Ubushinwa bwatangaje ko butumva neza impamvu y’uruzinduko rwa Nancy Pelosi ; Peredidante w’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, muri Taïwan. Bwihanangirije Amerika, buvuga ko igomba kwirengera ingaruka zose. Pékin ifata ikirwa cya Taïwan nk’ubutaka bwayo. Zhao Lijian ; Umuvugizi wa dipolomasi y’Ubushinwa yavuze ko “ niba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ikomeje uru ruzinduko, igomba kwirengera ingaruka zose.” Pékin ntiyemera ko hari abayobozi runaka bagenderera ikirwa cya Taïwan, aho baba baturutse hose, kuko ihafata nko ku butaka bwayo butuwe n’abaturage babarirwa muri miliyoni 24, kabone nubwo itahagenzura. Nancy Pelosi, kuba ayobora Umutwe w’Abadepite ndetse akaba umwe mu bantu bakomeye muri leta ya Amerika, ku wa…
Author: Bruce Mugwaneza
Goverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), ku bufatanye n’ikigo gikora imiti cya AstraZeneca, batangije umushinga wo kurwanya indwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso, witwa Health Heart Africa (HHA). Health Heart Africa bishatse kuvuga Umutima uzira umuze muri Afurika, aho bimwe mu byo uyu mushinga uzibandaho muri Afurika harimo kwigisha abaturage kwirinda indwara y’umuvuduko w’amaraso ukabije, hamwe no gufasha abayirwaye kubona imiti ku buryo buboroheye. Kuba abantu bagifite ubumenyi buke ku bijyanye n’iyo ndwara, bituma ikomeza kwibasira benshi yaba mu Rwanda cyangwa ku ruhando mpuzamahanga, bitewe n’uko badapimwa bigatuma badafata imiti. Mu bantu bakuru, nibura 1 kuri 6 aba arwaye indwara…
Banki nkuru ya Zimbabwe yamuritse ibiceri bya zahabu byiswe Mosi-oa-Tunya bizajya byifashishwa mu gihugu mu rwego rwo kugabanya ikoreshwa ry’idolari rya Amerika ndetse no guhangana n’igabanuka ry’agaciro k’idorali rya Zimbabwe. Idorali rya Amerika rikoreshwa cyane muri Zimbabwe ahanini kubera itumizwa hanze ry’ibicuruzwa rikiri hejuru ndetse rikoreshwa n’abaturage mu buhahirane bwa buri munsi, ibi bikaba intandaro yo guta agaciro k’idorali rya Zimbabwe. Ku ikubitiro hashyizwe hanze ibiceri bya zahabu bisaga 2000 aho kimwe gifite agaciro k’amadorali ya Amerika 1,823. Banki nkuru ya Zimbabwe ivuga ko mu gihe kitarenze ukwezi hazamurikwa ibindi biceri bya zahabu bifite agaciro ko hasi byakoreshwa n’abacuruzi bato.
Abasivile 12, abapolisi babiri n’umusirikare umwe ba MONUSCO ni bo bamaze gupfira mu mvururu zirimo imyigaragambyo n’ubusahuzi byo kwamagana izi ngabo za ONU muri DR Congo, nk’uko abayobozi babivuga. Ubu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri DR Congo, MONUSCO, buvuga ko umusirikare umwe n’abapolisi babiri babwo biciwe mu gitero bagabweho n’abitwaje intwaro, naho undi arakomereka bikomeye. Mu itangazo, MONUSCO ivuga ko icyo gitero cyo ku wa kabiri cyabereye mu kigo cyayo cyo mu mujyi wa Butembo muri Kivu ya Ruguru, mu burasirazuba bw’iki gihugu. MONUSCO ivuga ko abateye bashikuje imbunda abapolisi ba Congo, bakarasa begereye ababungabunga amahoro ba MONUSCO.…
Abacuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga byakoreshejwe ( Occasion) basanga kuba hashyizweho uburyo bwo kugenzura imyirondoro y’ababigura n’ababigurisha bizagabanya ubujura bukunze gukorwa aho ibyibwe bigurishwa ku masoko atazwi ba nyirabyo bakabihomberamo. Kimwe n’andi masoko asanzwe, isoko ry’amatelefoni by’umwihariko ayakoze rirarema nk’uko bisanzwe muri kimwe mu bikari by’inzu iri rwagati mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko ku iposita hanazwiho kugurishirizwa ibikoresho by’ikoranabuhanga binyuranye. Gusa bisa n’aho bitamenyerewe ko uje kugurisha telefone umwirondoro we wose wandikwa mu gitabo. Rugira Jean Bosco umaze imyaka isaga 10 acuruza amatelefoni yakoze aganira na RBA yashimangiye ko guhitamo kwandika abaza kuzigurisha bigamije guca intege ababazanira telefoni ahanini zibwe. Koperative…
