Author: Bruce Mugwaneza

Ministeri y’Ibidukikije irashimangira ko hari ibindi bishanga 5 bigiye gutunganywa kugira ngo Umujyi wa Kigali ukomeze kugira isura nziza ariko irengera ibidukikije ari na ko abantu barushaho kugira ahantu henshi ho kuruhukira. Ni mu gihe abatuye mu murwa w’u Rwanda n’abawugenda ndetse n’abarengera ibidukikije, bashima intambwe yatewe hashyirwaho icyanya gifasha abantu kuruhuka no kwidagadura cya Nyandungu. Mu masaha y’agasusuruko, icyanya cya Nyandungu kimaze icyumweru gifunguwe abantu barimo kugisura. Mu magana y’abarimo kuhatemberera harimo n’itsinda ry’abana biga mu ishuri ribanza rya Source du Savoirs bavuga ko ari bwo bwa mbere basuye pariki ndetse akaba ari inyungu ikomeye mu bijyanye no kwiyungura…

Read More

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye Hailemariam Desalegn, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, ubu ni umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’Umuryango nyafurika uharanira guteza imbere ubuhinziwari kumwe na Dr. Agnes Kalibata uyobora uyu muryango ndetse n’umuyobozi w’uyu muryango mu Rwanda Jean Paul Ndagijimana. Aba bayobozi bamumenyesheje iby’inama y’Ihuriro Mpuzamahanga ku iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika (AGRF) izabera mu Rwanda muri Nzeri 2022.

Read More

Urubuto rwa Coeur de boeuf (umutima w’imfizi) ni rumwe mu mbuto zitamenyerewe kandi zidahingwa n’abantu benshi hano mu Rwanda. Abenshi bakavuga ko kuba batitabira kuruhinga ari uko rwerera igihe kirekire, ndetse rukaba runibasirwa cyane n’indwara, kuburyo umusaruro warwo ugorana kuboneka. Tuganira n’abahinzi bo mu karere ka Rwamgana ,Umurenge wa Kigabiro badutangarije ko Coeur de boeuf iri mu mbuto ziryoha kandi z’ingirakamaro k’ubuzima bwa muntu ariko ko usanga abahinzi benshi batitabira kuyihinga bitewe n’uko umusaruro wayo utaboneka mu gihe gito ugereranyije n’ibindi bihingwa. Kamanzi Alldy ufite uru rubuto amaranye imyaka isaga 30 avuga ko ari urubuto rwiza rufite intungamubiri ariko ko…

Read More

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima (OMS), ryemeje ko indwara y’ubushita bw’inguge (Monkeypox ­), ifatirwa ingamba zihutirwa, kuko ngo ari ikibazo kibangamiye ubuzima rusange bw’abatuye Isi. Iki ni icyemezo cya OMS cyo ku rwego rw’ikirenga, kije gikurikira icyafatiwe icyorezo cya Covid-19 mu mwaka wa 2020, ubwo abatuye Isi bose basabwaga kuguma mu rugo. Kuva muri Mata uyu mwaka, ni bwo ibihugu by’i Burayi na Amerika ya Ruguru, byatangiye kubona abafatwa n’ubushita bw’inguge, indwara yari imenyerewe muri Afurika yo hagati n’i burengerazuba, ikaba ikomoka ku nguge ziba mu mashyamba y’icyo gice. Icyo gihe OMS yavugaga ko Monkeypox atari ikibazo cyahangayikisha Isi, ariko…

Read More

Umugaba mukuru w’ingabo za Benin, Gen de Brigade Fructueux Candide Ahodegnon Gbaduidi uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda avuga ko umubano mwiza w’ibihugu byombi ukomeje gutuma n’imikoranire mu bya gisirikare ikomeza kwaguka. Uyu mugaba w’ingabo za Benin yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Nyakanga. Gen Gbaduidi avuga ko imikoranire ihamye hagati y’ingabo z’u Rwanda na Benin biri mu byibanze bimugenza. Umugaba mukuru w’ingabo za Benin Gen de Brigade Fructueux Candide Ahodegnon Gbaduidi yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi yunamira imibiri y’Abatutsi…

