Rugerero, Akagali ka Gisa, Umudugudu wa Shweru, ubwo bari batwaye urumogi kuri moto ifite Purake; RC 476A, nayo yahise ifatwa . Aba bafashwe nyuma y’iminsi itatu gusa muri aka Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Rugerero hafatiwe undi mucuruzi w’urumogi wari ufite udupfunyika turenga 1000 tw’urumogi. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko aba bombi bafashwe…
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda n’iya Ghana basinyanye amasezerano y’ubufatanye azatuma Inteko zishinga Amategeko zombi zirushaho kunoza imirimo zishinzwe, zikungurana ibitekerezo ku ngingo runaka. Umuhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye (MoU) hagati y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda n’iya Ghana wabereye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, kuri uyu wa Gatatu, tariki 20 Nyakanga 2022. Ku ruhande rw’u Rwanda, Perezida w’Umutwe w’Abadepute Hon. Donatille Mukabalisa ni we washyize umukono kuri ayo masezerano, mu gihe ku ruhande rwa Ghana ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu, Hon. Alban Sumana Kingsford Bagbin. Aya masezerano ni kimwe mu bigize urugendo shuri uyu muyobozi w’Inteko Ishinga…
Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba, bagiye guhurira Arusha muri Tanzania mu nama isanzwe ibahuza, ni inama ya 22 biteganyijwe ko izatangira kuwa Gatanu w’iki cyumweru tariki ya 22 Nyyakanga, ikazamara iminsi 2. Itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara n’ubunyamabanga bukuru bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, rivuga ko iyi nama yahujwe n’umwiherero w’abakuru b’ibi bihugu kugira ngo baganire ku masezerano y’isoko rusange ry’uyu muryango, East African Common Market Protocol. Muri uwo mwiherero, abo bakuru b’ibihugu bazarebera hamwe aho gushyira mu bikorwa ayo masezerano bigeze, imbogamizi zirimo n’uburyo zakurwaho ndetse n’inzego abafatanyabikorwa b’uyu muryango batangamo umusanzu wabo kugira ngo iri soko…
Kuri uyu wa 20 Nyakanga 2022, i Kigali habereye umuhango wo kumurika ku mugaragaro integanyanyigisho igenewe gutegurira imfungwa n’abagororwa gusubira mu buzima busanzwe bw’Umuryango Nyarwanda. Biteganyijwe ko uyu munsi ari bwo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa(RCS), ruza kwemeza iyo Nteganyanyigisho (Curriculum) igiye gushyirwa muri gereza zose zo mu Rwanda kugira ngo ijye yifashishwa mu kugorora no kwigisha abafunzwe igihe bategurirwa kuzasubira mu Muryango Nyarwanda. Ni integanyanyigisho izafasha RCS mu guharanira ko abazajya basubizwa mu Muryango Nyarwanda bajya baba baragororotse, ariko bashobora no kugira umusanzu batanga mu kubaka Igihugu cyabo binyuze mu gukora ibikorwa bijyanye n’ayo masomo bigishirijwe muri gereza. Iyo nteganyanyigisho, yakozwe ku…
Abakandida ku mwanya wa visi perezida wa Kenya, mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri bahataniye mu kiganiro mpaka kuri televiziyo, cyari kiganjemo ingingo ya ruswa n’icyiswe kwigarurira leta. Iki kiganiro mpaka cyo mu matsinda abiri cyari cyitabiriwe n’abakandida bane, ariko amaso yari ahanzwe Rigathi Gachagua na Martha Karua bo mu mashyaka ya politiki akomeye. Abakandida babajijwe ibibazo birimo ibivuga ku bukungu, imiyoborere n’ubunyangamugayo bw’abari mu myanya y’ubutegetsi. Gachagua, urimo kwiyamamazanya na Visi Perezida wa Kenya William Ruto mu ihuriro ‘Kenya Kwanza’ (mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo “Kenya mbere na mbere”), yagowe no kwisobanura kuri dosiye ikomeje ya ruswa. Ariko…