Abahinzi bo mu karere ka Rwamagana bakora ubuhinzi bifashishije uburyo bwo kuhira imyaka bakoresheje imashini zabugenewe, barishimira umusaruro bibaha kandi ko batagikangwa n’ibihe kuko basigaye bahinga no mu gihe cy’izuba. Ibi ni ibyemezwa n’abahinzi bibumbiye muri Koperative Isuka Irakiza ikorera ubuhinzi bw’ibigori, umuceri, ibishyimbo, n’imboga mu gishanga cya Kavura mu Murenge wa Muhazi, akarere ka Rwamgana. Mu gihembwe cy’ihinga A bahinga ibigori, mu gihembwe cy’ihinga B bagahinga ibishyimbo mu gihe mu gihembwe C bahinga imboga ari naho haba hari ikibazo gikomeye cy’izuba ibibasaba kuzuhira kugirango zizatange umusaruro ukwiye. Aha niho aba bahinzi bakoresha imashini zibafasha kuhira n’ubwo bavuga ko zidahagije. Ndushabandi Jean-Marie…
Ibihugu bigize umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi byemeje umushinga ugamije kugabanya ingano ya gaz ikoreshwa mur’ibi bihugu, mu rwego rwo kugabanya ko hishingikirizwa ikoreshwa rya gaz y’Uburusiya. Uyu mushinga wemejwe kur’uyu wa kabiri nyuma yaho gaz iva mu Burusiya igabanyijwe nk’uko bitangazwa n’uhagarariye Tcheque muri EU. Yifashishije Twitter, yagize ati “Ntabwo ari icyerekezo cyoroshye ! Abaminisitiri bashinzwe ingufu mu bihugu binyamuryango uko ari 27 bahuriye I Bruxelles bemeza politiki ihuriweho ijyanye no kugabanya gukenera gaz mu gihe cy’itumba gitaha.” Uburayi bumaze igihe bushaka uko byagabanya kwishingikiriza kuri gaz y’Uburusiya, cyane ko nyuma yo gufatira ibihano ku bukungu iki gihugu , uyu mugabane wagizweho…
Kuri uyu wa Kabiri haramutse ibikorwa byo gusahura inyubako za MONUSCO mu mujyi wa Goma, nyuma y’imyigaragambyo yo kuwa mbere nayo yabayemo ubusahuzi no gutwika. Imyigaragambyo ikomeye yageze mu ijoro ryo kuwa mbere tariki 25 Nyakanga 2022, yabayemo gusahura no gutwika zimwe mu nyubako za MONUSCO i Goma. Mu gitondo cy’uyu munsi kuwa kabiri abaturage bigabije kimwe mu bigo bya MONUSCO i Goma basahura ibikoresho byacyo, nk’uko ibinyamakuru byaho bibivuga. Amakuru avuga ko kuwa mbere hari abasivile barashwe bagakomereka ndetse ko hari n’abapfuye mu gihe abapolisi ba MONUSCO bageragezaga guhagarika abateye inyubako zayo. Kuwa kabiri, Khady Lo Ndeye umuvugizi wa…
Abacukuraga amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti mu buryo bunyuranyije n’amategeko, batawe muri yombi na Polisi y’ u Rwanda mu Karere ka Rulindo ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano. Kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Nyakanga, hafashwe Manishimwe, Manizabayo Elisa naho kuri uyu wa Mbere hafatwa Habyalimana Emmanuel bacukura aya amabuye y’agaciro binyuranyije n’amategeko mu Mudugudu wa Kabuga, Akagali ka Nyamyumba, Umurenge wa Masoro nk’uko bitangazwa na Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru aka karere gaherereyemo. Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko aba bose bafashwe bacukura amabuye y’agaciro mu mirima y’abaturage…
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 25 Nyakanga 2022 , mu Rwanda habonetse abafite ibimenyetso bya Covid-19 bashya bagera kuri 64, bakaba babonetse mu bipimo 2,924. Muri abo bagaragaweho n’ubwandu bwa Covid-19, Akarere ka Karongi niko gafite umubare w’abanduye benshi kuko bagera kuri 23, mu gihe mu karere ka Ngororero habonetse abantu 12, mu mujyi wa Kigali ni 9, Gakenke 7, Rusizi 6, Kamonyi 4, umuntu umwe niwe wabonetse Rubavu, mu karere ka Muhanga umuntu umwe, n’umuntu umwe i Gicumbi. Nta muntu witabye Imana, gusa mu minsi 7, abantu 4 bagiye mu bitaro mu gihe…