Read More

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ku Isi (OMS), ryatangaje ko indwara ya monkeypox ari ikibazo gihangayikishije Isi. Uyu mwanzuro wafashwe ubwo hasozwaga inama ya kabiri ya komite idasanzwe ya OMS kuri virusi. Umuyobozi mukuru wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus yatangaje ko kugeza ubu abantu barenga 16 000 bagaragaweho n’iyi virusi ya Monkeypox mu bihugu 75. Kandi ko abantu batanu bamaze guhitanwa n’iki cyorezo. Dr Tedros yavuze ko komite ishinzwe ubutabazi itashoboye kumvikana ku kumenya niba icyorezo cya monkeypox kigomba gushyirwa mu byorezo bihangayikishije cyane ku isi, gusa yavuze ko iki cyorezo cyakwirakwiriye ku isi byihuse kandi ko yahisemo ko koko gihangayikishije…

Read More

Minisiteri y’Ibidukikije ivuga ko u Rwanda rwishimiye kwakira inama ya gatandatu yo ku rwego rw’Isi, iziga kuri gahunda yo gutunganya no kwita ku mashyamba, izaba mu mwaka wa 2025, bikaba byemerejwe mu nama nk’iyi irimo kubera muri Canada. ikabera mu Rwanda, izahuriza hamwe intumwa zirenga 1500 harimo abashakashatsi, abafatanyabikorwa mu iterambere, inzego za Leta n’izabikorera kugira ngo bazateze imbere urwego rwo gutunganya no kwita ku mashyamba. Inama igamije kongerera ubumenyi no gutanga ishusho y’uburyo amashyamba yakongerwa, kuyatunganya n’ishoramari mu bikorwa bijyanye nayo. Kwita ku mashyamba bizazamura ubufatanye hagati y’ibihugu, gushora imari no gushyiraho imirongo ngenderwaho ihuriweho ku bijyanye no kwita…

Read More

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Nyakanga 2022 , mu Rwanda habonetse abafite ibimenyetso bya Covid-19 bashya bagera kuri 58, bakaba babonetse mu bipimo 3,999. Muri abo bagaragaweho n’ubwandu bwa Covid-19, Umujyi wa Kigali niwo ufite umubare w’abanduye benshi kuko bagera kuri 36, mu gihe i Karongi habonetse abantu, 6 i Musanze, i Rutsiro 5, 3 nibo babonetse mu karere ka Burera n’umuntu umwe i Rusizi. Nta muntu witabye Imana, gusa mu minsi 7 ishize, abahitanywe n’iki cyorezo ni 4, imibare ikagaragaza ko abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19 ari abantu 1,466.

Read More

Ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda giherereye ku Kacyiru, abantu 30 baturutse mu nzego zitandukanye basoje amahugurwa y’iminsi itanu, aho bahabwaga ubumenyi  ku bijyanye no  gusuzuma imiti n’ibiribwa. Aya mahugurwa yasojwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Nyakanga, yatangwaga n’inzobere mu by’ubuzima zo mu ishami ry’Ubuzima muri Jandarumori y’u Butariyani izwi ku izina rya Carabinieri, mu rwego rw’ubufatanye na Polisi y’u Rwanda hibandwa ku masomo atandukanye arimo; Ubufatanye mpuzamahanga, Amahame y’isesengura ry’ibyateza ibibazo, hamwe n’ingingo zikomeye z’igenzura, Umutekano n’isuku y’ibiribwa no gukurikirana ibiciro byabyo, iperereza ku buriganya mu icuruzwa ry’ibiribwa, uburyo bwo gusaka, amategeko n’amabwiriza agenga icuruzwa ry’ibiribwa…

Read More

Kuri uyu wa Gatanu, I Arusha muri Tanzania harabera inama isanzwe ya 22 y’abakuru b’ibihugu baganira ku gushimangira ukwishyira hamwe no kwagura ubutwererane mu muryango wa Afrika y’iburasirazuba. U Rwanda ruhagarariwe na Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente. Mbere y’uko iyi nama itangira, minisitiri w’intebe w’u Rwanda yifatanyije n’abakuru b’ibihugu bayitabiriye mu gufungura umuhanda wiswe Arusha Bypass ureshya n’ibilometero 42.4. Ni umuhanda wa kaburimbo uturuka ahitwa Ngaramtoni, ugahurira n’umuhanda wa Dodoma ahitwa Kisongo ugakomeza werekeza ahitwa Usa. Uyu muhanda witezweho kunganira usanzwe ukoreshwa cyane wa Moshi – Arusha ukazoroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa biva ku cyambu cya Mombasa byerekeza mu muhora…

Read More